Abadepite bafashe umwanzuro wo gutumiza mu bihe bitandukanye, Abaminisitiri bane kugira ngo bazatange ibisobanuro mu magambo ku bibazo abadepite bakuye mu ngendo baherutsemo hirya no hino mu gihugu.
Aba baminisitiri batumijwe, ni Minisitiri w’Ibikorwaremezo, uw’Uburezi, uw’Ikoranabuhanga na Innovation ndetse n’uw’iterambere ry’Umuryango.
Mu bikorwa remezo, abadepite bagaragaza ko basanze harimo ibibazo birimo ikwirakwiza ry’amazi rikiri ku rwego rwo hasi cyane cyane mu cyaro, ibiraro byacitse, hakaba kandi n’imihanda yubakwa yatinze kuzura.
Mu zindi nzego kandi bagaragaza ko abaturage bababwiye ibibazo by’ibura ry’itumanaho rya telephone rya hato na hato, abadepite kandi bakagaragaza ko basanze amakimbirane yo mu miryango ari imwe mu nzitizi zikomeye ku iterambere ry’abaturage.
Depite Muhongayire Christine yagize ati: “Numvaga nifuza ko twashyiraho inama nyunguranabitekerezo tukaganira n’inzego zitandukanye n’abafatanyabikorwa batandukanye tukaganira ku muryango, ibibazo birimo tukabishakira umuti hamwe ariko reka mbanze nanashimire ko minisitiri wa Migeprof azaza akitaba inteko”.
Depite Frank Habineza ati: “Hari imihanda itararangira yari yaratangiye, iyo twayibonye nka Base- Rukomo, Gicumbi Nyagatare n’ahandi nko mu karere ka Rulindo twarayibonye”.
RBA dukesha iyi nkuru ivuga ko nubwo bimeze gutyo ariko abadepite bagaragaza ko hari ibyakozwe kandi ku rwego rwiza nk’ikwirakwiza ry’ amashanyarazi ndetse n’ubwiyongere bw’ibyumba by’amashuri hirya no hino no mu gihugu.
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, Donatille Mukabalisa, avuga ko basabye zimwe mu nzego na Minisiteri kugaragaza ingamba bafitiye ibibazo biri mu nzego bayobora.
Gusa hari n’abasabwe kuza gutanga ibisobanuro mu magambo yitsa cyane ku bibazo basanze mu rwego rw’ ibikorwaremezo.
“Twafashe imyanzuro yo gutumiza abaminisitiri batandukanye kugira ngo batange ibisobanuro hano mu nteko rusange kuko mwabibonye ko ibibazo byinshi, imihanda amashanyarazi, amazi, ibiraro imihanda idakoze neza twifuje ko nyir’ubwite azaza muri abo akabisobanurira inteko rusange.”
Abadepite kandi basabye minisiteri zirimo MINIJUST, MINUBUMWE NA MINECOFIN kugaragariza inteko ingamba zo gukemura ibibazo byagaragaye biri mu nshingano zabo, nko muri gahunda ya EJo Heza, guhuza inzibutso, ndetse n’uruhare rw’ inzego zibanze mu gukumira amakimbirane yo mu muryango.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu
Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060
People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering
Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.
Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook
Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com
Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?
Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?
Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.
Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.
Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.
Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.
Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.
Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.
Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…
Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.
Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644
Duhamagare kuri 0791448543
MoMo Pay: *182*8*1*096890#
Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd
Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano
Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%