Abamotari bongeye kugaragaza uburakari bwinshi cyane bakora igisa n’Imyigaragambyo kubera ibyo bakorewe bise agasuzuguro

Abakora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto mu Mujyi wa Kigali, babukereye ngo bajye guhabwa umwambaro (Gilet), bamaze amasaha abiri bategereje, bahitamo guharuruka, basohoka muri Sitade bitotomba, bavuga ko atari imburamukoro zo kumara aya masaha bicaye muri sitade. 

Nkuko bigaragara mu mashusho akomeje gusakazwa ku mbuga nkoranyambaga, Abamotari bakoze igisa n’imyigaragambyo basohoka muri Stade (Kigali Peré Stadium), aho bari bahurijwe nyuma y’uko bamaze amasaha abiri bategereje guhabwa julets batumirijwe ariko amaso yaheze mu kirere. 

Baravuga ko babiciye akazi bakabiriza bicira isazi ku maso muri sitade kandi nta n’insimburamubyizi babaha. 

Reba ayo mashusho unyuze hano 

Abakorera umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto mu Mujyi wa Kigali, bahawe imyambaro ibaranga mishya [Gilets], yatanzwe n’Ikigo cy’Itumanaho cya MTN Rwanda. 

Ni imyambaro bahawe kuri uyu wa 22 Kanama 2023, hagamijwe gufasha abamotari kugira isuku ndetse na nimero zibaranga, bijyana n’aho bakorera. 

Umuhango wo gutangiza iyi gahunda yo guha abamotari bose uyu mwambaro mushya wabereye muri Kigali Pelé Stadium, i Nyamirambo, witabirwa n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego Ngenzuramikorere, RURA, Eng Emile Baganizi Patrick. 

Witabiriwe kandi n’abayobozi barimo Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe, Umuyobozi wa MTN Mobile Money Ltd, Chantal Umutoni Kagame n’abandi. 

Ni gahunda yatangiriye mu Mujyi wa Kigali ariko bikaba byitezwe ko izakomereza no mu bice bitandukanye by’igihugu. 

Amasezerano agenga imikoranire ya MTN Rwanda, Umujyi wa Kigali n’abamotari muri rusange azamara imyaka ibiri. 

Uyu mwambaro uzajya na serivisi zirimo iza Momo Pay aho umumotari uzajya yakira amafaranga ari munsi ya 4000Frw ku buntu, ikindi ni ukuba yabasha kwizigamira no kwiguriza kuri Mobile Money. 

Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe, yavuze ko batekereje iyi gahunda kugira ngo bakomeze gufatanya n’abamotari mu iterambere ryabo n’igihugu muri rusange. 

Ati “Dukunda kandi duharanira iterambere ryanyu kuko ni naryo ry’igihugu. Ibi byose turabikora ku bw’uko twifuza ko mwatera imbere, mugateza imbere imiryango yanyu n’igihugu cyacu.’’ 

Yakomeje agira ati “Turashaka ko mukora musa neza, ikindi dufite imikoranire n’ikigo cya Radiant, ku buryo tuzakomeza kuganira kureba uburyo cyajya kibaha serivisi z’ubwishingizi ku kiguzi kidahenze.’’ 

Abamotari bagaragaje ko iyi myambaro bahawe izabafasha mu bijyanye n’isuku no kuba abagenzi bazajya babasha guhita bababona mu buryo bworoshye. 

Tuyishimire Angelique yagize ati “Byabaga bigoranye aho umugenzi wazaga gutega yabanzaga akambaza ati ese uri mu kazi? Ubu rero bizajya binyorohera kuko azajya ahita abona ko nambaye umwambaro w’akazi.” 

Ndayishimiye Ezra ubarizwa muri Koperative Ishema yo mu Karere ka Nyarugenge ati “Kwambara ‘Gilet’ bigaragaza akazi nkora. Ikintu bimfasha, ni umwambaro mushya, umuntu naza gutega moto akabona nambaye neza.” 

Misago Marc umaze imyaka 15 ari Umumotari yagize ati “Kwambara impuzankano ku mu motari ni byiza kubera ko iyo umugenzi agiye gutega moto, aba abona ko motari yambaye impuzankano, ni ikimenyetso kerekana ko ari umumotari urimo gukora uwo mwuga.” 

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, yavuze ko kugira ngo ibi bigerweho ari abamotari babigizemo uruhare kuko habanje kubaho ibiganiro hagati yabo n’ubuyobozi. 

Ati “Ni umwambaro bazajya habwa ku buntu, buri muntu azajya abona imyambaro ibiri kandi nta kiguzi, tugateganya ko igihe yafuze umwenda umwe yajya aba yambaye undi.” 

“Ni gahunda izadufasha kugira ngo bakore umwuga neza, tumaze iminsi tuganira nabo dufatanyije na Polisi y’Igihugu kugira ngo bibutswe uko bitwara mu muhanda, ariko ibyo tukabihuza n’isuku yaba iyo ku mubiri wabo cyangwa ku muhanda iyo batwaye.” 

Iyi myambaro, uretse abamotari bayiherewe muri Stade yitiriwe Pelé, i Nyamirambo, abandi bazajya bayihabwa binyuze muri Koperative zabo, aho bazajya bajyayo kuyifata. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060 

Niba usanzwe ucika intege mu gihe cyo gutera akabariro koresha REVIVE capsules (Ni Umwe mu miti Gakondo y’abashinywa yizewe ku rwego Mpuzamahanga Mugezwaho N’Ivuriro Fukang Healthcare) 

REVIVE ikorwa gusa mu byatsi bisanzwe byitwa Epimedium. N’igihingwa kirandaranda cyiri mu muryango w’ibihingwa bizwi nka berberidacea kiboneka mu majyepfo y’Ubushinwa ndetse no mu bice bimwe na bimwe bya Aziya. 

REVIVE yongera ogisijeni (Oxygen) mu maraso. REVIVE irinda kandi ikavura gusohora imburagihe ndetse ikanavura ingaruka ziterwa no kwikinisha. 

IBYIZA BYO GUKORESHA REVIVE: 

Ikiza gusohora imburagihe no gucika intege utera akabariro. Yongera libido (Ubushake) ku kigero cyo hejuru. Yongera umusaruro w’intanga mu bwiza n’ubwinshi. Ihangana n’ingaruka zo kwikinisha, ikongera imbaraga za kigabo ndetse ikanafasha mu kongera amasohoro 

Gukoresha revive  bikakurinda gupfubya uwo muhuye. 

REVIVE IGIZWE N’IBININI 10 

UKO IFATWA: Unywa ikinini kimwe mu minsi ine, ukakinywesha amazi y’akazuyaze. 

Niba wiyumva nkutakibasha gushimisha uwo mwashakanye cg se umukunzi (partner) wawe, Wizuyaza kuduhamagara cg se kutwandikira ngo tugufashe! 

N.B ubaye ufite ikindi kibazo kihariye kigendanye n’ubuzima waca mugikari tukabiganiraho Birambuye. Aho uherereye hose imiti yacu yakugeraho. 

Iyi product wayibona ku giciro cya 40000 Frw. Hamagara & WhatsApp Number: +250788920788 

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose. Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com  

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *