
Abakinnyi 10 muri 13 bari bagize Ikipe y’Igihugu y’u Burundi mu Gikombe cy’Isi U-19 cya Handball kiri kubera muri Croatia baburiwe irengero, byatumye iki gihugu gikurwa mu irushanwa cyari gisigajemo imikino ibiri.
U Burundi ni kimwe mu bihugu byari bihagarariye Afurika muri iri rushanwa ry’ingimbi riri kubera muri Croatia kuva tariki ya 2 kugeza ku ya 13 Kanama 2023.
Mu mikino yo mu Itsinda H bwakinnye, bwasoreje ku mwanya wa nyuma nyuma yo gutsindwa na Iran, Ibirwa bya Féroé na Suède. Ibyo byatumye bwisanga mu Itsinda rya Kane ry’ikindi cyiciro cy’Igikombe cy’Isi cyiswe “President’s Cup” gifasha mu guhatanira imyanya.
Muri iki cyiciro, u Burundi bwatsinzwe na Argentine ibitego 39-25 ku wa Mbere, tariki ya 7 Kanama, butsindwa kandi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ibitego 33-26 bukeye bwaho.
Ibyo byatumye bujya mu bihugu byari guhatanira kuva ku mwanya wa 29 kugeza ku wa 32 aho muri iki cyiciro bwari guhura na Bahreïn kuri uyu wa Kane, tariki ya 10 Kanama ndetse na Nouvelle-Zélande ku wa Gatanu.
Gusa, kuri uyu wa 10 Kanama, Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Handball ku Isi (IHF) yashyize hanze itangazo rivuga ko “u Burundi bwikuye mu mikino isigaye y’iki Gikombe cy’Isi.”
Ryavuze ko mu mukino wari kubuhuza na Bahreïn, buterwa mpaga y’ibitego 10-0, bityo rigena uko indi mikino izakinwa Gatanu, tariki ya 11 Kanama 2023.
Amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru bitandukanye byo mu Burundi yemeza ko “abakinnyi 10 muri 13 baburiwe irengero”, byatumye ikipe ihitamo kwikura mu irushanwa.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.
Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060
Niba usanzwe ucika intege mu gihe cyo gutera akabariro koresha REVIVE capsules (Ni Umwe mu miti Gakondo y’abashinywa yizewe ku rwego Mpuzamahanga Mugezwaho N’Ivuriro Fukang Healthcare)
REVIVE ikorwa gusa mu byatsi bisanzwe byitwa Epimedium. N’igihingwa kirandaranda cyiri mu muryango w’ibihingwa bizwi nka berberidacea kiboneka mu majyepfo y’Ubushinwa ndetse no mu bice bimwe na bimwe bya Aziya.
REVIVE yongera ogisijeni (Oxygen) mu maraso. REVIVE irinda kandi ikavura gusohora imburagihe ndetse ikanavura ingaruka ziterwa no kwikinisha.
IBYIZA BYO GUKORESHA REVIVE:
Ikiza gusohora imburagihe no gucika intege utera akabariro. Yongera libido (Ubushake) ku kigero cyo hejuru. Yongera umusaruro w’intanga mu bwiza n’ubwinshi. Ihangana n’ingaruka zo kwikinisha, ikongera imbaraga za kigabo ndetse ikanafasha mu kongera amasohoro
Gukoresha revive bikakurinda gupfubya uwo muhuye.
REVIVE IGIZWE N’IBININI 10
UKO IFATWA: Unywa ikinini kimwe mu minsi ine, ukakinywesha amazi y’akazuyaze.
Niba wiyumva nkutakibasha gushimisha uwo mwashakanye cg se umukunzi (partner) wawe, Wizuyaza kuduhamagara cg se kutwandikira ngo tugufashe!
N.B ubaye ufite ikindi kibazo kihariye kigendanye n’ubuzima waca mugikari tukabiganiraho Birambuye. Aho uherereye hose imiti yacu yakugeraho.
Iyi product wayibona ku giciro cya 40000 Frw. Hamagara & WhatsApp Number: +250788920788
People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose. Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook
Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com