Abakristu babyakiriye neza! Reba Imiterere ya Cathédrale ya St Michel igiye kubakwa ahahoze Gereza ya 1930 ikazajya yakira abantu ibihumbi 20

Arkidiyosezi ya Kigali yashyize ahagaragara Igishushanyo Mbonera cya Cathédrale Saint Michel nshya ijyanye n’igihe, izubakwa ahahoze Gereza ya Nyarugenge yamenyekanye ku izina rya 1930. 

Mu 2019 ubwo Musenyeri Antoine Cardinal Kambanda yimikwaga mu birori byabereye muri Stade Amahoro i Remera, yagaragarije Abanya-Kigali icyifuzo cyo kubaka Ingoro y’Imana, Cathédrale y’Umujyi kandi ihesha Imana icyubahiro. 

Perezida Kagame witabiriye ibyo birori, yemeye inkunga mu kubaka iyo Cathédrale, yongeraho ko bishobotse yanubakwa ahantu hashya. 

Kiliziya yahawe ikibanza cyahozemo Gereza ya 1930, kugira ngo abe ari ho yubaka. Ubu kuri icyo kibanza, hamaze gushyirwa Ibishushanyo Mbonera bigaragaza uko izaba imeze. 

Padiri Innocent Consolateur wo muri Paruwasi Cathédrale St Michel yabwiye IGIHE ducyesha iyi nkuru ko ibyo bishushanyo ari ibigaragaza uko iyo nyubako izaba imeze, gusa ko andi makuru y’igihe imirimo izatangirira yatangwa na Antoine Cardinal Kambanda. 

Iyi Cathédrale ijyanye n’igihe byateganywaga ko yajya yakira abantu nibura ibihumbi bitanu, hanyuma ikagira n’imbuga yayo nini ku buryo mu gihe habaye nk’iminsi mikuru abantu bashobora kuyiteraniramo baba bari hagati y’ibihumbi 10 n’ibihumbi 20. 

Arikiyepisikopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda, mu 2020 yabwiye IGIHE ko bazubaka Cathédrale ijyanye n’igihe ariko ifite umwihariko wo kugaragaza Umuco Nyarwanda. 

Ati “Birasaba ko iba ari inyubako igaragaza ko koko ari kiliziya, ifite ishusho ya kiliziya ariko hakabaho n’ikintu cy’umwihariko wa Kinyarwanda, kubihuza neza na Kinyarwanda, ishusho ya kiliziya inafite igisobanuro Nyarwanda.” 

Mu 2023, Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere RDB cyari cyatangaje ko hakiri gukusanywa miliyari 40 Frw yazifashishwa mu kuyubaka. 

Ubusanzwe Cathédrale ya Kigali iherereye mu Kiyovu mu Karere ka Nyarugenge ahari Paruwasi ya St Michel, gusa ni nto ku buryo ibikorwa binini bitabasha kuhabera. 

Paruwasi St Michel yashinzwe mu 1963 ari Paruwasi ya Diyosezi ya Kabgayi, iza kugirwa Paruwasi Cathédrale ku wa 3 Gicurasi 1976, ubwo hashingwaga Arikidiyosezi ya Kigali. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.  

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

IGIHE CYO KUBIKUZA KURI PI NETWORK CYAGEZE: Reba ibisabwa muri iyi nkuru 

Muntu uba muri iyi si y’ikoranabuhanga ukaba udakora mining ya cryptocurrency waracikanwe. 

Ubundi ku bantu batabizi, mining ni uburyo bukoreshwa muri cryptocurrency, nk’ubucukuzi bw’amafaranga atangwa ku buntu nta gishoro watanze.  

Icyo wowe ukora ni ugukanda ku ijambo mine gusa ubundi amafaranga y’ubunu akaba downloaded icyo gihe uba uri gucukura icyo bita coin. Izo coin nizo uvunjamo amafaranga ku buntu  

Habaho coin nyinshi zikorerwa mining nzagenda nzibereka gacyegacye bitewe nuko nzajya mbanza nkayikoraho ubushakashatsi nkamenya ko ifite gahunda ifatika, ndetse binatewe n’umubare w’abakoresha Username yanjye mu gihe bagiye gutangira urugendo rwa mining.  

Nk’ubu nawe iyo wakora ukaba uyicukura ni pi network: Icyo nkubwira nuko iyo umaze kwiyandikisha buri masaaha 24 wajya ugenda kuri app yayo ugakanda ijambo mine mine gusa ubundi amafaranga akidownlodinga mu masaha 24 akurikiyeho.  

Waca kuri iyi link unyuze hano ubundi ukoreshe iyi username (Yamini01234) nka invitation code, nawe ugatangira ugacukura amafaranga y’ubuntu  

Iyo ufunguye account udakoresheje iyo Username ntabwo umutekano w’amafaranga wamininze uba wizewe, ndetse n’ingano y’amafaranga udownloadinga agahita yiyongera kuko iyo ukoresheje iriya Username utangirana Pi imwe ihwanye n’Amadorali 40. 

Buri munsi usabwe kujya wibuka gukanda ku ijambo mine kugirango ukomeze kudownloadinga amafaranga y’ubuntu, igihe cyo kubikuza tuzababwira uburyo bikorwa. 

Ku bantu basanzwe bakora mining ya Pi Network, igihe cyo kubikuza kiregereje kuko yatangiye no gukoreshwa mu guhaha ibintu bitandukanye. Abemerewe kuyikoresha bahaha ni abamaze gukorerwa KYC verification. 

Kugirango wemererwe gukora KYC Verification ari nayo izagufasha mu kubikuza, ni uko uba usanzwe ukora mining buri munsi.  

Ku bindi bisobanuro by’uko wabikuza twandikire kuri WhatsApp: +254700212775 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *