Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Werurwe 2024, abanyeshuri 150 bari kuvurirwa mu bigo nderabuzima birimo Cyabayaga na Nyagatare mu Karere ka Nyagatare hakaba hataramenyekana icyabiteye.
Abo banyeshuri biga ku bigo birindwi byo mu Karere ka Nyagatare, 18 muri abo 150 barembye bo bajyanywe ku bitaro bya Nyagatare.
Umwe mu babyeyi ufite umwana wagize ikibazo akajyanwa mu bitaro bya Nyagatare waganiriye n’Imvaho Nshya, avuga ko umwana we yafashwe ku wa Gatanu mu gitondo afite umuriro, kuruka, guhitwa bahita bamujyana ku Kigo Nderabuzima cya Nyagatare.
Uyu mubyeyi yavuze ko umwana we yamubwiye ko yari yanyweye amata ku ishuri ndetse ngo na bagenzi be benshi bari mu bitaro.
Yagize ati: “Umwana yabyutse atubwira ko ari kuribwa mu nda ndetse atangira no kuruka agaragaza n’ibindi bimenyetso. Twamujyanye kwa muganga dusanga hari n’abandi bigana bahari na bo barwaye. Aba bigana nawe bahuriza ku gukeka ko amata banyweye avuye ku ikusanyirizo rya Bugaragara yaba ariyo yabiteye.”
Uyu mubyeyi avuga ko umwana we yavuwe ndetse agahita ataha.
Yagize ati: “Umwana bamuhaye imiti arataha ubu ari kunywa imiti yandikiwe.”
Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro by’Akarere ka Nyagatare Dr Eddy K. Ndayambaje yavuze ko abanyeshuri bazanywe mu bigo Nderabuzima bya Cyabayaga na Nyagatare, abarembye bajyanwa mu bitaro bya Nyagatare bafite ibimenyetso byo kuribwa mu nda, kuruka, guhitwa n’umutwe ariko hataramenyekana icyateye iki kibazo.
Yagize ati: “Kugeza ubu ntituramenya ikibazo cyabaye ku banyeshuri bazanywe mu bigo Nderabuzima kuko ni bwo imodoka ijyanye ibizami (sample) kuri Laboratwari y’igihugu kugira ngo tumenye ikibazo cyabayeho. Twaraye twakiriye abana benshi ariko harimo abo tugiye gusezerera kuko bumva bameze neza ariko hari 18 bari gukurikiranwa n’ibitaro bya Nyagatare barembye.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Gasana Stephen, avuga ko abanyeshuri barwaye baturutse mu bigo birindwi biga mu tugari dutatu turi mu Murenge wa Nyagatare ndetse ahakana amakuru yuko amata ahabwa abanyeshuri aturutse ku Ikusanyirizo rya Bugaragara yaba yahumanyijwe.
Yagize ati: “Ntitwakwemeza ko ari amata yahumanyijwe kuko mu bigo 39 bigemurwaho amata byose bitafashwe. Abanyeshuri baturuka mu bigo birindwi ni bo bagaragaje ikibazo ndetse bazanwa no mu bitaro.
Ubwo rero si amata yahumanyijwe kuko nabo bo muri ibyo bigo byose byayanyweye kandi nta kibazo bagize. Hari n’abana bazaga bafite impungenge ko na bo bagize ikibazo ariko abaganga bagasanga nta kibazo bafite. Ubu twese turi gufatanya ngo turebe icyibyihishe inyuma dushakisha amakuru acukumbuye.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare butangaza ko abanyeshuri bafashwe bakakirwa n’Ibigo Nderabuzima ari 150 baturuka mu bigo by’amashuri bitandukanye harimo abatangiye gutaha. Abanyeshuri 18 barembeye mu bitaro bya Nyagatare bakaba bagikurikiranwa n’abaganga.
Imvaho Nshya
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu