Bamwe mu bakunzi ba Rayon Sports ntibakozwa inkuru y’uko Perezida wayo, Uwayezu Jean Fidèle, atazakomeza kuyobora iyi kipe nyuma ya manda ye izasozwa mu mwaka utaha nk’uko aherutse kubitangaza.
Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo Perezida wa Rayon Sports yatangaje ko atazongera kwiyamamariza kuyobora iyi kipe ubwo manda ye isigaje umwaka n’amezi abiri izaba irangiye.
Icyo gihe yabwiye Televiziyo y’Igihugu ati “Nsigaje umwaka umwe n’amezi abiri, imyaka ine ukorera Rayon Sports harimo imvune, hari n’ibindi byinshi uba warigomwe. Ku bwanjye nifuza ko ntakongera gukomeza, ahubwo twashaka undi nk’Aba-Rayons na we akaza akagerageza imyaka ine. Nibabe bitegura bashake uzansimbura.”
Mu 2020 ubwo Uwayezu Jean Fidèle yatorerwaga kuyobora Rayon Sport, benshi bibazaga uwo ari we kuko yari mushya mu maso yabo ndetse bamwe ntibatinye no kuvuga ko yoherejwe n’umukeba (APR FC), cyane ko uyu mugabo yahoze mu Ngabo z’Igihugu yavuyemo afite ipeti rya kapiteni.
Uyu mugabo w’imyaka 57, ntiyumvise ayo magambo yose ndetse menshi yari yiganjemo ay’urucantege; yayimye agaciro ahubwo ntiyasiba kubwira abihebeye Murera kwizera ko imbere ari heza.
Uwavuga ko ibyo yabasezeranyije byatangiye gusohora ntiyaba abeshye kuko benshi mu bakunzi ba Gikundiro ntibashaka kumva inkuru y’uko uyu mugabo atazakomeza kuyobora ikipe yabo.
Bamwe mu baganiriye na IGIHE ducyesha iyi nkuru bagaragaje imbamutima zabo ku ijambo Perezida wabo aheruka kuvuga ateguza gutangira kurambagiza uzamusimbura we.
Nzabonantuma Léonard yavuze ko bazakora ibishoboka byose bagasaba Uwayezu gukomeza kuyobora Rayon Sports.
Yagize ati “Ibyo yatangaje ntekereza ko abafana dushobora kuzamusaba gukomeza kuko ni umuyobozi mwiza umaze kubaka ibintu byiza mu ikipe. Kugeza uyu munsi ni ubwo ataratwara ibikombe byinshi ariko kuba nta kavuyo kakirangwa mu ikipe, ifite aho ibarizwa ndetse n’abaterankunga ari ibyo kwishimira.”
Yakomeje avuga ko uyu muyobozi yinjiye muri iyi kipe mu bihe bigoye ariko yabyitwayemo kigabo.
Ati “Ni byo nta burambe yari afite ariko iyo umuntu afite mu mutwe, ibindi biraza. Yego aramutse agumye ku cyemezo cye Rayon Sports ni umuryango mugari tuzashaka undi ariko tuzaba duhombye.”
Ruremesha Étienne we yavuze ko byamutunguye bikanamubabaza. Yagize ati “Njye byarantunguye sinabyakiriye neza. Urebye uko yafashe ikipe imeze ni uko iri ubu ubona ko harimo itandukaniro. Nk’uko abivuga atera intambwe gahoro gahoro bityo nkumva ko ahubwo yarageze mu gihe cyo kwishimara ibyiza yari amaze kugeraho.”
Ruremesha yakomeje avuga ko akurikije uko yumva na bagenzi bazasaba uyu muyobozi guhindura intekerezo.
Ati “Nkurikije n’ibyo nganira na bagenzi banjye twumva tuzamusaba byibura kutuyobora nk’indi manda. Uwayezu atandukanye n’abandi bayobozi kuko yubaka Rayon y’igihe kirekire. Yatangiye agura abakinnyi boroheje ariko ubu urabona ko dufite ahazaza heza.”
Kanyemera Jean Pierre yavuze ko mu gihe Uwayezu yaba agumye ku cyemezo cye byibura yatangira gutegura umusimbura we.
Yagize ati “Jean Fidèle igenda rye ntabwo ari ibintu byashimisha umuntu wese ufana Rayon Sports kuko itandukaniro ririgaragaza. Ndamutse mbifitiye ubushobozi namusaba kongera kuyobora indi manda.”
“Ntekereza ko dukwiye kwibaza na we akibaza niba yarateguye uzamusimbura kugira ngo atazasenya ibyo yari amaze kugeraho ahubwo yakomerezaho.”
Kanyemera yavuze ko abavugaga ko yoherejwe n’umukeba Rayon igize amahirwe yabona abakeba nka Uwayezu benshi.
Ati “Abantu nta gihe batazavuga ahubwo icyo namushimiye ni uko bavuze we agakora ntabwo yacitse intege kandi ni cyo kiranga umuyobozi mwiza. Aho yaba yaraturutse hose mushimira aho agejeje Rayon. Naho niba ri umukeba ariko akaba akora ibyiza ntacyo bitwaye ahubwo bose bazabe abakeba nka we.”
Aba bagabo bose kandi banahuriza ku kugirira icyizere ikipe yabo uyu mwaka bakurikije uko yiyubatse ku isoko muri iyi mpeshyi, cyane ko bose badatinya guhamya ko iyi kipe yamaze kugera mu matsinda ya CAF Confederation Cup.
Uwayezu yicaye ku ntebe yaka umuriro muri Rayon Sports yari ihagurutsweho na Munyakazi Sadate mu Ukwakira 2020. Izina rye ryabanje gusharirira abakunzi ba Murera bamufataga nk’Uwihayimana, bitewe n’uko azwi muri Kiliziya, kuruta kuba umunyamupira ndetse bamwe barishidikanyaho.
Umwaka wa mbere wa Jean Fidèle, hagati muri COVID-19, wari ugoye mu buryo bw’ubushobozi ndetse byasaga no gupfundikanya kugira ngo bucye kabiri muri Rayon Sports yari yarasanze idafite aho ikorera ndetse ifite imyenda y’asaga miliyoni 700 Frw.
Kongera amasezerano y’imyaka itatu na Skol mu 2021 [yavuguruwe mu 2022 akaba azageza mu 2026] no gufatanya n’inzego zitandukanye zirimo Akarere ka Nyanza byatanze umusingi wo guheraho dore ko urumuri rw’akanyenyeri rutarenga aho gaherereye.
Abazi Jean Fidèle bakubwira ko ari umugabo uvuga make, ukunda ukuri ariko utabura kukugaragariza ko ibyo urimo ari amakosa.
Ni umugabo umaze gukunda ruhago y’u Rwanda, ariko akaba ataranyurwa n’uburyo iyobowe kubera akajagari kayirimo, cyane ku rwego rufata ibyemezo aho yabishimangiye akura Gikundiro mu Gikombe cy’Amahoro [cya 2022-24] nubwo byarangiye isubiye mu irushanwa ikanaritwara.
Kwegukana iki gikombe biri mu byongereye uyu muyobozi igikundiro mu bafana ba Rayon Sports cyane ko bagiherukaga mu myaka ine ishize.
Ibi kandi byiyongeraho gutsinda mukeba nyuma y’imyaka ine harimo no ku mukino wa nyuma bakamutwara Igikombe cy’Amahoro.
Imihigo irakomeje kuri uyu mugabo kuko uyu mwaka afite n’akazi katoroshye ko guharanira gusezera neza mu gihe yaba agumye ku cyemezo cye, agasigara Murera Igikombe cya Shampiyona iheruka mu myaka itanu ishize.
Ibi kandi byiyongeraho kongera kureba ko iyi kipe yayisubiza mu matsinda ya CAF Confederation Cup, aho izategereje ikipe izakomeza hagati ya Al Hilal yo muri Libya na Kakamega Home Boyz FC yo muri Kenya.
IGIHE
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.
Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060
Niba usanzwe ucika intege mu gihe cyo gutera akabariro koresha REVIVE capsules (Ni Umwe mu miti Gakondo y’abashinywa yizewe ku rwego Mpuzamahanga Mugezwaho N’Ivuriro Fukang Healthcare)
REVIVE ikorwa gusa mu byatsi bisanzwe byitwa Epimedium. N’igihingwa kirandaranda cyiri mu muryango w’ibihingwa bizwi nka berberidacea kiboneka mu majyepfo y’Ubushinwa ndetse no mu bice bimwe na bimwe bya Aziya.
REVIVE yongera ogisijeni (Oxygen) mu maraso. REVIVE irinda kandi ikavura gusohora imburagihe ndetse ikanavura ingaruka ziterwa no kwikinisha.
IBYIZA BYO GUKORESHA REVIVE:
Ikiza gusohora imburagihe no gucika intege utera akabariro. Yongera libido (Ubushake) ku kigero cyo hejuru. Yongera umusaruro w’intanga mu bwiza n’ubwinshi. Ihangana n’ingaruka zo kwikinisha, ikongera imbaraga za kigabo ndetse ikanafasha mu kongera amasohoro
Gukoresha revive bikakurinda gupfubya uwo muhuye.
REVIVE IGIZWE N’IBININI 10
UKO IFATWA: Unywa ikinini kimwe mu minsi ine, ukakinywesha amazi y’akazuyaze.
Niba wiyumva nkutakibasha gushimisha uwo mwashakanye cg se umukunzi (partner) wawe, Wizuyaza kuduhamagara cg se kutwandikira ngo tugufashe!
N.B ubaye ufite ikindi kibazo kihariye kigendanye n’ubuzima waca mugikari tukabiganiraho Birambuye. Aho uherereye hose imiti yacu yakugeraho.
Iyi product wayibona ku giciro cya 40000 Frw. Hamagara & WhatsApp Number: +250788920788
People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose. Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook
Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com