Ababyinanye na Kagame Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid, bifashishije imbuga nkoranyambaga bakomeje kugaragaza ko bababajwe bikomeye n’ibihe uyu musore ari kunyuramo.
‘Hot Side’ ni itsinda ryamenyekanye cyane mu kubyina ndetse ritanga n’abahanzi benshi mu muziki w’u Rwanda, aho bagaragaje ko bababajwe no kuba mugenzi wabo afunzwe.
Bad Rama wabaye mu itsinda rya Hot Side abinyujije kuri Instagram yagize ati: “Mwaramutse, uyu muvandimwe mwita Kagame, niryo zina twamwitaga”.
“Twarabanye, twarararanye ku buriri, twarabyinanye, twatigitanye imihanda twubaka ibi mubona aka kanya”.
“Aya makuba cyangwa ibyago arimo hari ijambo riri kumbwira kumusengera, afite ibyo akurikiranyweho ariko nk’inshuti ze twamusengera. Kid Imana ibane nawe”.
Rafiki ari nawe winjije Prince Kid muri Hot Side nawe yifashishije urubuga rwe rwa Instagram yihanganisha uyu musore.
Ati: “Imana ibigufashemo muvandimwe, twarabanye muri Hot Side. Ndabizi uri umuntu mwiza”.
Kamichi nawe wanyuze muri iri tsinda yabwiye ikinyamakuru IGIHE ko yihanganishije uyu muvandimwe babanye.
Ati: “Mu ijambo rimwe, navuga ngo niyihangane kandi ntiyihebe ngo yumve ko ari wenyine”.
Iri tsinda ry’ababyinnyi ryanyuzemo abandi bahanzi nka Nemeye Platini, riri mu yacaga ibintu bigacika mu myaka ya 2001 kuzamura.
Prince Kid kuri ubu ari mu maboko y’ubutabera aho akurikiranyweho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina bikekwa ko yakoreye bamwe mu bakobwa bitabiriye Irushanwa rya Miss Rwanda amaze igihe ategura.
Me Nyembo Emelyne wari mu itsinda ry’abunganiraga Rusesabagina Paul, ni we uri kunganira Prince Kid watangiye kuburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku byaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina akekwaho bivugwa ko yakoze mu gihe yateguraga irushanwa rya Miss Rwanda.
Kuri uyu wa 11 Gicurasi 2022 nibwo Prince Kid yatangiye kwitaba Urukiko aburana ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.
Uyu musore ubwo yari ageze imbere y’Inteko iburanisha, yavuze ko afite umwunganira mu mategeko ariko ntiyari yakageze mu cyumba cy’iburanisha.
Mu minota mike nibwo umwunganira yahise ahahinguka, bwa mbere Me Nyembo Emelyne aba agaragaye muri iyi dosiye.
Me Nyembo Emelyne ni umwe mu bunganizi babiri bunganiye Paul Rusesabagina mu ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo. Icyo gihe yari kumwe na Me Rugaza David wari Umwunganizi Mukuru wa Rusesabagina.
Nyuma bombi baje gusimburwa na Me Gatera Gashabana. Bari batoranyijwe na Rusesabagina muri benshi yari yahawe bo mu bigo bitandukanye by’abunganizi mu mategeko.
Me Nyembo ni umwe mu banyamategeko baburana imanza z’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Iburanisha ry’uyu munsi ryasubitswe kuko Me Nyembo yatanze inzitizi y’uko atabashije kubona ikirego cy’ubushinjacyaha.
Umucamanza yemeje ko urubanza ruzasubukurwa ku wa Gatanu tariki 13 Gicurasi 2022 saa tatu.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu
Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060
People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering
Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.
Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook
Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com
Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?
Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?
Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.
Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.
Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.
Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.
Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.
Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.
Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…
Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.
Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644
Duhamagare kuri 0791448543
MoMo Pay: *182*8*1*096890#
Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd
Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano
Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

