Abaturage bo mu Burundi bararira ayo kwarika nyuma y’itumbagira ridasanzwe ry’igiciro cy’isukari

Abaturage bo mu Burundi bararira ayo kwarika nyuma y’uko uruganda rwa Leta rutunganya isukari, Société Sucrière du Moso [Sosumo], rutangaje impinduka ku giciro cy’isukari aho ikilo kimwe cyaguraga 3,300 FBu ubu kiri kugura 8,000 FBu [3,745 Frw], bigaragaza izamuka ry’igiciro ku rugero rwa 142%. 

Ibi biciro bishya byatangajwe mu gihe mu Burundi isukari ikomeje gukenerwa ku rugero rwo hejuru ugereranyije n’uko byahoze kubera ubwiyongere bw’inganda zitunganya ibiribwa n’inganda zikora ibinyobwa bisembuye kandi zikenera isukari nyinshi. 

Umuyobozi Mukuru wa Sosumo, Ndayikengurukiye Alois, yatangaje ko indandaro yo kuzamura igiciro cy’isukari, ari ukubera itumbagira ry’ibiciro by’ibikoresho by’ibanze bakenera yaba ku isoko ryo hanze cyangwa iry’imbere mu gihugu. 

Yagarageje ko kandi kuba Leta yarahaye uburenganzira abandi bashoramari kwinjiza isukari mu gihugu bakayigurisha agera ku 10,000 FBu na byo biri mu bituma isukari ikomoka mu gihugu irushaho guhenda. 

Abaturage b’u Burundi batangaje ko batishimiye na busa iki giciro gishya, basaba leta kugira icyo ikora itekereje ku bayo, ngo kuko ubu “isukari igiye kuzajya ibonwa n’uwifite gusa.” 

Société Sucrière du Moso [Sosumo] ikorera mu Majyepfo y’Iburasirazuba bw’u Burundi, ikaba yarashinzwe mu 1982. 

Hari amakuru agaragaza ko uko imyaka yagiye ishira umusaruro wa Sosumo wagiye urushaho kugabanyuka hashingiwe ku bushobozi ifite, aho wavuye kuri toni ibihumbi 23 z’isukari ku mwaka ukagera ku toni ibihumbi 20 mu 2023. 

IGIHE 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.  

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *