Amakuru aturuka muri Teritwari ya Fizi ho mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aragaragaza ihungabana rikomeye mu mitwe yitwaje intwaro nyuma y’imirwano yatewe no gusubiranamo kw’imitwe ya Wazalendo.
Iyi mirwano, yabereye ahitwa Lutete, yahitanye ba Jenerali babiri bo muri iyo mitwe: Gen. Trésor Kibukila uzwi nka Mutetezi na Gen. Feu-rouge.
Imirwano yakuruwe n’ubushyamirane hagati y’imitwe ibiri ya Maï-Maï, irimo uwa Maï-Maï Yakutumba uyobowe na Hamuli William Yakutumba.
Ibikorwa bya gisirikare byahuje aba barwanyi byagize ingaruka zikomeye, kuko Mutetezi yishwe n’inyeshyamba za Maï-Maï Yakutumba zari ziturutse mu Ntara ya Maniema, zerekeza mu Mujyi wa Uvira.
Izi nyeshyamba zari zigiye gufasha indi mitwe ya Maï-Maï kuwurinda ngo utigarurirwa n’umutwe wa M23.
Mu majwi yagiye hanze, uwari uyoboye izi nyeshyamba, Brown, yumvikanye avuga ko we na bagenzi be baguye mu gico cy’abo kwa Mutetezi.
Gusa, andi makuru ahamya ko impamvu nyamukuru y’iyi mirwano ari bariyeri yashyizweho n’abarwanyi ba Mutetezi, bayihagaritsemo abari bayobowe na Brown.
Hari amakuru yemeza ko Mutetezi yari amaze igihe ashinjwa kugira uruhare mu ifatwa ry’uduce dutandukanye two mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo tumaze iminsi twigarurirwa na M23.
Yavugwagaho kuba yari mu biganiro bigamije kwiyunga n’inyeshyamba za Gen. Sultani Makenga, n’ubwo we n’abarwanyi be bahakanye ayo makuru.
Si ibyo gusa, Mutetezi yari azwiho gukorera ubwicanyi abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge batuye mu misozi ya Itombwe, abita “abanyamahanga b’Abanyarwanda.”
Ibi byatumye agira abamushyigikira n’abamurwanya, bikaba bishobora kuba byarateye ubwumvikane buke bwagejeje kuri iyi mirwano ikomeye.
Iyi mirwano yerekanye ukutumvikana gukomeje kwiyongera mu mitwe yitwaje intwaro ikorera muri Kivu y’Amajyepfo.
Hari impungenge ko ibi bishobora gutuma habaho indi mirwano hagati y’amatsinda atandukanye, cyane cyane muri ibi bihe bikomeye by’umutekano mucye mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Hari impaka zikomeye ku cyerekezo cy’imirwano iri mu burasirazuba bw’igihugu, cyane ko imitwe imwe n’imwe ikomeje kugirana umubano ushingiye ku nyungu zitandukanye n’amahanga.
Ese kwicwa kwa Mutetezi bizatuma hari impinduka mu mitwe ya Maï-Maï? Ese bizatuma ubufatanye na M23 burushaho kwiyongera cyangwa se haboneke igitutu ku miryango mpuzamahanga kugira ngo haboneke umuti urambye?
Nyamara, ikigaragara ni uko uburasirazuba bwa Congo bukomeje kuba indiri y’imitwe yitwaje intwaro, ibihugu by’ibituranyi n’amahanga bikaba bikomeje gukurikiranira hafi uko ibintu bigenda bihinduka.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku zindi mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. Cyangwa ukande hano udukurikirane kuri X