Abenshi mu bitabiriye ibirori biheruka byo kwizihiza imyaka 10 ihuriro rya Youth Connekt bararwaye

Perezida Paul Kagame yasabye ko inzego zibishinzwe zikurikirana ikibazo cy’abitabiriye ibirori byo kwizihiza imyaka 10 ya YouthConnekt baguwe nabi n’ibiryo bagaburiwe. 

Ni ibirori byabaye ku wa Gatatu w’iki Cyumweru, tariki ya 23 Kanama 2023, byitabirwa n’abarenga 2000. 

Ubwo byari birangiye, abitabiriye bagiye gusangira ku meza ariko nyuma biza kuvugwa ko ibiryo bariye byabaguye nabi. 

Ni amakuru yageze kuri Perezida Kagame ndetse yabigarutseho kuri uyu wa 25 Kanama 2023, ubwo yasozaga icyiciro cya 13 cy’Itorero Indangamirwa i Nkumba mu Karere ka Burera. 

Perezida Kagame yabanje kubaza uru rubyiruko rugera kuri 412 rwiganjemo abiga mu mahanga n’ab’indashyikirwa imbere mu gihugu, uko bari bafashwe by’umwihariko ku bijyanye n’imirire. 

Umwe muri bo yabwiye Umukuru w’Igihugu ko bahabwaga indyo nziza haba mu gitondo, saa Sita na nijoro. 

Perezida Kagame yavuze ko ibyo kurya bigomba no gutegurwa neza, bifite isuku ndetse ko impamvu abajije icyo kintu ari uko azi ko abitabiriye YouthConnekt bagize ikibazo cyo guhabwa ibyo kurya nyuma bikabagwa nabi. 

Ati “Bigomba gutegurwa neza kandi bikaba bifite isuku. Abantu bagaburira abana nk’aba cyangwa n’abandi baba ari benshi ariko n’ubusanzwe mujye mukurikirana.” 

Perezida Kagame yahise abaza Minisitiri w’Urubyiruko [Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah] ati “Abantu bagaburirwa ibintu bibarwaza gute?” 

Minisitiri Dr Utumatwishima yavuze ko babikurikiranye ndetse habayeho amakosa yo kuba hataragenzuwe ibyo biryo niba nta kibazo bifite. 

Perezida Kagame yavuze ko abantu bakwiye kugera aho biba umuco wo gukora ikintu mu buryo bunoze. 

Ati “Mu burere, mu myifatire, imikorere abantu bakwiriye kugera aho biba umuco wo gukora ikintu kikanoga ku buryo […]abo bantu babikoze ntabwo ari bwo bwa mbere, bagomba guhanwa.” 

“Ubu no mu mahoteli, bambwiye ko iyi hoteli ari yo yabagaburiraga, ababikora bose aho babikorera hose bazajya bagira ibibazo, nibakora ibintu bitanoze bishobora kurwaza abantu.” 

Perezida Kagame yavuze ko bibaye kenshi kandi abayobozi babyihanganira kandi n’abahawe ibyo biryo bakabyihanganira. 

Ati “Ntabwo bikwiye, ndabibwira urubyiruko kugira ngo muzakure mwumva ko ibintu bigomba gukorwa mu buryo bunoze, ku buryo bukwiye.” 

Umukuru w’Igihugu yavuze ko kugira isuku no kunoza ibyo abantu ari ibintu bikwiye kuba umuco kuko bidasaba kuba abantu bafite amikoro. 

Ati “Gukora nabi ibyo ushoboye ni ubukene mu mutwe no mu mico, ntabwo ari ubukene bundi busanzwe mu buryo bw’amikoro.” 

Ikibazo cya serivisi mbi zitangwa n’amahoteli cyangwa abakira abantu, ntabwo ari ubwa mbere Perezida Kagame asabye ko gihabwa umurongo kuko gishobora guhesha igihugu isura mbi. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060 

Niba usanzwe ucika intege mu gihe cyo gutera akabariro koresha REVIVE capsules (Ni Umwe mu miti Gakondo y’abashinywa yizewe ku rwego Mpuzamahanga Mugezwaho N’Ivuriro Fukang Healthcare) 

REVIVE ikorwa gusa mu byatsi bisanzwe byitwa Epimedium. N’igihingwa kirandaranda cyiri mu muryango w’ibihingwa bizwi nka berberidacea kiboneka mu majyepfo y’Ubushinwa ndetse no mu bice bimwe na bimwe bya Aziya. 

REVIVE yongera ogisijeni (Oxygen) mu maraso. REVIVE irinda kandi ikavura gusohora imburagihe ndetse ikanavura ingaruka ziterwa no kwikinisha. 

IBYIZA BYO GUKORESHA REVIVE: 

Ikiza gusohora imburagihe no gucika intege utera akabariro. Yongera libido (Ubushake) ku kigero cyo hejuru. Yongera umusaruro w’intanga mu bwiza n’ubwinshi. Ihangana n’ingaruka zo kwikinisha, ikongera imbaraga za kigabo ndetse ikanafasha mu kongera amasohoro 

Gukoresha revive  bikakurinda gupfubya uwo muhuye. 

REVIVE IGIZWE N’IBININI 10 

UKO IFATWA: Unywa ikinini kimwe mu minsi ine, ukakinywesha amazi y’akazuyaze. 

Niba wiyumva nkutakibasha gushimisha uwo mwashakanye cg se umukunzi (partner) wawe, Wizuyaza kuduhamagara cg se kutwandikira ngo tugufashe! 

N.B ubaye ufite ikindi kibazo kihariye kigendanye n’ubuzima waca mugikari tukabiganiraho Birambuye. Aho uherereye hose imiti yacu yakugeraho. 

Iyi product wayibona ku giciro cya 40000 Frw. Hamagara & WhatsApp Number: +250788920788 

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose. Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *