Mu minsi ya kera abakobwa bagiye basabwa kuba bakiri amasugi kugirango babashe kuba babona abagabo, ariko muri iki gihe abahungu ndetse n’abagabo benshi bagiye bagaragaza ko batagishishikariye gushaka abakobwa bakiri amasugi. 

Aha niho abakobwa bahereye bagaragaza amarangamutima yabo ko abagabo benshi batagishaka gushyingiranwa nabo babashinja ko kuba bakiri amasugi bitagishishikaje. 

Umwe mu bakobwa yahisemo kujya mu ruhame agaragazako bagenda bahura nihohoterwa ry’uko abagabo n’abasore banga kubashaka babashinja kutagira uburambe mu gukora imibonano mpuzabitsina. 

Mu mashusho yashyizwe hanze bicishijwe kuri TikTok yatangajeko mbere ubundi bajyaga bashimirwa kuba barizigamye bakaba bakiri amasugi gusa ubungubu bikaba byarahindutse. 

Abakobwa bakaba bari gusaba guhabwa agaciro bakwiye ndetse ntibagasuzugurwe nkuko biba biri gukorwa. 

Ku rundi ruhande ariko Abakobwa bamwe bageze igihe cyo gushaka bafite ikibazo cyo kubona abasore bafite gahunda yo gushinga urugo, kuko ngo bamwe muri bo bashyira imbere imibonano mpuzabitsina kuruta gushaka abagore bakabashyira mu ngo. 

Aba bakobwa ganiriye n’ikinyamakuru IGIHE batangaje ko amwe mu mananiza bashyirwaho n’abahungu yo kubasaba gukorana imibonano mpuzabitsina mbere yo kurushinga ariyo atuma bamwe bahitamo kuguma iwabo. 

Umwali Diane w’imyaka 30, atuye mu Karere ka Kicukiro, yarangije kwiga muri Kaminuza Nkuru y’URwanda ati ’’Abagabo barabuze, kugira ngo uzabone umusore mukundana ntagusabe ko mubanza kuryamana mbere yo kurushinga ntibiba byoroshye. Maze gutandukana n’abahungu batatu aricyo dupfa.” 

Munezero Angelique w’imyaka 27 akora akazi ko kudoda imyenda mu Karere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali, ati’’ Abahungu b’ikii gihe mukundana yishakira ko mukorana imibonano iyo umwemereye amara kuguhaga akakwanga, agahita yishakira undi mukobwa ntiyongere no kukuvugisha. 

Akomeza avuga ko abakobwa bamwe bemera kuryamana n’abao basore , ikibabaje ariko umuhungu yabona amuteye inda agahita, umukobwa akabura irengero rye. Munezero ati “Ibyo ni byo byambayeyo.’’ 

Munezero yakomeje avuga ko yatewe inda n’umusore bakundanaga, ariko bose barahuriyei Kigali, umuhungu yamaze kubona ko atwite ahita yimuka aho yaratuye, ahindura na telefoni. Ubu ngo umwana agize imyaka itanu atarongera guca iryera uwo musore. 

Nkuko aba bakobwa bari mu kigero cy’imyaka 20 na 35 bakomeje babivuga, ngo abakobwa bihagararaho bakanga gukora ibyo abahungu baba bashaka, nibo benshi bagumirwa. 

Igiteye impungenge abakobwa batandukanye ngo ni uko hari abasore bamara kwemererwa n’abakobwa ibyo baba babasabye urukundo rwabo rugashirira aho. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *