Amashusho y’Umuperezida wa Afurika uheruka gusura u Rwanda ari gukoropa akomeje kuvugisha benshi

Hari bamwe bumva ko kuba umuntu afite icyubahiro cyangwa ari mu mwanya runaka bishobora kumubuza kugira imirimo runaka akora, ibi Perezida Hakainde Hichilema aherutse kubihinyuza ubwo yagaragaraga akoropa bimwe mu bitaro byo muri Zambia. 

Iyi ifoto yatangiye gucaracara ku mbuga nkoranyambaga mu mpera z’iki cyumweru, igaragaza Perezida Hakainde Hichilema afite umukoropesho akora isuku muri ibi bitaro biherereye mu gace ka Mandevu. 

Ni ifoto yafashwe ubwo uyu Mukuru w’Igihugu yari yasuye ibi bitaro agamije kureba imikorere yabyo. 

Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Perezida Hakainde Hichilema yavuze ko “yagize uruhare mu bikorwa byo gusukura ibi bitaro mu rwego rwo kwerekana akamaro k’isuku mu bigo nderabuzima.” 

Abakurikirana Perezida Hakainde bagaragaje ko bashimishijwe n’iki gikorwa yakoze, bashimangira ko umuyobozi nyawe akwiriye kwicisha bugufi, kandi agafata iya mbere mu gutanga urugero mu byo ashaka ko bikorwa mu gihugu. 

Hakainde Hichilema yatorewe kuyobora Zambia mu 2021 nyuma yo kwiyamamaza inshuro zigera kuri eshanu. 

Perezida Hakainde Hichilema yagaragaye akoropa ibitaro byo muri Zambia

Ibyaranze uruzinduko rwa Perezida Hakainde Hichilema ubwo aheruka mu Rwanda 

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame hamwe na mugenzi we wa Zambia, Hakainde Hichilema, bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru ahanini kibanze ku bufatanye bw’ibihugu byombi mu kuzamura umubano bifitanye no gukomeza gushyira mu bikorwa ibiwuteza imbere. 

Perezida Hakainde Hichilema yageze mu Mujyi wa Kigali kuwa Kabiri, tariki ya 20 Kamena 2023, aho yitabiriye inama y’ihuriro ku ikoranabuhanga rikoreshwa mu ma banki n’ibigo by’imari, yiswe “Inclusive Fintech Forum”. Igamije kurebera hamwe icyakorwa mu kwimakaza ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu kugeza serivisi z’imari ku batuye Afurika, yitabiriwe n’abarenga 2000. 

Nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, yasuye ikigo Norrsken House Kigali gifatwa nk’izingiro ry’ibikorwa by’ikoranabuhanga muri Afurika ndetse n’ahandi hatandukanye. 

Perezida Hichilema n’itsinda bazanye bagiranye ibiganiro n’abayobozi b’u Rwanda ku bufatanye bw’ibihugu byombi, aha ni mu kiganiro n’itangazamakuru. 

Yagize ati “Bwana Perezida njye n’ikipe twazanye irimo Abaminisitiri hariya mu cyumba twaganiriragamo mu rurimi gakondo rwacu bavugaga ko bishimiye kuba bari hano, u Rwanda rwabatije imbaraga mu kongera ubucuti dufitanye bw’ibihugu, ntibihanganira kwerekana ko bishimiye ukuba turikumwe nk’ukunguku nk’ikipe imwe. 

“Reka tubigire nka gahunda dukorere hamwe dukemure ibibazo, ibibazo bikomeye byugarije urubyiruko by’ibihugu byacu, by’umwihariko umugabane wacu w’Afurika ufite urubyiruko n’abana bato, bisobanuye gukora cyane, guhura nkuku bikitegwa ko byabyara amahirwe mu duce twinshi dutandukanye, ayo arimo ukuvamo kwikorera, yego bakagira imirimo ariko bakanikorera, ndatekereza ko ari ibyo twakabaye tuganiraho”. 

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame nawe akomoza ku masezerano ahari hagati y’ibi bihugu byombi.  

Yagize ati”Icyambere aho turi amasezerano atandukanye y’ubufatanye twemeranyijeho murasa nkaho muyazirikana ariko njye na Perezida twemera ko ayo masezerano ari ingirakamaro, ndetse ku giti cyacu igihe cya vuba azaba atangiye gushyirwa mu bikorwa, icy’ingenzi nuko twayemeranyijweho, ubwo turi kuganira kugirango turebe uko yatangira gushyirwa mu bikorwa byihuse ndetse n’ibizayavamo”. 

“Niyo mpamvu Abaperezida bakomeza gushyiramo imbaraga mu mikoranire ihoraho kandi ifatika hagati y’ubuyobozi ndetse n’abaturage bo bashobora gukora ibyo ari byo byose bifuza gukora, kandi mu bihugu byombi ari ukwishyira ukizana” 

“Urujya n’uruza rw’abantu, urw’ibintu, serivise zambukiranya imipaka, ndakeka ari aho turi uyu munsi kandi ni ibintu by’ingenzi, ariko wenda ubutaha tuzahura, muzatubaza umusaruro wa nyawo wabyo ku ruhande runaka, natwe tuzaba dushobora kubasubiza imibare yanyayo y’ibyakozwe, ubwo ibindi biganiro kandi byiza bizaba ari ubutaha”. 

Perezida Hakainde Hichilema yaherukaga mu Rwanda ubwo yari yitabiriye inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zigize Commonwealth, (CHOGM), yabereye mu Rwanda ku wa 22-26 Kamena 2022. 

Nyuma gato y’amezi atatu nibwo Perezida Kagame nawe yagiriye uruzinduko mu mujyi w’ubukerarugendo wa Livingstone, yakirwa na Hichilema. 

Icyo gihe ibihugu byombi byasinyanye amasezerano mu nzego z’imisoro, abinjira n’abasohoka, ubuzima, ubuhinzi, guteza imbere ishoramari, uburobyi n’ubworozi. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060 

Niba usanzwe ucika intege mu gihe cyo gutera akabariro koresha REVIVE capsules (Ni Umwe mu miti Gakondo y’abashinywa yizewe ku rwego Mpuzamahanga Mugezwaho N’Ivuriro Fukang Healthcare) 

REVIVE ikorwa gusa mu byatsi bisanzwe byitwa Epimedium. N’igihingwa kirandaranda cyiri mu muryango w’ibihingwa bizwi nka berberidacea kiboneka mu majyepfo y’Ubushinwa ndetse no mu bice bimwe na bimwe bya Aziya. 

REVIVE yongera ogisijeni (Oxygen) mu maraso. REVIVE irinda kandi ikavura gusohora imburagihe ndetse ikanavura ingaruka ziterwa no kwikinisha. 

IBYIZA BYO GUKORESHA REVIVE: 

Ikiza gusohora imburagihe no gucika intege utera akabariro. Yongera libido (Ubushake) ku kigero cyo hejuru. Yongera umusaruro w’intanga mu bwiza n’ubwinshi. Ihangana n’ingaruka zo kwikinisha, ikongera imbaraga za kigabo ndetse ikanafasha mu kongera amasohoro 

Gukoresha revive  bikakurinda gupfubya uwo muhuye. 

REVIVE IGIZWE N’IBININI 10 

UKO IFATWA: Unywa ikinini kimwe mu minsi ine, ukakinywesha amazi y’akazuyaze. 

Niba wiyumva nkutakibasha gushimisha uwo mwashakanye cg se umukunzi (partner) wawe, Wizuyaza kuduhamagara cg se kutwandikira ngo tugufashe! 

N.B ubaye ufite ikindi kibazo kihariye kigendanye n’ubuzima waca mugikari tukabiganiraho Birambuye. Aho uherereye hose imiti yacu yakugeraho. 

Iyi product wayibona ku giciro cya 40000 Frw. Hamagara & WhatsApp Number: +250788920788 

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose. Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com  

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *