Abafana b’ikipe ya Daring Club Motema Pembe (DCMP), imwe mu makipe akunzwe cyane muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bagaragaje uburakari bukomeye nyuma y’imikino ya shampiyona batishimiye.
Ibyo byatumye basaba Corneille Nangaa, umuyobozi w’ihuriro AFC/M23, ngo ababohoze igihugu, ibintu byateje impaka nyinshi muri rubanda no ku mbuga nkoranyambaga.
Ku wa 6 Werurwe 2025, DCMP yatsinzwe na A.F Anges Verts ibitego 3-1 mu mukino wakiniwe kuri Stade des Martyrs i Kinshasa.
Abafana ba DCMP ntibanyuzwe n’iyo ntsinzwi, ahubwo bahisemo kuririmba indirimbo itangaje yuzuyemo ubutumwa bukomeye bwa politiki.
Abo bafana bumvikanye bavugaga bati: “Nangaa we! Ngwino utubohore kuko Abaluba batwiciye Daring, ngwino utubohore, Abaluba batwiciye igihugu.”
Aya magambo yatumye benshi bibaza impamvu abafana b’iyi kipe bakoresheje amagambo afitanye isano n’ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi.
Ijambo “Abaluba” ryakoreshejwe n’abafana ryumvikanye nk’irijyanye na politiki kuko Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akomoka mu bwoko bw’Abaluba.
Ni ubutegetsi bwa Tshisekedi aba bafana bagarukagaho mu ndirimbo yabo, bavuga ko ari bwo bwagize uruhare mu bibazo biri mu gihugu, ndetse no mu ikipe yabo ya DCMP.
Ibi byabaye nyuma y’igihe kitari gito hari ibirego byinshi bivuga ko igihugu cyangiritse kubera ruswa, ubusahuzi bw’amabuye y’agaciro, no kudaha agaciro iterambere ry’abaturage.
Amashyirahamwe y’abacukuzi b’amabuye y’agaciro n’abahagarariye sosiyete sivile muri Grand-Katanga bamaze iminsi bashinja ubutegetsi bwa Tshisekedi ko bwiharira umutungo w’igihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Kuva mu 2019, hari ibimenyetso by’uko amafaranga avuye muri ayo mabuye atifashishwa mu guteza imbere abaturage, ahubwo agakoreshwa mu nyungu z’abantu bake bari hafi y’ubutegetsi.
Corneille Nangaa, wahoze ari umuyobozi wa Komisiyo y’amatora muri RDC (CENI), kuri ubu ni we uyoboye ihuriro AFC/M23, umutwe witwaje intwaro ufite intego yo gushyira akadomo ku butegetsi bwa Kinshasa.
Uyu mutwe uheruka kwigarurira ibice bitandukanye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, aho ugenda ugenzura ibice bikomeye birimo Goma na Bukavu.
Nangaa akunze gutangaza ko yiteguye guhindura imiterere y’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko igihugu cyasenywe n’ubusahuzi, ruswa, no kudaha agaciro igisirikare ba FARDC.
Mu gihe Leta ya Tshisekedi ivuga ko M23 ari umutwe w’iterabwoba, abafana ba DCMP bo basanga ari wo wabarwanirira, kuko bagaragaje ko bawubonamo umucunguzi ushobora gukura Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu bibazo.
Kuba abafana b’ikipe nk’iyi, ifite amateka akomeye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bashyigikira Corneille Nangaa mu buryo nk’ubu, byatumye benshi bacika ururondogoro.
Ibi byagaragaye nk’icyerekana uko abaturage bamwe bamaze kurambirwa imikorere y’ubutegetsi buriho.
Hari impaka z’uko umupira w’amaguru muri iki gihugu ushobora kuba uri kwinjirwamo cyane na politiki, ibintu byateje ibibazo no mu bindi bihugu nka Misiri na Côte d’Ivoire aho amakipe afatwa nk’ibikoresho bya politiki.
Ibi byibajijweho cyane, cyane ko mu bihe bishize hari amakuru avuga ko bamwe mu bayobozi b’amakipe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bagirana umubano wa hafi n’abanyapolitiki, bagakoreshwa mu gukwirakwiza ibitekerezo bya politiki babinyujije mu bakinnyi cyangwa abafana babo.
Abasesenguzi ba politiki n’umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bavuga ko ibi bintu byabaye bishobora gutuma hagira impinduka zikomeye.
Hari impungenge ko iki gitekerezo cyo gushyigikira Nangaa gishobora gukwira mu zindi nzego, ndetse kikaba ikimenyetso cy’uko hari impinduka zishobora kuzaba mu gihugu.
Hari n’abibaza niba ubuyobozi bwa Perezida Tshisekedi butazafata ingamba zo gukumira aba bafana cyangwa gukurikirana abayobozi ba DCMP ku kuba baba bashyigikiye uwo Leta ifata nk’umwanzi wayo.
Ikindi kibazo cyibazwa ni uko iyi mvugo y’abafana izagira ingaruka ku mikino ya DCMP, kuko umupira w’amaguru wagakwiye kuba umuhuza w’abantu, aho kubyara ubushyamirane.
Mu gihe bamwe babona ko abafana ba DCMP bari gutanga ubutumwa bugaragaza uko abaturage ba Kinshasa bibona, abandi babifata nk’icyemezo cy’uburakari cyafashwe mu kanya gato nyuma yo gutsindwa.
Ariko ibi ntibihindura ukuri kw’uko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo irimo guca mu bibazo bikomeye bya politiki, umutekano, n’ubukungu, bikaba bituma abaturage batangira gushakisha uko ibintu byahinduka.
Ese ibi bivuze ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo igiye kubona impinduka zikomeye? Ese Corneille Nangaa azakomeza kwiyegereza abaturage abifashijwemo n’ibi bibazo biri mu mupira w’amaguru? Ibi byose ni ibibazo bikomeye abantu bose bagomba gukurikirana mu minsi iri imbere!
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku zindi mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.