Abakuru b’Ibihugu bya SADC bagaragaje ko batazatezuka ku rugamba rwo guharanira amahoro, ndetse bizeza ko aba basirikare bazahora bibukwa nk’intwari.

Mu rwego rwo gukomeza gushimangira umutekano no kugarura ituze mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango w’Ubukungu wa Afurika y’Amajyepfo (SADC) bongeye gukora Inama idasanzwe yiga ku bibazo byugarije aka gace.  

Iyi nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga ry’iya kure ku wa Kane tariki 06 Werurwe 2025, iyoborwa na Perezida wa Tanzania, Madamu Samia Suluhu Hassan, akaba n’Umuyobozi w’Akanama k’Abakuru b’Ibihugu bigize uyu Muryango. 

Iyi nama yahurije hamwe Abakuru b’Ibihugu bagize Urwego ‘Troika’ rushinzwe politiki za gisirikare n’umutekano, barimo Perezida wa Malawi, Lazarus McCarthy Chakwera, ugiye kuyobora uru rwego; Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema, usoje inshingano ze kuri uru rwego; na Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, igihugu cye cyohereje ingabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu rwego rwo gufasha kugarura amahoro. 

Ubunyamabanga Bukuru bwa SADC bwatangaje ko iyi Nteko idasanzwe yasuzumye ishusho y’ibibazo by’umutekano biri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hanasuzumwa raporo ya Komite y’Ubwirinzi ishinzwe gusesengura inshingano za SAMIDRC, umutwe w’ingabo za SADC woherejwe gufasha Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kurwanya imitwe yitwaje intwaro. 

Mu byo iyi nama yashyizeho umukono, harimo gukomeza gushyigikira Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu rugamba rwo guhashya imitwe yitwaje intwaro, gukomeza kohereza inkunga y’ibikoresho bya gisirikare, ndetse no gutanga ubufasha bwisumbuye mu rwego rwa dipolomasi kugira ngo ibiganiro by’amahoro birusheho gutanga umusaruro. 

Ubwo yafunguraga iyi nama, Perezida wa Tanzania, Madamu Samia Suluhu Hassan, yashimangiye ko ibihugu bigize SADC bifite inshingano zo gukomeza gushyigikira Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kugira ngo igere ku mahoro arambye.  

Yagize ati: “Ibihugu byacu byiyemeje gukomeza ubufatanye mu rwego rwo gushyigikira igihugu cy’inshuti n’abaturage bacyo. Ntidushobora kurebera abavandimwe bacu bagirirwa nabi, ari yo mpamvu tugomba gukora ibishoboka byose kugira ngo umutekano usagambe.” 

Muri iyi nama kandi, hagaragajwe uruhare rwa SADC mu bufatanye na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’imiryango mpuzamahanga nk’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (AU) na Loni, mu gushaka umuti urambye w’ibibazo by’umutekano muke.  

Byagarutsweho ko hakenewe ubufatanye bwagutse kugira ngo habeho igisubizo kirambye, aho ibihugu bigize SADC byagaragaje ubushake bwo gukomeza gushyiraho ingamba zo guhosha intambara n’imvururu zikomeje kwibasira uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. 

Iyi nama idasanzwe yanihanganishije ibihugu byagize ibyago byo gupfusha abasirikare babyo mu mirwano igamije kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.  

Abasirikare baturuka mu bihugu nka Malawi, Afurika y’Epfo, Tanzania na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo baguye mu mirwano bahanganyemo n’inyeshyamba za M23.  

Abakuru b’Ibihugu bya SADC bagaragaje ko batazatezuka ku rugamba rwo guharanira amahoro, ndetse bizeza ko aba basirikare bazahora bibukwa nk’intwari. 

Iyi nama yemeje ko ibyemezo byafashwe bizagezwa ku Nteko Rusange idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma by’Umuryango wa SADC, izaterana mu gihe cya vuba kugira ngo harebwe uko hashyirwaho ingamba zihamye zo kurangiza burundu ikibazo cy’umutekano mucye mu burasirazuba bw’iki gihugu. 

Nubwo ibihugu bigize SADC bikomeje kugaragaza ubushake bwo gukemura ibibazo byugarije Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, haracyari inzitizi zikomeye zirimo ibibazo by’imiyoborere muri iki gihugu, ikibazo cy’imitwe yitwaje intwaro idashaka gushyira intwaro hasi, ndetse n’uruhare rw’ibihugu bimwe na bimwe byo mu Karere mu gukomeza gutiza umurindi izi nyeshyamba.  

Abasesenguzi bavuga ko kugira ngo ubufasha bwa SADC bugire akamaro, hakwiye imbaraga nyinshi mu guhuza ibikorwa by’umutekano n’uburyo bw’imiyoborere myiza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. 

Byitezwe ko Inama Rusange itaha ya SADC izatanga umurongo ufatika ku cyerekezo cy’iyi gahunda yo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu rwego rwo kurandura burundu ibibazo by’intambara n’ubukene bikomeje kuyogoza ako gace. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku zindi mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. 

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

Toa Jibu

Barua-pepe haitachapishwa. Fildi za lazima zimetiwa alama ya *