Rwagati mu mujyi wa Kigali, nyuma yaho abafata abakora abazunguzayi bafashe umuzunguzayi bakamukubita, bagenzi be b’abazunguzayi basohoye mu modoka umu Dasso.
Ni nyuma y’aho abasore bambaye sivile bari muri iyi modoka, basotsemo maze bakubita umuzunguzayi bamwambika ubusa, baranamukomeretsa.
Abo basore bahise biruka, gusa abandi bazunguzayi biganjemo abagore, bahise bafata umu-Dasso wari muri iyo modoka baramusigarana bamuziza ko yareberega abo basore bakubita uwo muzunguzayi ntagire icyo akora. Bakijijwe na Police yaje ijyana uwo mu Dasso maze uwakomeretse ajyanwa kwa muganga.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu