Minisitiri w’ingabo wu Bwongereza, Ben Wallace kuri yu wa Kane yahishuye ko kuwa 29 Ukwakira Indege y’u Burusiya yarekuye misile ikanyura hafi y’indege y’u Bwongereza yari iri gukora irondo mu kirere mpuzamahanga hejuru y’Inyanja Yirabura
Wallace yabwiye inteko ishinga amategeko ko u Bwongereza bwahagaritse amarondo icyo gihe nyuma y’ibyabaye anagaragariza impungenge zabo Minisitiri w’ingabo w’u Burusiya, Serge Shoigu nk’uko iyi nkuru dukesha Daily Mail ivuga.
U Burusiya bwavuze ko ibyabaye byatewe n’ikibazo cya tekiniki naho Wallace avuga ko u Bwongereza bwasubukuye amarondo. Yongeyeho ko ubu indege zikora amarondo ziherekezwa n’ indege z’indwanyi.
Mu magambo arambuye asobanura ibyabaye hagati y’indege y’indwanyi y’ Burusiya n’indege y’u Bwongereza, Minisitiri w’ingabo, Ben Wallace yagize ati:
“Ndashaka kandi gusangira n’Inteko amakuru y’ibyabaye vuba aha byabereye mu kirere mpuzamahanga hejuru y’inyanja Yirabura”.
“Ku ya 29 Nzeri indege ya RAF RC-135 idafite intwaro, indege imeze nk’iy’abasivili iri mu irondo risanzwe hejuru y’Inyanja Yirabura yahuye n’indege ebyiri z’intambara z’u Burusiya za SU-27. Ntabwo ari ibidasanzwe ko indege ikurikirwa kandi uyu munsi ntiwari utandukanye”.
’Muri uko guhura ariko, byagaragaye ko imwe mu ndege ya SU-27 yarekuriye misile hafi ya RAF Rivet Joint …”
Yongeyeho ko izi ndege z’u Burusiya zamaze iminota 90 zitoteza iyi ndege y’u Bwongereza.
“Irondo ryarangiye indege isubira mu birindiro.’ Nk’uko minisitiri Wallace yakomeje abwira inteko ishinga amategeko”.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.