Abayobozi bo mu Ntara y’Iburasirazuba basabye abagize umuryango kongera kwegera abana babo bakabaganiriza aho guhugira mu kazi gusa nyuma y’imibare igaragaza ko kuva muri Mutarama 2023 kugeza muri Mutarama 2024, abangavu bari hagati y’imyaka 14-19 batewe inda ari 8801.
Iyi mibare yagaragajwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Werurwe 2024, ubwo mu Karere ka Kayonza haberaga inama nyunguranabitekerezo isoza icyumweru cyo kwimakaza ihame ry’uburinganire mu Ntara y’Iburasirazuba.
Yitabiriwe n’abayobozi barimo Guverineri w’iyi Ntara Pudence Rubingisa, Umugenzuzi Mukuru w’ihame ry’Uburinganire, Umutoni Nadine, abayobozi b’uturere twose, abayobozi b’inama Njyanama, abahagarariye amadini n’amatorero n’abandi benshi batandukanye.
Hagaragajwe ko kuva muri Mutarama 2023 kugeza muri Mutarama 2024 abangavu bamaze guterwa inda bari hagati y’imyaka 14-19 ari 8801. Abagabo 70 nibo bakurikiranyweho iki cyaha cyo gusambanya abana, dosiye 32 zagejejwe mu butabera ariko abagera ku icumi nibo bahamwe n’iki cyaha.
Uturere tuza ku isonga muri iyi Ntara mu kugira imibare y’abana batewe inda benshi harimo Nyagatare, Gatsibo na Kirehe.
Mukaneza Pelagie ukuriye abagore mu Karere ka Kirehe, yavuze ko hakiri icyuho mu muryango aho abenshi mu babyeyi usanga bagirana amakimbirane bikagenda bikagera no ku bana.
Ati “Abana usanga baraburanye n’ababyeyi kubera ibibazo by’amakimbirane menshi agaragara mu muryango kandi iyo umuryango urimo amakimbirane badashyize hamwe, ntibabona umwanya wo gukurikirana abana babo.”
Umukozi wa Plan International ikunze gufasha abangavu batewe inda, Bakundufite Jacques, yavuze ko kugira ngo iki kibazo gicike ari uko abana b’abakobwa bafashwa mu kongererwa ubumenyi, bakabona amafaranga aho kuyatega ku gitsinagabo.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa yasabye abayobozi n’abaturage kutarebera iki kibazo, ahubwo buri wese agaharanira gutanga amakuru ku basambanya abana kugira ngo babihanirwe bibere isomo n’abandi.
Yagize ati “Twemeranyijwe ko buri muntu ku giti cye, inzego z’ibanze uko zubatse kugeza kuri Mutwarasibo, abashinzwe amakuru mu midugudu, inshuti z’imiryango, imigoroba y’imiryango, mu nteko z’abaturage tubicukumbure n’abagiye bagaragaraho ibi byaha tubigaragaze bahanwe hagambiriwe gukumira.”
Muri iyi nama hagaragajwe ko muri iki cyo kwimakaza ihame ry’uburinganire muri iyi Ntara abana 2919 banditswe mu bitabo by’irangamimerere, imiryango 534 yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko yarasezeranye, abana 227 bakaba barasubijwe mu ishuri naho abagera kuri 85 bavanwa mu buzererezi basubizwa mu miryango.
IGIHE
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu