Itegekonshinga rya Repubulika y’u Rwanda riteganya ko “iyo Perezida wa Repubulika amaze kurahira, Minisitiri w’Intebe n’abaminisitiri bagize Guverinoma bahita bavaho” ibi bivuze ko kuva ejo ku Cyumweru tariki ya 11 Kanama, u Rwanda nta Guverinoma rufite bijyanye n’uko iyari ihari yamaze guseswa.
Itegeko nshinga rya Repubulika y’ u Rwanda kandi riteganya ko imirimo isanzwe Abaminisitiri bakoraga ihita ijya mu biganza by’abanyamabanga bahoraho muri za Minisiteri akaba aribo bakomeza kuyikurikirana.
Itegekonshinga rya Repubulika y’ u Rwanda kandi riteganya ko Umukuru w’Igihugu nyuma yo kurahira agomba gushyiraho Minisitiri w’Intebe mu gihe kitarenze iminsi 15, na we afatanyije na Perezida wa Repubulika bagashyiraho abandi ba Minisitiri, abanyamabanga ba leta n’abandi bagize Guverinoma mu gihe kitarenze indi minsi 15.
Kuva mu mwaka wa 2017 kugeza ubu Dr Ngirente Edouard ufite imyaka 51 y’amavuko akaba avuka mu karere ka Gakenke niwe wagizwe Minisitiri w’ intebe asimbuye Pierre Damien HABUMUREMYI wigeze no gufungwa ahamijwe ibyaha birimo n’ibyo gutanga Sheki zitazigamiye.
Dr. Edouard Ngirente ufite impamyabushobozi y’ikirenga mu bijyanye n’icungamutungo yakuye muri Universite Catholique de Louvain yagizwe umukuru wa Guverinoma avuye aho yakoraga muri Banki y’isi.
Bikaba bikomeje kwibazwa niba iki gihe cyose gishije ayooboye Guverinoma, umukuru w’igihugu Paul Kagame aza kongera kumugirira ikizere bagakomeza gufatanya kuyobora abanyarwanda muri iyi Manda y’ imyaka itanu yamaze kurahirira kuyobora.
Perezida Paul Kagame ubwo yari mu karere ka Gakenke mu bikorwa byo kwiyamamaza, yaciye amarenga yo kugumana Dr Edouard Ngirente nka Minisitiri w’Intebe akanaba umukuru wa Guverinoma y’u Rwanda.
Ejo ku Cyumweru ni bwo Perezida Paul Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda nshya y’imyaka itanu, mu birori byabereye muri Stade Amahoro i Remera bikitabirwa n’abanyarwanda batari bake ndetse n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma batandukanye muri Afurika.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.