Abasirikare barashe abaturage 56 bavuze ko byabaye kubera ko bikanze Ingabo z’u Rwanda zimaze igihe ziryamiye amajanja ku mupaka

Abasirikare ba RDC bagize uruhare mu kwica abasivile 56 bitabye urukiko, babajijwe impamvu bakoze icyaha nk’icyo cyo kwirara mu baturage bakabica umusubirizo, basubiza ko bikanze Ingabo z’u Rwanda ngo kuko zimaze igihe zisuganyiriza hafi y’umupaka utandukanya ibihugu byombi. 

Kuri uyu wa Gatanu nibwo aba basirikare bitabye urukiko ku munsi wa Kane w’urubanza. Ni abasirikare basanzwe babarizwa mu mutwe urinda Perezida Félix Tshisekedi, babarizwa mu Burasirazuba bw’Igihugu. 

Tariki 30 Kanama 2023, aba basirikare biroshye mu baturage bari muri gahunda zo kwigaragambya bamagana Ingabo za Loni (Monusco) zimaze imyaka isaga 20 muri Congo, barabarasa kugeza ubwo 56 bahasize ubuzima. 

Byakozwe kare mu gitondo mu gace gaherereye mu bilometero nk’icumi uvuye ku mupaka ugabanya u Rwanda na Congo wa Grande Barrière. 

Ubu bwicanyi bukimara kuba, mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 3 Nzeri, uwari ukuriye abarinzi b’Umukuru w’Igihugu i Goma, Col Mike Kalamba Mikombe n’Umuyobozi wa unite ya 19 mu ngabo za Congo zibarizwa i Goma, Lt Col Donatien Bawili, bahise bafungwa bashyikirizwa ubushinjacyaha bwa gisirikare. 

Bakurikiranyweho uruhare muri ubwo bwicanyi bwakozwe mu buryo ndengakamere.
Constant Ndima, umusirikare usanzwe uyobora Kivu y’Amajyaruguru, ni umwe mu bahaswe ibibazo mu iperereza kuri ubu bwicanyi. Mu buhamya bwe, yavuze ko yasabwe kohereza Abapolisi nibura amasaha 48 mbere y’uko iyo myigaragambyo itangira. 

Yasobanuye ko abashinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu atari bo bagombaga kujya aho hantu mu gukumira iyo myigaragambyo. 

Gusa, hari amakuru avuga ko Constant Ndima ku wa 29 Kanama, yakiriye telefoni ya Col Mike Kalamba Mikombe imubwira ko afite amakuru yaturutse mu Rwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka hamwe no mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Ubutasi, ko hari abantu baba binjiye mu gihugu bambutse umupaka w’u Rwanda, banyuze mu gace ka Kibumba. 

Col Mikombe ngo yatanze igitekerezo cy’uko ingabo ayobora [zirinda Umukuru w’Igihugu] ariko zakurikirana ibyo bintu. Gusa ngo yabitanzemo igitekerezo amaze kumenyesha Gen Maj Ephraim Kabi, Umugaba w’Ingabo zirinda Umukuru w’Igihugu ko ingabo ze zizakurikirana iby’iyo myigaragambyo yo ku wa 30 Kanama. 

Mbere y’uko ingabo za Congo zirasa abaturage, bivugwa ko abo baturage bari bateguye kwigaragambya, bari baraye mu rusengero rugendera ku myizerere irimo iya gakondo, ruzwi nka Foi naturelle judaïque et messianique vers les nations, ari narwo rubarizwamo rwinshi mu rubyiruko rukunze kwifashishwa na Leta mu guhangana n’imitwe yitwaje intwaro ruzwi nka Wazalendo. 

Mu ijoro ryo ku wa 29 Kanama rishyira ku wa 30 Kanama, mu gace ka Kisheru ahari icyicaro cya radiyo Uwezo Wa Neno igenzurwa n’uru rusengero nibwo ibintu byahindutse. 

Bivugwa ko abasirikare bagiye kuri urwo rusengero boherejwe na Mike Kalamba Mikombe kugira ngo bate muri yombi umuyobozi w’iryo huriro, Mutumishi Bisimwa. 

Abaturage barabimenye ngo binyuze ku butumwa bwa WhatsApp bwasomwe kuri Radio, nabo bahita batangira kwisuganyiriza hafi yayo. Babanje gusubizwa inyuma n’abasirikare, muri uwo muvundo hapfamo abantu batandatu. 

Abo bamaze gupfa, nibwo ibintu byarushijeho kuba bibi, umupolisi umwe akubitwa amabuye arapfa, gusa ngo ntiyari mu kazi kuri uwo munsi. 

Abo barinzi ba Perezida babaye nk’abagiye gufata uwo murambo w’Umupolisi, binjira mu rusengero ruri mu gace ka Nyabushongo. Abasirikare babiri ba FARDC bari bafite abarinzi ngo bari bamaze kuhagera bari guturisha abantu barurimo. 

Abarinzi ba Perezida ngo bahageze barakaye, basunika abasirikare bahasanze, basaba umwe kwigira inyuma. Muri ako kanya, ngo bahise bajya mu mwanya, batangira kurasa, mu gihe kitageze ku minota icumi, abantu benshi bari bamaze gupfa. 

Col Mike Kalamba Mikombe yabwiye urukiko ko abasirikare be babonye Ingabo z’u Rwanda ziri kwisuganya hafi y’umupaka. Yakomeje avuga ko gahunda y’abasirikare be, ngo yari ukuburizamo iyo myigaragambyo yari igiye kubera i Goma. 

Yavuze ko ubwo bageraga mu rusengero rwarimo abaturage, Abarinzi b’Umukuru w’Igihugu ataribo babanje kurasa, ahubwo ko hari n’izindi unite zo mu gisirikare cya Congo. 

Ngo kugira ngo ingabo ze zirase, zari ziri kwirwanaho kugira ngo abaturage batazambura imbunda zihenze zikoresha. Yavuze ko urusaku rw’amasasu nawe yarwumvise ari muri metero 60 agahita asaba ko uri kurasa wese abihagarika. 

Col Franck ukuriye iperereza mu ngabo zibarizwa muri région militaire ya 34 mu gisirikare cya Congo, yavuze ko Umupolisi wishwe n’abaturage atari ari mu kazi ahubwo ko bamubonye, bakamwihimuraho kubera uburakari bari bafite. 

Yavuze ko ubwo yageraga ahabereye ubu bwicanyi, yagerageje guturisha abaturage bari barakaye gusa ngo Col Mike Mikombe yamwatse imbunda ye, anamubwira ko ava aho ngo kuko ubuzima bwe buri mu kaga. 

Ikindi ni uko ngo hari abaturage bane yari ari kuganiriza kugira ngo hashakwe igisubizo cyo guhosha izo mvururu, gusa ngo nabo barishwe. Nyuma y’ubu bwicanyi, ngo abarinzi b’Umukuru w’Igihugu bamushyiriye imbunda 12, bamubwira ko ari iza ba Wazalendo. 

Abari mu rukiko ntibasobanura uburyo bikanze Ingabo z’u Rwanda bakirara mu baturage, cyangwa se niba bari bazi ko abo baturage ari abasirikare b’u Rwanda. 

Hari amashusho yafashwe ashyirwa ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza abasirikare bapakira mu ikamyo imirambo y’abari bamaze kwicwa. 

Minisitiri w’Umutekano, Peter Kazadi, yavuze ko habayeho kunanirwa kw’inzego zishinzwe umutekano, kandi ko iperereza riri gukorwa ngo hamenyekane intandaro nyayo. 

Kugeza n’ubu ntabwo Guverinoma ya Congo irabasha gusobanura uwatanze itegeko ku gisirikare ngo gitangire kurasa abaturage, nubwo hari babiri batawe muri yombi barimo uwari ukuriye ingabo zishinzwe kurinda Perezida i Goma. 

IGIHE

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060 

Niba usanzwe ucika intege mu gihe cyo gutera akabariro koresha REVIVE capsules (Ni Umwe mu miti Gakondo y’abashinywa yizewe ku rwego Mpuzamahanga Mugezwaho N’Ivuriro Fukang Healthcare) 

REVIVE ikorwa gusa mu byatsi bisanzwe byitwa Epimedium. N’igihingwa kirandaranda cyiri mu muryango w’ibihingwa bizwi nka berberidacea kiboneka mu majyepfo y’Ubushinwa ndetse no mu bice bimwe na bimwe bya Aziya. 

REVIVE yongera ogisijeni (Oxygen) mu maraso. REVIVE irinda kandi ikavura gusohora imburagihe ndetse ikanavura ingaruka ziterwa no kwikinisha. 

IBYIZA BYO GUKORESHA REVIVE: 

Ikiza gusohora imburagihe no gucika intege utera akabariro. Yongera libido (Ubushake) ku kigero cyo hejuru. Yongera umusaruro w’intanga mu bwiza n’ubwinshi. Ihangana n’ingaruka zo kwikinisha, ikongera imbaraga za kigabo ndetse ikanafasha mu kongera amasohoro 

Gukoresha revive  bikakurinda gupfubya uwo muhuye. 

REVIVE IGIZWE N’IBININI 10 

UKO IFATWA: Unywa ikinini kimwe mu minsi ine, ukakinywesha amazi y’akazuyaze. 

Niba wiyumva nkutakibasha gushimisha uwo mwashakanye cg se umukunzi (partner) wawe, Wizuyaza kuduhamagara cg se kutwandikira ngo tugufashe! 

N.B ubaye ufite ikindi kibazo kihariye kigendanye n’ubuzima waca mugikari tukabiganiraho Birambuye. Aho uherereye hose imiti yacu yakugeraho. 

Iyi product wayibona ku giciro cya 40000 Frw. Hamagara & WhatsApp Number: +250788920788 

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose. Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com  

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *