Abasirikare barenga 10 baherutse kwicwa bakajugunywa mu ruzi rwa Rusizi bazira kwanga kujya muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo?

Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko hari abasirikare b’iki gihugu barenga 10 baheruka kwicwa imirambo yabo ikajugunywa mu ruzi rwa Rusizi, bazira kwanga kujya mu ntambara yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Ingabo z’u Burundi kuri ubu zimaze amezi agera kuri abiri muri Uvira ho mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aho zagiye mu bikorwa byo guhiga abarwanyi b’umutwe wa RED-Tabara.

Radio Inzamba yatangaje ko abasirikare bishwe nyuma y’igihe bafunzwe ari abarenze ku mategeko bakanga kujya muri iriya ntambara.

Iki gitangazamakuru cyavuze ko gifite amakuru gikesha inzego z’Igisirikare y’uko bamwe mu basirikare bishwe harimo abari bafungiye muri gereza ya Military Police, mu gihe abandi bari bafungiye ku biro by’iperereza by’ahazwi nka quartier ya 10 mu Ngagara.

Mbere y’uko aba basirikare bajya kwicirwa ku nkengero z’uruzi rwa Rusizi ngo bajyanwe mu modoka eshatu ntibagaruka, zirimo ebyiri zo mu bwoko bwa double cabine n’imwe yo mu bwoko bwa Coaster.

Amazina ya bamwe muri bo yatangajwe arimo uwitwa Caporal-Chef Havyarimana wakoreraga muri bataillon y’Ingabo z’u Burundi ya 421 wari ufungiye muri quartier ya 10.

Undi ni uwo ku rwego rwa 1er Classe witwa Ndayishimiye wakoreraga muri bataillon ya Military Police na we wari ufungiye ahazwi nka quartier ya 10.

Barimo kandi Caporal-Chef Sindayihebura wakoreraga muri bataillon ya 412 na Caporal Niyonkuru wakoreraga muri bataillon ya 322.

Abasirikare bavugwa muri ubu bwicanyi barimo uwo ku rwego rwa Lieutenant Colonel witwa Nshamurwanko, umu Lieutenant witwa Hatungimana.

Barimo kandi umu Adjudant-Chef witwa Ndihokubwayo Longin, Rémy Ndayisenga na Adjudant Havuginoti bakunze kwita ’Sage’.

Nta cyo Igisirikare cy’u Burundi kiratangaza kwiyicwa ry’aba basirikare, dore ko kitanemera ko hari abasirikare bacyo baba bari ku butaka bwa RDC.

Minisitiri w’Ingabo z’u Burundi, Alain Tribert Mutabazi, aheruka gutangaza ko nta ngabo z’u Burundi ziri ku butaka bwa Congo Kinshasa ngo kuko aho zijya hose zigenda ku mugaragaro.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

https://youtu.be/Dmf_w1XDgek

https://youtu.be/OCZmbyvaoG8

https://youtu.be/7jbOXCXHmzE

https://youtu.be/PeKMcst2-QE

https://youtu.be/hMHdfBxUtKo

https://youtu.be/Xz2BV2_-2hg

https://youtu.be/3vHUFVQ2RlQ

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *