Amashusho agaragaza uburyo Police FC yibwe myuma yuko umukinnyi wa APR FC yakoze umupira n’intoki akawukaraba mu rubuga rw’amahina umusifuzi akanga gutanga penaliti yaciye igikuba ku mbuga nkoranyambaga.
Ku wa Mbere tariki 28 Kanama 2023, ikipe ya APR FC yatsindiye Police FC kuri Kigali Pelé Stadium igitego 1-0, mu mukino wayo wa mbere wa shampiyona ya 2023-2024.
Wari umukino wa mbere Kuri APR FC kuko itakinnye umukino w’umunsi wa mbere, kubera imikino ya CAF Champions League yari irimo, mu gihe Police FC yo yatangiye itsinda Sunrise FC. Ni umukino muri rusange ikipe ya APR FC yihariye cyane, mu buryo bw’imikinire kuva mu minota 10 ya mbere ariko Police FC nayo igenda iza mu mukino.
Ku munota wa 11 habonetse uburyo bukomeye ubwo Kwitonda Alain yahinduriraga umupira iburyo, maze Shaiboub Eldin asimbutse ngo atsinde igitego, umupira yateye n’umutwe umunyezamu Rukundo Onesme awushyira muri koruneri. Ku munota wa 16 Police FC na yo yahushije igitego cyari cyabazwe ubwo Nshuti Savio yahinduraga, maze ukorwaho n’umutwe usanga Bigirimana Abedi, arebana n’izamu ariko awuteye ujya hanze.
Ku munota wa 39 APR FC yazamukanye umupira uhabwa Nshuti Innocent, wacenze Ndizeye Samuel agaha umupira Ishimwe Christian. Uyu myugariro yahise yubura amaso umupira awuha Umunya-Sudani Shaiboub Eldin, na we wahise atera ishoti rikomeye mu izamu rya Police FC, uyu mupira wagenderaga hasi umunyezamu Rukundo Onesme ntiyashobora kuwukuramo, uruhukira mu izamu, uyu mugabo atsinda igitego cye cya mbere muri APR FC, ari nako afasha iyi kipe gusoza igice cya mbere iyoboye umukino n’igitego 1-0.
Umutoza Mashami Vincent yatangiye igice cya kabiri akuramo Hakizimana Muhadjili, Shami Carnota utitwaye neza inyuma iburyo, ndetse na Chukwuma Odi ashyiramo Djibrine Akuki, Ngabonziza Pacifique na Mugenzi Bienvenue.
Uku gusimbuza kwari kuvuze ko Ngabonziza Pacifique agiye gukina hagati yugarira, maze Nsabimana Eric Zidane ahita ashyirwa inyuma ku ruhande rw’iburyo. Iminota 15 ya mbere y’igice cya kabiri APR FC yakomeje gukina neza ihanahana, ariko na Police FC igerageza gushaka uko yakwishyura. Nko ku munota wa 58 Djibrine Akuki yakinanye neza na Bigirimana Abedi na we wahise amusubiza umupira, anatsinda igitego ariko umusifuzi avuga ko yari yaraririye.
Ku munota wa 66 APR FC yasimbuje havamo Nshuti Innocent asimbuwe na Victor Mbaoma, mu gihe Kwitonda Alain yasimbuwe na Apam Abemol. Ku munota wa 76 APR FC yahushije uburyo bw’igitego ku mupira wari uhinduwe na Ishimwe Christian, umunyezamu Rukundo Onesme ntiyawufata ngo awugumane, Victor Mbaoma agerageje kuwusubiza mu izamu ntiwamukundira.
Police FC yakomeje kotsa igitutu ishaka uko yishyura, ari ko APR FC nayo ishaka igitego cya kabiri, gusa umukino urangira itsinze Police FC 1-0.
Nubwo uyu mukino warangiye gutya ariko, hari benshi batishimiye imisifurire kuko ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gucicikana amashusho agaragaza uburyo ikipe ya Police FC yimwe Penaliti kandi umukinnyi wa APR FC yari yakoze umupira n’intoki.
Ni ikosa umukinnyi wa APR FC yakoze ubwo umukinnyi wa Police FC yari ateye koruneri ku mupira wahise werekeza kuri mugenzi we ashyiraho umutwe maze myugariro wa APR FC awukuramo n’akaboko kandi uri kugana mu izamu, birangira umusifuzi yimanye Penaliti.
Ese Byagenze bite ngo Nizeyimana Isia’q asifure imikino ibiri ku munsi umwe wa Shampiyona?
Umusifuzi wo hagati, Nizeyimana Isia’q, yasifuye imikino ibiri y’Umunsi wa Kabiri wa Shampiyona y’u Rwanda; uwo Musanze FC yatsinzemo Bugesera FC igitego 1-0 kuri Stade Ubworoherane ku wa Gatandatu, tariki 26 Kanama n’uwo APR FC yatsinzemo Police FC igitego 1-0 ku wa Mbere, tariki 28 Kanama 2023.
Kuri gahunda y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, Umusifuzi Nizeyimana Isia’q yari gusifura umukino umwe w’Umunsi wa Kabiri wa Shampiyona hagati ya Musanze FC yari yakiriye Bugesera FC ku wa Gatandatu kuri Stade Ubworoherane.
Kuri gahunda, umukino APR FC yakiriyemo Police FC ku wa Mbere wari gusifurwa na Ishimwe Claude ‘Cucuri’, gusa uyu yari yasifuye umukino wawubanjirije w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League ubwo Al-Merreikh yanganyaga na AS Otohô d’Oyo yo muri Congo ubusa ku busa ku wa Gatanu, tariki 25 Kanama.
Umusifuzi mpuzamahanga Ishimwe Claude usanzwe ukora akazi ko muri banki mu Mujyi wa Kigali, yari yatse uruhushya kugira ngo ajye gusifura uyu mukino wa CAF Champions League aho yari yamenyesheje FERWAFA ko bitari bumukundire ko yajya gusifura undi mukino wa Shampiyona, APR FC yakiriyemo Police FC ku wa Mbere saa Kumi n’ebyiri kubera impamvu z’akazi.
Byabaye ngombwa ko FERWAFA ishaka undi musifuzi mu maguru mashya, harebwa utuye hafi ya Kigali Pelé Stadium, maze bahamagara Nizeyimana Isia’q habura iminota 15 gusa ngo umukino utangire.
Nizeyimana usanzwe utuye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, yari avuye ku kazi ari mu nzira ajya kuri Kigali Pelé Stadium kureba uyu mukino, maze asubira mu rugo ajya gufata imyenda yo kujyana mu kibuga.
Uku gushaka umusifuzi ikubagahu byatumye abasifuzi batishyushya mbere y’umukino kuko bishyuhirije mu rwambariro byo kwirwanaho ndetse byatindije itangira ry’uyu mukino.
Abakinnyi b’amakipe yombi bishyushyaga mbere y’umukino basubiye mu rwambariro saa Kumi n’imwe n’iminota 41. Aha ni ho umukino watindiye kuko abasimbura baje kwicara ku ntebe zabo basohotse mu rwambariro saa Kumi n’imwe n’iminota 59 mu gihe amakipe yo yasohotse mu rwambariro saa Kumi n’ebyiri zuzuye ari na yo saha umukino wagombaga gutangiriraho.
Amakipe ageze mu kibuga habayeho gutambutsa ubutumwa bwa Gerayo Amahoro, igikorwa Polisi y’Igihugu yari ihagarariwemo n’Umuvugizi wayo, CP Jean Bosco Kabera, yafatanyijemo n’Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig. Gen. Ronald Rwivanga.
Umukino watangiye saa Kumi n’ebyiri n’iminota 10, warangiye APR FC itsinze Police FC igitego 1-0 cyinjijwe n’Umunya-Sudani Sharaf Eldin Shaiboub Ali ku munota wa 39.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.
Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060
Niba usanzwe ucika intege mu gihe cyo gutera akabariro koresha REVIVE capsules (Ni Umwe mu miti Gakondo y’abashinywa yizewe ku rwego Mpuzamahanga Mugezwaho N’Ivuriro Fukang Healthcare)
REVIVE ikorwa gusa mu byatsi bisanzwe byitwa Epimedium. N’igihingwa kirandaranda cyiri mu muryango w’ibihingwa bizwi nka berberidacea kiboneka mu majyepfo y’Ubushinwa ndetse no mu bice bimwe na bimwe bya Aziya.
REVIVE yongera ogisijeni (Oxygen) mu maraso. REVIVE irinda kandi ikavura gusohora imburagihe ndetse ikanavura ingaruka ziterwa no kwikinisha.
IBYIZA BYO GUKORESHA REVIVE:
Ikiza gusohora imburagihe no gucika intege utera akabariro. Yongera libido (Ubushake) ku kigero cyo hejuru. Yongera umusaruro w’intanga mu bwiza n’ubwinshi. Ihangana n’ingaruka zo kwikinisha, ikongera imbaraga za kigabo ndetse ikanafasha mu kongera amasohoro
Gukoresha revive bikakurinda gupfubya uwo muhuye.
REVIVE IGIZWE N’IBININI 10
UKO IFATWA: Unywa ikinini kimwe mu minsi ine, ukakinywesha amazi y’akazuyaze.
Niba wiyumva nkutakibasha gushimisha uwo mwashakanye cg se umukunzi (partner) wawe, Wizuyaza kuduhamagara cg se kutwandikira ngo tugufashe!
N.B ubaye ufite ikindi kibazo kihariye kigendanye n’ubuzima waca mugikari tukabiganiraho Birambuye. Aho uherereye hose imiti yacu yakugeraho.
Iyi product wayibona ku giciro cya 40000 Frw. Hamagara & WhatsApp Number: +250788920788
People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose. Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook
Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com