Abanya-Kigali ubu barabyinira ku rukoma: Bwa mbere muri BK Arena hagiye kubera igitaramo cy’ubuntu

Mu gihe igeze kure imyiteguro y’igitaramo izakorera muri BK Arena ku wa 17 Nzeri 2023, Ubuyobozi bwa Korali Shalom yo mu Itorero ADEPR bwasobanuye impamvu igitaramo cyabo bagishyize ku buntu mu gihe kugitegura atari ibintu byoroshye. 

Umuyobozi wa Korali Shalom, Ndahimana Gaspard, yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE, agaruka ku mpamvu bateguye igitaramo kizabera muri BK Arena, inyubako yakira abantu ibihumbi 10 yuzuye neza. 

Yavuze ko igitaramo bateguye kidakwiye guhuzwa n’imyumvire y’uko hari ibyo abahanzi baramya Imana muri ADEPR batemerewe. 

Ati “Ntabwo impamvu ari iyo myumvire ahubwo byatewe n’intego yacu. Dufite gahunda yo kurwanya ibintu bisa n’ubwoba bw’ubuzima n’imibereho mu bantu, rero ntabwo waba ugiye kuvura abantu ngo ubishyuze.” 

Yavuze ko iki gitaramo giteganyijwe ku wa 17 Nzeri 2023 cyateguwe mu kwigisha abantu ko nta muntu uruhura uretse Yesu bityo babasaba kureka guhangayikira ubuzima n’imibereho. 

Abajijwe niba bitazaba ari igihombo gutegura igitaramo gikomeye gutya ariko kucyinjiramo bikazaba ari ubuntu, yagize ati “Twe ntabwo tubara inyungu mu mafaranga, iyo twamamaje ubutumwa bwiza ni yo nyungu yacu y’ukuri. Twariteranyije twishakamo ubushobozi rero inyungu yacu ni aho tuzayikura.” 

Aravuga ibi nyamara mu gihe amakuru ahari avuga ko kugira ngo ukodeshe BK Arena bisaba kwishyura ari hagati ya miliyoni 15 Frw na 22 Frw. 

Korali Shalom yo muri ADEPR Nyarugenge mbere y’uko itaramira muri BK Arena mu gitaramo yise “Shalom Gospel Festival” yabanje guha impano abakunzi bayo ikubiye mu ndirimbo nshya yise “Yasannye Umutima”. 

Iyi korali yiyambaje Israel Mbonyi muri iki gitaramo muri BK Arena giteganyijwe kuba ku wa 17 Nzeri 2023, aho guhera saa Sita z’amanywa imiryango izaba ifunguye. 

Impano iyi korali yageneye abakunzi bayo ni indirimbo yatunganyijwe na Producer Nicolas mu buryo bw’amajwi, amashusho akorwa na BJC Official. 

Ikubiyemo ubutumwa buhamagarira abantu guhimbaza Uwiteka bishimira ibyo yabagejejeho mu bihe bari bihebye babuze icyerekezo cy’ubuzima. 

Korali Shalom igiye gutaramira muri BK Arena nyuma yo gukora igitaramo gikomeye muri Kigali Convention Centre mu 2018. 

Shalom choir yashinzwe mu 1986 yamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Nduhiwe’ , ‘Mfite Ibyiringiro’, ’Nzirata Umusaraba’, ’Abami n’Abategetsi’, ’Nyabihanga’, ‘Uravuga bikaba, ‘Umuntu w’imbere’, ‘Ijambo Rirarema’, ‘Icyizere’ n’izindi. 

Yatangiye umurimo w’Imana ari korali y’abana bato igitangira yitwaga korali Umunezero, icyo gihe muri ADEPR Nyarugenge hari korali nkuru imwe ariyo Hoziyana. 

Mu 1990 ni bwo iyi korali yahawe izina Shalom choir yamuritse album yayo ya mbere mu 2016, kuri ubu ni imwe muzikomeye mu itorero rya ADEPR. 

IGIHE

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060 

Niba usanzwe ucika intege mu gihe cyo gutera akabariro koresha REVIVE capsules (Ni Umwe mu miti Gakondo y’abashinywa yizewe ku rwego Mpuzamahanga Mugezwaho N’Ivuriro Fukang Healthcare) 

REVIVE ikorwa gusa mu byatsi bisanzwe byitwa Epimedium. N’igihingwa kirandaranda cyiri mu muryango w’ibihingwa bizwi nka berberidacea kiboneka mu majyepfo y’Ubushinwa ndetse no mu bice bimwe na bimwe bya Aziya. 

REVIVE yongera ogisijeni (Oxygen) mu maraso. REVIVE irinda kandi ikavura gusohora imburagihe ndetse ikanavura ingaruka ziterwa no kwikinisha. 

IBYIZA BYO GUKORESHA REVIVE: 

Ikiza gusohora imburagihe no gucika intege utera akabariro. Yongera libido (Ubushake) ku kigero cyo hejuru. Yongera umusaruro w’intanga mu bwiza n’ubwinshi. Ihangana n’ingaruka zo kwikinisha, ikongera imbaraga za kigabo ndetse ikanafasha mu kongera amasohoro 

Gukoresha revive  bikakurinda gupfubya uwo muhuye. 

REVIVE IGIZWE N’IBININI 10 

UKO IFATWA: Unywa ikinini kimwe mu minsi ine, ukakinywesha amazi y’akazuyaze. 

Niba wiyumva nkutakibasha gushimisha uwo mwashakanye cg se umukunzi (partner) wawe, Wizuyaza kuduhamagara cg se kutwandikira ngo tugufashe! 

N.B ubaye ufite ikindi kibazo kihariye kigendanye n’ubuzima waca mugikari tukabiganiraho Birambuye. Aho uherereye hose imiti yacu yakugeraho. 

Iyi product wayibona ku giciro cya 40000 Frw. Hamagara & WhatsApp Number: +250788920788 

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose. Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com  

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *