Amadini n’amatorero yo muri kimwe mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda agiye kujya asora

Guverinoma y’u Burundi yatangaje ko guhera muri Nzeri 2024, amadini n’amatorero agiye kujya asorera inkunga yakira zituruka hanze. 

Ni icyemezo gikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu tariki 1 Nzeri 2024. 

Rimenyesha abanyamadini n’amatorero ko bagomba kujya basorera inkunga n’impano izo ari zo zose bakira zivuye hanze no kujya bazandikisha muri minisiteri mu rwego rwo kunoza imikorere yazo. 

Rigira riti “Guhera tariki 16 Kanama 2024, amadini n’amatorero akorera mu Burundi, impano bakira ziba ziturutse hanze bazajya bajya kuzimenyekanisha muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu hamwe n’inkunga z’amafaranga bakira nayo, hagomba kuzajya habaho amasezerano y’umufatanyikorwa n’Itorero afashije ndetse azajya anyuzwa muri BRB.” 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.  

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *