
Urukiko rw’Ubujurire rwa IRMCT rwategetse ko urubanza ruregwamo Kabuga Félicien ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, ruhagarikwa igihe kitazwi, kuko afite ibibazo by’uburwayi bwo kwibagirwa, rwanga ubundi buryo bwari gutuma aburanishwa.
Umwanzuro w’urukiko utegeka ko iburanisha riba rihagaritswe mu gihe kitazwi, ndetse ko hagomba gukorwa igenzura rijya mu mizi rikareba n’impamvu zituma Kabuga aguma muri Gereza ya IRMCT.
Muri Kamena, abacamanza ba IRMCT bari bavuze ko Kabuga adafite ubushobozi bwo kuburana, bavuga ko hari ubundi buryo bushobora gukoreshwa ku buryo iburanisha rikomeza. Abashinjacyaha bo bari banze uwo mwanzuro, bavuga ko utaba uboneye hashingiwe ku buremere bw’ibyo ashinjwa.
Icyo gihe urukiko rwavuze ko nubwo bimeze bitya, bishoboka cyane ko Kabuga atazanamera neza mu gihe kiri imbere, ahubwo ibintu bigenda birushaho kuba bibi.
Byaje gutuma Inteko iburanisha uru rubanza ishyiraho itsinda ry’abaganga bagomba gukora raporo ku buzima bwe buri byumweru bibiri, hanashyirwaho impuguke eshatu zamusuzumye mu buryo bwimbitse.
Ni isuzuma ryerekanye ko Kabuga afite intege nke mu mubiri no mu bwonko, ku buryo atagifite ubushobozi bwo gutekereza neza no kwibuka ibintu byose, gukurikirana ibivugwa no gusubiza neza, ku buryo bibangamiye imigendekere myiza y’urubanza.
Ubushinjacyaha bwari bwavuze ko hakorwa ibishoboka byose ngo urubanza rukomeze mu nyungu z’ubutabera, mu gihe abamwunganira bavugaga ko “Kabuga adafite ubushobozi bwo kuburana ku buryo gukomeza urubanza byaba bibangamiye uburenganzira bwe bw’ibanze”.
Urukiko rw’Ubujurire rwavuze ko rushingiye ku mahame ashyiraho IRMCT, kugira ngo uru rubanza rukomeze adahari, kuko adafite ubuzima buzima, ari ukumubuza uburenganzira bwe bwo kuburanishwa ahari imbonankubone nk’uko biteganywa n’amategeko. Ni aho rwahereye rwanzura ko umwanzuro w’uko urubanza rwakomeza adahagararariwe uba uhagaritswe.
Urukiko rwavuze ko mu gufata uyu mwanzuro wo kuba rusubitse iburanisha, rwazirikanye ibiri mu nyungu rusange mu gukurikirana abantu bakekwaho ibyaha bikomeye byo guhonyora amategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu ariko runita ku burenganzira bw’ibanze bw’ukekwa.
Urukiko rwavuze ko iri hame ryo kureba impande zombi rigomba kugerwaho bijyanye n’umurongo ushyiraho amahame y’uru rwego.
Rwanavugaze ko ruzirikana ko abakorewe ibyaha na Kabuga bamaze igihe kinini bategereje ko butangwa ubutabera, ko kuba urubanza rudashobora kurangira kubera ubuzima bwa Kabuga, ari ibintu bidashimishije.
Gusa ruvuga ko ubutabera bushobora gutangwa mu gihe habayeho imanza ziciye mu mucyo hubahirizwa amahame y’ukekwa nk’uko ari muri sitati ya IRMCT.
IGIHE
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.
Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060
Niba usanzwe ucika intege mu gihe cyo gutera akabariro koresha REVIVE capsules (Ni Umwe mu miti Gakondo y’abashinywa yizewe ku rwego Mpuzamahanga Mugezwaho N’Ivuriro Fukang Healthcare)
REVIVE ikorwa gusa mu byatsi bisanzwe byitwa Epimedium. N’igihingwa kirandaranda cyiri mu muryango w’ibihingwa bizwi nka berberidacea kiboneka mu majyepfo y’Ubushinwa ndetse no mu bice bimwe na bimwe bya Aziya.
REVIVE yongera ogisijeni (Oxygen) mu maraso. REVIVE irinda kandi ikavura gusohora imburagihe ndetse ikanavura ingaruka ziterwa no kwikinisha.
IBYIZA BYO GUKORESHA REVIVE:
Ikiza gusohora imburagihe no gucika intege utera akabariro. Yongera libido (Ubushake) ku kigero cyo hejuru. Yongera umusaruro w’intanga mu bwiza n’ubwinshi. Ihangana n’ingaruka zo kwikinisha, ikongera imbaraga za kigabo ndetse ikanafasha mu kongera amasohoro
Gukoresha revive bikakurinda gupfubya uwo muhuye.
REVIVE IGIZWE N’IBININI 10
UKO IFATWA: Unywa ikinini kimwe mu minsi ine, ukakinywesha amazi y’akazuyaze.
Niba wiyumva nkutakibasha gushimisha uwo mwashakanye cg se umukunzi (partner) wawe, Wizuyaza kuduhamagara cg se kutwandikira ngo tugufashe!
N.B ubaye ufite ikindi kibazo kihariye kigendanye n’ubuzima waca mugikari tukabiganiraho Birambuye. Aho uherereye hose imiti yacu yakugeraho.
Iyi product wayibona ku giciro cya 40000 Frw. Hamagara & WhatsApp Number: +250788920788
People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose. Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook
Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com