Abaturage babyutse bariye karungu batuma Minisitiri w’Intebe yegura ahita ahunga n’igihugu igitaraganya

Kuri uyu wa Mbere tariki 05 Kanama 2024, Sheikh Hasina Wazed w’imyaka 76 wari Minisitiri w’Intebe wa Bangladedh yeguye ndetse ahunga igihugu, nyuma y’imyigaragambyo ikomeye yaguyemo abagera kuri 300, barenze kuri Guma mu rugo yari yashyizweho kugira ngo abantu badasubira mu mihanda.   

Aljazeera yatangaje ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Bangladesh General Waker-Uz-Zaman yagiye kuri Televiziyo y’Igihugu, agatangaza ko Hasina yeguye kandi ko hagiye kujyaho Guverinoma y’inzibacyuho ihuriweho.  

Nyuma y’aho hahise hatangira gusakata amakuru avuga ko Hasina n’umuryango we bashobora kuba bahungiye mu Buhinde bakoresheje kajugujugu. 

Imyigaragambyo yatangiye muri Nyakanga uyu mwaka, itangizwa n’abanyeshuri biga za Kaminuza basaba ko iringaniza mu mirimo ya Leta rikurwaho.  

Iryo ringaniza ryahaga amahirwe yisumbuye abana bavuka mu miryango y’abasirikare bagize uruhare mu rugamba rwo kubohora Bangladesh, abo mu bwoko bwasigajwe inyuma n’amateka ndetse n’abandi. 

Abanyeshuri babibonamo kurenganywa kuko gutanga akazi bikwiriye gushingira ku bushobozi n’ubumenyi, kurusha ikindi icyo aricyo cyose.  

Imyigaragambyo yaje gukomera, abigaragambya hazamo n’abamagana ibibazo by’imibereho mibi, imiyoborere mibi na ruswa byamunze igihugu. 

Igisirikare cyijeje abaturage gukora ibishoboka byose amahoro akagaruka muri Bangladesh. Sheikh Hasina Wazed ni umukobwa wa Sheikh Mujibur Rahman wayoboye Bangladesh bwa mbere.  

Hasina yabaye Minisitiri w’Intebe bwa mbere mu 1996 kugeza mu 2001, yongera kujya kuri uwo mwanya mu 2009. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.  

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

IGIHE CYO KUBIKUZA KURI PI NETWORK CYAGEZE: Reba ibisabwa muri iyi nkuru 

Muntu uba muri iyi si y’ikoranabuhanga ukaba udakora mining ya cryptocurrency waracikanwe. 

Ubundi ku bantu batabizi, mining ni uburyo bukoreshwa muri cryptocurrency, nk’ubucukuzi bw’amafaranga atangwa ku buntu nta gishoro watanze.  

Icyo wowe ukora ni ugukanda ku ijambo mine gusa ubundi amafaranga y’ubunu akaba downloaded icyo gihe uba uri gucukura icyo bita coin. Izo coin nizo uvunjamo amafaranga ku buntu  

Habaho coin nyinshi zikorerwa mining nzagenda nzibereka gacyegacye bitewe nuko nzajya mbanza nkayikoraho ubushakashatsi nkamenya ko ifite gahunda ifatika, ndetse binatewe n’umubare w’abakoresha Username yanjye mu gihe bagiye gutangira urugendo rwa mining.  

Nk’ubu nawe iyo wakora ukaba uyicukura ni pi network: Icyo nkubwira nuko iyo umaze kwiyandikisha buri masaaha 24 wajya ugenda kuri app yayo ugakanda ijambo mine mine gusa ubundi amafaranga akidownlodinga mu masaha 24 akurikiyeho.  

Waca kuri iyi link unyuze hano ubundi ukoreshe iyi username (Yamini01234) nka invitation code, nawe ugatangira ugacukura amafaranga y’ubuntu  

Iyo ufunguye account udakoresheje iyo Username ntabwo umutekano w’amafaranga wamininze uba wizewe, ndetse n’ingano y’amafaranga udownloadinga agahita yiyongera kuko iyo ukoresheje iriya Username utangirana Pi imwe ihwanye n’Amadorali 40. 

Buri munsi usabwe kujya wibuka gukanda ku ijambo mine kugirango ukomeze kudownloadinga amafaranga y’ubuntu, igihe cyo kubikuza tuzababwira uburyo bikorwa. 

Ku bantu basanzwe bakora mining ya Pi Network, igihe cyo kubikuza kiregereje kuko yatangiye no gukoreshwa mu guhaha ibintu bitandukanye. Abemerewe kuyikoresha bahaha ni abamaze gukorerwa KYC verification. 

Kugirango wemererwe gukora KYC Verification ari nayo izagufasha mu kubikuza, ni uko uba usanzwe ukora mining buri munsi.  

Ku bindi bisobanuro by’uko wabikuza twandikire kuri WhatsApp: +254700212775 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *