Abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR bamaze kugera ku butaka bw’u Rwanda?

Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco, yasabye abaturage b’iyo ntara kugira uruhare mu gutanga amakuru y’abantu bose bacyekwaho kuba icyitso cy’abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.  

Ibi yabigarutseho mu biganiro byahuje abayobozi n’abaturage mu Karere ka Rutsiro, ahibanzwe cyane ku bijyanye n’umutekano no gukumira imigambi y’abashaka guhungabanya ubusugire bw’igihugu. 

Mu gihe umutwe wa M23 wafataga umujyi wa Goma mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ingabo za Leta ya Congo (FARDC) n’iza SADC zifatanyije n’indi mitwe irimo uwa FDLR, zarashwiragijwe. 

Mu mpamvu nyamukuru zatumye RDC ineshwa, harimo ubushobozi buke bw’ingabo zayo, imitegurire mike, ndetse no kudashyira hamwe kw’abafatanyabikorwa bayo mu ntambara. 

Mu rwego rwo gushaka uko bihimura no kugerageza gukuraho ingaruka zo gutsindwa, RDC yifashishije abarwanyi ba FDLR hamwe n’ingabo z’u Burundi, kugira ngo bategure umugambi mugari wo gutera u Rwanda.  

Iyi gahunda irimo gutegurwa ku bufatanye na Perezida Félix Tshisekedi wa RDC na mugenzi we w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, aho bagamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, gukuraho ubuyobozi buriho, no gushyiraho ubuyobozi bushya bubogamiye ku nyungu zabo. 

Guverineri Ntibitura Jean Bosco yakanguriye abaturage kuba maso no gutangira amakuru ku gihe.  

Ati “Bamwe rero binjiye mu gihigu cyacu rwihishwa, yewe hari n’abafite imiryango hano mu Rwanda, bahise bihutira kuyihungiramo. Murasabwa gutanga amakuru kuri abo bantu baje bihishe, nubwo yaba ari mwenewanyu, cyangwa ari umuvandimwe wawe, cyangwa umwana wawe.” 

Yakomeje ati “Turabasaba ko mutanga amakuru ku nzego z’umutekano no ku nzego z’ubuyobozi kugira ngo niba hari n’abantu baje muri ubwo buryo bafite n’umugambi wo guhungabanya umutekano wacu, dufatanye namwe kubikumira”. 

Ni nyuma yuko hari amakuru avuga ko abarwanyi ba FDLR bamaze kwinjira ku butaka bw’u Rwanda, aho babikora mu buryo butandukanye burimo gukoresha imiryango yabo yo mu Rwanda ibacumbikira, kujya mu duce dutandukanye tw’igihugu bigize abasivili, no kwinjira rwihishwa mu basivili nkuko amakuru ya RBA abitangaza. 

Aya makuru yaje nyuma y’uko Leta y’u Rwanda itangaje ko ihuriro ry’ingabo za RDC, FDLR, Ingabo z’u Burundi, iz’umuryango wa SADC, ndetse n’abacanshuro b’abanyaburayi bari bafite umugambi wo kugaba igitero kuri iki gihugu.  

Nyuma yo gutahura izi gahunda, u Rwanda rwafashe ingamba zikomeye zo gukaza umutekano ku mipaka yarwo. 

Perezida Félix Tshisekedi wa RDC amaze igihe agaragaza ubushake bwo gukuraho ubuyobozi bw’u Rwanda, nk’uko byagaragajwe mu magambo yagiye atangaza n’ibikorwa bikomeje kwerekana ubushotoranyi. 

Nyuma y’aho umutwe wa M23 ufashe Goma, RDC yatangiye gukusanya ibikoresho by’intambara ndetse ikongera ubufatanye n’ingabo z’u Burundi hamwe na FDLR kugira ngo bagabe igitero simusiga kuri Kigali. 

Ibimenyetso bitandukanye bigaragaza ko uyu mugambi wari umaze igihe utegurwa, aho hari ibimenyetso bifatika byerekana ko intwaro n’ibindi bikoresho bya gisirikare byari byakusanyijwe muri Goma, bikaba byaragenewe kwifashishwa mu gushimangira uyu mugambi wo gutera u Rwanda.  

Uretse ibyo kandi, ibikorwa by’imitwe nka FDLR bikomeje kwiyongera, ndetse raporo zitandukanye zerekana ko uyu mutwe wahawe inkunga n’ingabo za RDC ndetse n’iza SADC mu rwego rwo gushyira mu bikorwa iyi gahunda. 

Leta y’u Rwanda yamaganye uruhare rw’ingabo z’Umuryango wa SADC mu gutiza umurindi imirwano iri kubera mu burasirazuba bwa Congo. Izi ngabo zari zifite inshingano zo guhosha imirwano, ariko aho kuyihosha, zahisemo gufasha FARDC n’indi mitwe irimo FDLR mu mugambi wabo wo gutera u Rwanda. 

U Rwanda rwavuze ko uru ruhare rutemewe ndetse ko ibi bigaragaza neza ko intego nyamukuru y’iyi ntambara atari ugutsinda M23 gusa, ahubwo ari n’ugushotora u Rwanda no kurugabaho ibitero. 

Byagaragajwe kandi ko ihuriro ry’ingabo ziri muri Congo ririmo guhuza ibikorwa mu buryo bufifitse, rigamije gukomeza guhungabanya umutekano w’akarere. 

Mu rwego rwo gukumira ibi bikorwa by’ubushotoranyi, u Rwanda rwashyizeho ingamba zitandukanye zo kongera uburinzi ku mipaka no gukaza ibikoresho bya gisirikare.  

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko u Rwanda rwiteguye guhangana n’iki kibazo kandi ko nta na rimwe ruzemera ko rwatezwa umutekano muke na RDC binyuze muri FDLR. 

Yagize ati: “Twakiriye amakuru y’uko isaha n’isaha RDC yatera u Rwanda. Niyo mpamvu twashyizeho ingamba z’ubwirinzi ndetse zizahoraho kugeza igihe bigaragaye ko icyo kibazo n’izo mbogamizi zavuyeho.” 

Mu rwego rwo gukomeza gushyira igitutu ku barimo gutegura ibi bikorwa, u Rwanda rwashyize imbere dipolomasi y’amahoro no gushishikariza ibihugu byo mu karere gukomeza gushaka umuti wa politiki kuri ibi bibazo.  

Ibi byagaragajwe no mu nama zihuza Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa SADC, aho u Rwanda rwakomeje gushimangira ko hakenewe igisubizo kirambye kuri aya makimbirane. 

Ibi byose bigaragaza ko hari umugambi uhuriweho na RDC, FDLR, u Burundi, ndetse n’ingabo za SADC mu gushaka guhungabanya ubusugire bw’u Rwanda.  

Gusa u Rwanda rwafashe ingamba zifatika zo gukumira uyu mugambi, ndetse abaturage bakaba basabwe kugira uruhare mu gutanga amakuru y’uwaba ashaka guhungabanya umutekano w’igihugu. 

Ku bw’ibyo, ni ingenzi ko buri Munyarwanda aba maso kandi agakomeza gushyigikira inzego z’umutekano mu kurinda ubusugire bw’igihugu, kugira ngo hatagira umugambi n’umwe w’abanzi ugera ku ntego. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku zindi mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. 

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. Cyangwa ukande hano udukurikirane kuri X

Toa Jibu

Barua-pepe haitachapishwa. Fildi za lazima zimetiwa alama ya *