Amagambo Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yavuze ku Rwanda yongeye kuvugisha benshi

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yongeye kuvuga ku Rwanda mu buryo bukakaye, arushinja kuba inkomoko y’ibibazo bimaze igihe biba mu karere k’Ibiyaga Bigari. 

Mu masengesho yo ku Cyumweru gishize, yabereye mu itorero Eglise Vision de Jésus-Christ, Perezida Ndayishimiye yavuze ko u Burundi bwari bwunze ubumwe mbere ya 1959, ariko nyuma yaho bukazamo amacakubiri y’amoko, avuga ko byatewe n’ibibera mu Rwanda. 

Yagize ati: “Mu Burundi mbere ya 1959 nta kibazo cy’amoko twari dufite. Abazungu baragerageje kuducamo ibice, ariko ntibyakunda kuko umwami wacu yadufatanyije.” 

“Gusa nyuma y’icyo gihe, ibintu byarahindutse, ubwicanyi bushingiye ku moko butangira, bitewe n’u Rwanda.” 

Ndayishimiye yavuze ko uru ruhurirane rw’ibibazo rwakomereje no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aho ashinja u Rwanda kugira uruhare mu macakubiri yahateye kuva mu 1996. 

Ati: “Mu Kivu y’Amajyepfo, abaturage bari bumvikanye ko batura mu mahoro. Ariko nyuma y’1996, ibintu byarahindutse, amakimbirane ahera.” 

“Byaturutse he? Nk’uko twahuye n’iki kibazo mu 1959 bivuye ku Rwanda, abanye-Congo na bo bakigize nyuma y’1996 kubera ibibera mu Rwanda.” 

Perezida Ndayishimiye yakomeje asaba u Rwanda kwirinda kwivanga mu bibazo by’imbere mu Burundi, avuga ko igihugu cye kidashingiye ku moko. 

Yagize ati: “Twe turi Abarundi. Niba hari abandi bayobora bashingiye ku moko, ibyo bireba bo. Nibareke kubizana iwacu cyangwa muri Congo.” 

Aya magambo ya Perezida w’u Burundi aje mu gihe umubano w’ibihugu byombi utari mwiza, nubwo Perezida Kagame aherutse gutanga icyizere ko ushobora kongera kuba mwiza. 

Mu ijambo rye aheruka kuvugira muri BK Arena, Perezida Kagame yavuze ko hari ibiganiro bikomeje bigamije gukemura ibibazo hagati y’u Rwanda n’u Burundi. 

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, na we aherutse kwandika ku rubuga rwa X ko ibiganiro bikomeje hagati y’ibihugu byombi. 

Gusa amagambo ya Perezida Ndayishimiye aratera impungenge ko ashobora gukoma mu nkokora ibyo biganiro. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku zindi mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. 

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. Cyangwa ukande hano udukurikirane kuri X

Toa Jibu

Barua-pepe haitachapishwa. Fildi za lazima zimetiwa alama ya *