Akazi karahagaze, abakozi barasezererwa: Ingaruka z’icyemezo cya Amerika cyo guhagarika USAID zatangiye kumvikana i Kigali

Nyuma y’icyemezo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyo guhagarika by’agateganyo inkunga yatangwaga na USAID mu Rwanda, hari imishinga myinshi y’iterambere yatangiye kugerwaho n’ingaruka zabyo.  

Iki cyemezo cyafashwe muri Gashyantare 2025, ku buyobozi bwa Perezida Donald Trump, hagamijwe gusuzuma imikorere y’iki kigo cy’iterambere mpuzamahanga. 

Kuva USAID yahagarika ibikorwa byayo, hamaze gufungwa 83% by’inkunga yatangwaga mu Rwanda, bituma imiryango myinshi yagendaga iyifashisha ihura n’imbogamizi. Mu mwaka wa 2023-2024, Amerika yari yatanzemo inkunga ingana na miliyoni 126$, yose yahagaze. 

Umuryango Adra Rwanda, kimwe n’indi miryango nka World Vision, Save the Children, Care Rwanda na CNF Rwanda, watangaje ko wahise uhagarika ibikorwa byawo. Umuyobozi wa Adra Rwanda, Geoffrey Kayonde, yavuze ko abakozi batangiye kwirukanwa kuko imishahara yabo yatangwaga binyuze kuri USAID. 

Ati: “Ku miryango myinshi, iki cyemezo cyahise gitangira gushyirwa mu bikorwa, abakozi bahagaritswe kuko nta bushobozi bwo gukomeza kubishyura.” 

Umuryango Never Again Rwanda, na wo waterwaga inkunga na USAID, wahagaritse 30% by’abakozi bawo. Umuyobozi w’uyu muryango, Nkurunziza Joseph, yagize ati: “Byadusabye no guhagarika zimwe muri gahunda z’iterambere, zirimo izijyanye n’imiyoborere n’uburenganzira bwa muntu.” 

Muri miliyoni 126$ Amerika yari yaratanze, agera kuri miliyoni 58$ yajyaga mu rwego rw’ubuzima, harimo gahunda zo kurwanya Malaria, gutanga inkingo, no gufasha ababyeyi n’abana.  

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yavuze ko Leta iri gushaka uburyo bwo kuziba icyuho cyatewe n’ihagarikwa ry’iyi nkunga. 

Ati: “Tumaze iminsi twitegura uko twakwihutira gukemura iki kibazo. Hari ibikorwa byari bifite akamaro cyane, nka serivisi z’ubuvuzi, bigomba gukomeza.” 

Uretse ubuzima, iyi nkunga yagiraga uruhare mu burezi, kwihaza mu biribwa no guteza imbere uburinganire.  

Ihagarikwa ry’iyi nkunga ryagize ingaruka ku mpunzi, cyane cyane iz’Abanye-Congo zari ziteganyijwe kwimurwa mu bindi bihugu.  

Umwe mu bakozi ba IOM Rwanda yagize ati: “Impunzi zari zaramaze kubona amatike yo kujya muri Amerika ariko byose byahagaze.” 

Guverinoma y’u Rwanda yashimangiye ko nubwo USAID yahagaritse inkunga yayo, nta ngaruka ku bikorwa bya Leta kuko nta mafaranga yayo yanyuraga mu ngengo y’imari y’igihugu.  

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yagize ati: “Nta mafaranga ya USAID yacaga muri Leta, ahubwo yari agenewe imishinga itandukanye.” 

Gusa, yahamagariye imiryango mpuzamahanga n’abandi bafatanyabikorwa gutekereza ku zindi nzira zo gukomeza ibikorwa bari baratangiye, harimo gukorana n’abaterankunga bashya cyangwa gukoresha uburyo bwa Leta. 

Iri hagarikwa ry’inkunga rihaye u Rwanda isomo rikomeye ku bijyanye no kutishingikiriza cyane ku nkunga z’amahanga.  

Gusa, birasaba gahunda zihamye kugira ngo imishinga yari ifitiye abaturage akamaro idahagarara burundu. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku zindi mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. 

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. Cyangwa ukande hano udukurikirane kuri X

Toa Jibu

Barua-pepe haitachapishwa. Fildi za lazima zimetiwa alama ya *