Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rwambuwe inshingano zo gutanga amasoko yo gutwara abantu mu buryo bwa rusange.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Eng Uwase Patricie, yavuze ko RURA izajya itanga icyemezo cyemeza ko rwiyemezamirimo yujuje ibisabwa noneho Umujyi wa Kigali abe ariwo utanga isoko.
Niko bizajya bikorwa kandi ko Mijyi yunganira Kigali, mu gihe ukora ibikorwa byo gutwara abantu mu buryo bwa rusange, azaba ariho agiye gukorera.
Eng Uwase Patricie wari mu kiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru, yavuze ko ubusanzwe RURA ariyo yatangaga uruhushya, ikanatanga n’amasoko yo gutwara abantu mu buryo bwa rusange.
Itegeko rigenga uburyo gutwara abantu n’ibintu mu buryo bwa rusange bikorwa, riherutse kuvugururwa rigena ko gutwara abantu n’ibintu mu buryo bwa rusange bikorwa n’abikorera, ariko bikagenzurwa na Leta.
Uburyo byakorwagamo, wasangaga ari abagenzura, abatanga amasoko, abatunganya amasezerano leta igirana na ba rwiyemezamirimo, byose byakorwaga na RURA.
Eng Uwase ati “Ugasanga ibintu byose nibo babikora, hakabamo icyuho. Ibyo rero byarasobanutse, mu itegeko byarahindutse. Ubu uko bimeze, Umujyi wa Kigali cyangwa indi mijyi aho gutwara abantu bizajya bikorerwa, niyo izajya isinyana na ba rwiyemezamirimo.”
Yakomeje agira ati “Noneho RURA ikagumana inshingano ikomeye yo kugenzura ko ibyo rwiyemezamirimo yemereye abatwara, kubera ko RURA yo ibanza kugenzura ko utwara abantu yujuje ibisabwa, afite imodoka zujuje ibisabwa noneho barangiza batanga icyemezo. Icyo cyemezo ucyemerewe, ajya gupiganira isoko mu Mujyi wa Kigali cyangwa ahandi hose.”
Ni kenshi abinubira serivisi mbi mu gutwara abantu mu buryo bwa rusange by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali, bagiye bagaragaza ko impamvu ibibazo bidakemuka ari uko abafite amasoko yo gutwara abantu ari bake.
Ni ibintu abasesengura bavugaga ko bituma hatabaho ipiganwa bityo abaturage cyangwa abatega imodoka bakabirenganiramo.
Hashize imyaka myinshi ibigo bitwara abantu muri Kigali ari KBS [Kigali Bus Services], RFTC [Rwanda Federation of Transport Cooperatives] ndetse na Royal Express.
Ni ukuvuga ngo ikigo kimwe gitwara abantu cyabaga gifite agace gikoreramo [ibyitwa zone], aho muri Kigali hose hari uduce tune. Gusa kuri ubu mu mpinduka zabayeho ni uko utwo duce twagizwe turindwi.
Ni ukuvuga ko n’umubare w’ibigo bitwara abantu cyangwa ba rwiyemezamirimo ku giti cyabo bashobora kwiyongera mu gihe bazajya baba bujuje ibisabwa.
Eng Uwase ati “Uko bimeze ubu, mu Mujyi wa Kigali hajemo indi mpinduka ikomeye, ubu hagiyemo icyo twita ama ‘Zone’ [kuba umuntu ava mu Mujyi ajya Remera, Remera-Kanombe, mu Mujyi-Kimironko…] izo ‘zone’ zari enye, ubu byarahindutse zabaye zone zirindwi kugira ngo byongere aho abantu bashobora kujya.”
Yakomeje agira ati “Ibi rero bikuraho cya kibazo cyo kuvuga ko babihariye abantu bamwe. Umuntu wese ufite ubunyamwuga, wujuje ibisabwa mu gutwara abantu n’ibintu ashobora kujya muri RURA gusaba icyemezo, akajya mu Mujyi wa Kigali gupiganirwa isoko.”
Ikindi cyabayeho nk’impinduka ni uko haba kuri RURA ndetse no ku Mujyi hazajya haba hariho icyumba cyihariye [One Stop Center] cyo kwakira abasaba ibyangombwa cyangwa n’abapiganira amasoko.
Eng Uwase ati “Ubu tuvugana Umujyi wa Kigali watangiye gutegura ibisabwa kugira ngo isoko ritangwe.”
Ikibazo kirazwi, leta ntiyicaye ubusa
Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko ikibazo cyo gutwara abantu mu buryo bwa rusange gihangayikishije kandi iticaye ubusa ahubwo irimo gukora ibishoboka byose ngo umuti urambye uboneke.
Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma, Alain Mukuralinda ati “Ikibazo kirahari turakibona, inshuro nyinshi njya kureba mu gihe cy’imvura, ikintu cyantangaje ni ukujya muri gare, imvura ikagwa, abantu bari ku murongo, abantu bagakomeza bakanyagirwa kugira ngo batava ku murongo imodoka ikaza ikabasiga.”
Ku rundi ruhande ariko, avuga ko hari ibihe usanga birimo abagenzi benshi nko mu gihe cy’ibiruhuko, ku buryo usanga hashobora kubaho ikibazo cyo kubura imodoka.
IGIHE
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.
Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060
Niba usanzwe ucika intege mu gihe cyo gutera akabariro koresha REVIVE capsules (Ni Umwe mu miti Gakondo y’abashinywa yizewe ku rwego Mpuzamahanga Mugezwaho N’Ivuriro Fukang Healthcare)
REVIVE ikorwa gusa mu byatsi bisanzwe byitwa Epimedium. N’igihingwa kirandaranda cyiri mu muryango w’ibihingwa bizwi nka berberidacea kiboneka mu majyepfo y’Ubushinwa ndetse no mu bice bimwe na bimwe bya Aziya.
REVIVE yongera ogisijeni (Oxygen) mu maraso. REVIVE irinda kandi ikavura gusohora imburagihe ndetse ikanavura ingaruka ziterwa no kwikinisha.
IBYIZA BYO GUKORESHA REVIVE:
Ikiza gusohora imburagihe no gucika intege utera akabariro. Yongera libido (Ubushake) ku kigero cyo hejuru. Yongera umusaruro w’intanga mu bwiza n’ubwinshi. Ihangana n’ingaruka zo kwikinisha, ikongera imbaraga za kigabo ndetse ikanafasha mu kongera amasohoro
Gukoresha revive bikakurinda gupfubya uwo muhuye.
REVIVE IGIZWE N’IBININI 10
UKO IFATWA: Unywa ikinini kimwe mu minsi ine, ukakinywesha amazi y’akazuyaze.
Niba wiyumva nkutakibasha gushimisha uwo mwashakanye cg se umukunzi (partner) wawe, Wizuyaza kuduhamagara cg se kutwandikira ngo tugufashe!
N.B ubaye ufite ikindi kibazo kihariye kigendanye n’ubuzima waca mugikari tukabiganiraho Birambuye. Aho uherereye hose imiti yacu yakugeraho.
Iyi product wayibona ku giciro cya 40000 Frw. Hamagara & WhatsApp Number: +250788920788
People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose. Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook
Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com