Abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Gabon bagaragaje ko bishimiye ihirikwa ku butegetsi rya Perezida Ali Bongo, basaba abasirikare bafashe ubutegetsi gusubukura ibarura ry’amajwi kuko bishobora kugaragaza undi wayatsinze utari Bongo.
Perezida Ali Bongo yahiritswe ku butegetsi tariki 30 Kanama 2023, nyuma y’amasaha make komisiyo y’amatora itangaje ko yayatsinze agize amajwi 64.27%, mu gihe umukandida uhagarariye abatavuga rumwe n’ubutegetsi, Ondo Ossa we yagize 30.77%.
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bafite icyizere ko mu gihe amajwi yasubirwamo, ibizavamo bizageza umukandida wabo Ondo Ossa ku ntsinzi, akaba umukuru w’igihugu.
Ni mu gihe ingabo ziyobowe na Gen Brice Oligui Nguema zigifata ubutegetsi zahise zitesha agaciro ibyavuye mu matora, ndetse inzego z’ubuyobozi za leta zose ziraseswa.
Biteganyijwe ko Gen Oligui Nguema akomeza kuyobora igihugu muri manda y’inzibacyuho, ariko ntibigeze batangaza igihe izamara.
Africanews yanditse ko abatavuga rumwe n’ubutegetsi banasabye abasirikare bafashe ubutegetsi kwitabira biganiro bigamije kurebera hamwe inzira igihugu gikwiye kuyoborwamo kugira ngo cyikure mu bibazo, gitere imbere.
Gabon yahagaritswe mu Muryango w’Ubumwe bwa Afurika
Kuri uyu wa Kane Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika ishinzwe amahoro n’umutekano, yafashe umwanzuro wo “guhagarika byihuse” Gabon nyuma yo guhirikwa ku butegetsi Ali Bongo, wari umaze umwanya muto atangajwe nk’uwatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu.
Ibi byatangajwe nyuma y’inama y’iyi komisiyo yari iri kwiga ku kibazo cyo guhirika Ali Bongo ku butegetsi nka Perezida wa Gabon nyuma y’igihe gito cyane bimenyekanye ko agiye kuyobora indi manda.
Ni inama yari iyobowe n’Umuyobozi wa Komisiyo ya Politike, Amahoro n’Umutekano mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Amb. Bankole Adeoye.
Mu butumwa bwanyujijwe ku rukuta rwa X, iyi komisiyo yagize iti “Twamaganiye kure ibikorwa by’itsinda ry’abasirikare muri Repubulika ya Gabon bahiritse ku butegetsi Perezida Ali Bongo ku ya 30 Kanama 2023.”
Hatangajwe kandi ko Gabon yahagaritswe mu bikorwa byose by’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, AU, kugeza igihe iki gihugu kizongera kuyoborwa mu buryo bukurikije amategeko yacyo.
Ku wa gatatu w’iki cyumweru, Umuyobozi wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, yahamagariye ingabo n’izindi nzego z’umutekano muri Gabon kurekura Ali Bongo, nyuma y’uko abamuhiritse ku butegitsi bari batangaje ko afungiwe mu iwe rugo.
Faki yamaganye kandi ihirikwa ry’ubutegetsi muri Gabon avuga ko ibyabaye ari “ukurengera bikabije” ndetse ari no guhonyora amategeko na politiki by’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika, AU.
Ribaye ihirikwa ry’ubutegetsi rya munani ribaye muri Afurika guhera mu 2020.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.
Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060
Niba usanzwe ucika intege mu gihe cyo gutera akabariro koresha REVIVE capsules (Ni Umwe mu miti Gakondo y’abashinywa yizewe ku rwego Mpuzamahanga Mugezwaho N’Ivuriro Fukang Healthcare)
REVIVE ikorwa gusa mu byatsi bisanzwe byitwa Epimedium. N’igihingwa kirandaranda cyiri mu muryango w’ibihingwa bizwi nka berberidacea kiboneka mu majyepfo y’Ubushinwa ndetse no mu bice bimwe na bimwe bya Aziya.
REVIVE yongera ogisijeni (Oxygen) mu maraso. REVIVE irinda kandi ikavura gusohora imburagihe ndetse ikanavura ingaruka ziterwa no kwikinisha.
IBYIZA BYO GUKORESHA REVIVE:
Ikiza gusohora imburagihe no gucika intege utera akabariro. Yongera libido (Ubushake) ku kigero cyo hejuru. Yongera umusaruro w’intanga mu bwiza n’ubwinshi. Ihangana n’ingaruka zo kwikinisha, ikongera imbaraga za kigabo ndetse ikanafasha mu kongera amasohoro
Gukoresha revive bikakurinda gupfubya uwo muhuye.
REVIVE IGIZWE N’IBININI 10
UKO IFATWA: Unywa ikinini kimwe mu minsi ine, ukakinywesha amazi y’akazuyaze.
Niba wiyumva nkutakibasha gushimisha uwo mwashakanye cg se umukunzi (partner) wawe, Wizuyaza kuduhamagara cg se kutwandikira ngo tugufashe!
N.B ubaye ufite ikindi kibazo kihariye kigendanye n’ubuzima waca mugikari tukabiganiraho Birambuye. Aho uherereye hose imiti yacu yakugeraho.
Iyi product wayibona ku giciro cya 40000 Frw. Hamagara & WhatsApp Number: +250788920788
People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose. Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook
Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com