Imibiri 32 bikekwa ko ari iy’Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994 ni yo imaze kuboneka muri Stade Amahoro kuva mu byumweru bibiri bishize.
Hashize iminsi Stade Amahoro iri kuvugururwa kugira ngo ijyane n’igihe, inabashe kugira ubushobozi bwo kwakira imikino mpuzamahanga, gusa kuva mu byumweru bibiri bishize hatangiye kuboneka imibiri bikekwa ko ari iy’Abatutsi bishwe muri Jenoside.
Imibiri 32 imaze kuboneka yajyanywe ku biro by’Umurenge wa Remera kugira ngo hakorwe iperereza ku myirondoro y’abo bantu.
Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza mu Murenge wa Remera, Pauline Rutazana, yabwiye The New Times ko hateganyijwe inama izahuza inzego zitandukanye zirimo n’abantu barokokeye muri Stade Amahoro hagamijwe kumenya amazina y’aba bantu.
Yagize ati “Nibyo hari imibiri yabonetse muri stade. Yavanyweyo ijyanwa mu nyubako z’Umurenge wa Remera kugira ngo hakusanywe amakuru aberekeyeho.”
“Turi gukorana na IBUKA, ubuyobozi bw’Umudugudu n’Akagari kugira ngo turebe ko twabona abantu bamenya imyirondoro yabo.”
Biteganyijwe ko kuri uyu wa 31 Kanama 2023 hazaba inama ihuza ubuyobozi mu nzego zitandukanye n’abantu barokokeye muri Stade Amahoro, kugira ngo bagerageze kuvuga imyirondoro yabo.
Mu kumenya amazina y’aba bantu hazaherwa ku myambaro yataburuwe muri stade, ariko bashobora no kwibukiranya uko ibyahabereye byagiye bikurikirana ku buryo bamenya aho umuntu yari aherereye.
Pasiteri Antoine Rutayisire wahungiye muri stade Amahoro ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaga, yatangaje ko hari impamvu nyinshi zishobora gutuma haboneka imibiri y’Abatutsi bishwe.
Yavuze ko inyuma ya stade Amahoro hahoze ibiro bya segiteri na polisi aho abantu bakekwagaho kuba ibyitso by’Inkotanyi bafungirwaga.
Yavuze ko bishoboka ko muri icyo gihe abantu bashobora kuba barishwe bakahabataba. Yanahamije ko mu ijoro ryo kuwa 6 Mata 2023, imihanda izengurutse stade Amahoro n’ijya ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali yari yuzuye Interahamwe n’abasirikare bahiga Abatutsi.
Ati “Abatutsi benshi wabasangaga ku mihanda barishwe.”
Yanavuze ko hari umunsi abasirikare ba Ex-FAR barashe amasasu menshi muri stade bagamije kwica Abatutsi bari bahungiyemo.
Pasiteri Rutayisire yemeza ko “abantu benshi barishwe” bityo bishoboka ko yaba ari yo mibiri iri kugenda itabururwa muri stade.
Akarere ka Gasabo kandi biteganyijwe ko kazagira uruhare mu bikorwa bijyanye no kumenya umwirondoro w’aba bantu no kubashyingura.
Mu bice bitandukanye by’igihugu hagenda hagaragara imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside, nyamara imyaka igiye kuba 30 inzego zitandukanye za Leta zikangurira abazi ahashyizwe imibiri gutanga amakuru kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
IGIHE
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.
Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060
Niba usanzwe ucika intege mu gihe cyo gutera akabariro koresha REVIVE capsules (Ni Umwe mu miti Gakondo y’abashinywa yizewe ku rwego Mpuzamahanga Mugezwaho N’Ivuriro Fukang Healthcare)
REVIVE ikorwa gusa mu byatsi bisanzwe byitwa Epimedium. N’igihingwa kirandaranda cyiri mu muryango w’ibihingwa bizwi nka berberidacea kiboneka mu majyepfo y’Ubushinwa ndetse no mu bice bimwe na bimwe bya Aziya.
REVIVE yongera ogisijeni (Oxygen) mu maraso. REVIVE irinda kandi ikavura gusohora imburagihe ndetse ikanavura ingaruka ziterwa no kwikinisha.
IBYIZA BYO GUKORESHA REVIVE:
Ikiza gusohora imburagihe no gucika intege utera akabariro. Yongera libido (Ubushake) ku kigero cyo hejuru. Yongera umusaruro w’intanga mu bwiza n’ubwinshi. Ihangana n’ingaruka zo kwikinisha, ikongera imbaraga za kigabo ndetse ikanafasha mu kongera amasohoro
Gukoresha revive bikakurinda gupfubya uwo muhuye.
REVIVE IGIZWE N’IBININI 10
UKO IFATWA: Unywa ikinini kimwe mu minsi ine, ukakinywesha amazi y’akazuyaze.
Niba wiyumva nkutakibasha gushimisha uwo mwashakanye cg se umukunzi (partner) wawe, Wizuyaza kuduhamagara cg se kutwandikira ngo tugufashe!
N.B ubaye ufite ikindi kibazo kihariye kigendanye n’ubuzima waca mugikari tukabiganiraho Birambuye. Aho uherereye hose imiti yacu yakugeraho.
Iyi product wayibona ku giciro cya 40000 Frw. Hamagara & WhatsApp Number: +250788920788
People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose. Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook
Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com