Byagaragajwe ko zimwe mui mpamvu nyamukuru zatumye abarenga miliyoni 10 batuye Cuba ubu bari mu mwijima, harimo Uburangare, ruswa no kwihunza inshingano.
Ibi byagaragajwe nyuma y’uko sitasiyo y’amashanyarazi igemurira izindi mu gihugu inaniwe gukomeza gukora akazi kayo.
Magingo aya iyi sitasiyo imaze icyumweru kirenga idakora ku buryo nta muriro uri mu gihugu hose ndetse n’aho uboneka, ukaba uhari amasaha ane yonyine ku munsi.
Iyi sitasiyo izwi nka ’Antonio Guiteras yubatswe mu 1989 gusa nk’uko umwe mu bagize uruhare mu kuyubaka yabigarutseho.
Cuba isanzwe ari igihugu cy’inshuti n’u Burusiya ndetse na Venezuela byakunze kuyiba hafi mu bihe yabaga iri mu makuba nk’aya, uretse ko magingo aya ibi bihugu byagabanyije ubucuruzi bikorana na Cuba ndetse n’inkunga byayiteraga, ahanini kubera ibibazo by’ubukungu bihanganye nabyo.
Hagati aho, ubwoba ni bwose ko ibura ry’umuriro rishobora gutera imyigaragambyo nk’iyabaye mu 2022, ubwo abaturage batangiye binubira ibura ry’umuriro bikarangira basaba Leta yabo kwegura.
Kuva icyo gihe, abarenga miliyoni bamaze guhunga iki gihugu kubera ibibazo by’ubukungu byakurikiye icyo kibazo.
Icyakora amakuru aturuka muri Cuba avuga ko kuva iriya sitasiyo yakubakwa, ntabwo umutekano wayo wari wizewe dore ko yubakishijwe ibikoresho bitafite ubuziranenge kubera abayobozi baguraga ibikoresho bifite biciriritse kugira ngo basigarane amafaranga menshi.
Ikindi ni uko ibikorwa byo kuyisana no kuyivugurura bitigeze bikorwa nk’uko byari biteganyijwe, bituma igenda irushaho kwangirika cyane.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. Ushobora gukurikirana amakuru yose ya Politiki agezweho ako kanya unyuze hano