Amerika yatangiye kwinjiza Ibyihebe mu ntambara? Yahishuye ikintu gikomeye ikomeje gufasha Ukraine ngo itsinde u Burusiya

Abasirikare ba Ukraine bari basigaye mu mujyi wa Mariupol bakomeje kumanika amaboko, ariko intambara mu burasirazuba mu gace kazwi nka Donbas irakomeje. Ibihugu byo mu burengerazuba bikomeje guca hirya no hino bishakira amaboko Ukraine.

Minisitiri wungirije w’ububanyi n’amahanga w’u Burusiya, Andrey Rudenko, yatangaje ko muri iyi minsi nta biganiro na Ukraine birimo kuba, bigamije guhagarika imirwano.

Yagize ati: “Ntabwo ibiganiro birimo gukomeza. Ukraine yivanye mu biganiro”.

Yasubizaga ibiro ntaramakuru TASS.

Yavuze ko Leta ya Kiev yananiwe gutanga ibisubizo ku ngingo zari zagaragajwe n‘u Burusiya, nk’imbanzirizamushinga y’amasezerano yagombaga gutuma intambara ihagarara.

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, aheruka kubwira mugenzi we wa Finlande kuri telefoni ko ibiganiro byabaye bihagaze, kuko “uruhande rwa Ukraine rwagaragaje ko nta bushake rufite mu biganiro byubaka”.

Ibiganiro hagati y’impande zombi biheruka kuba ku wa 29 Werurwe 2022, muri Turikiya.

Mu gihe uburengerazuba bw’isi bukomeje kohereza intwaro nyinshi muri Ukraine, icyo gihugu cyabaye gihagaritse imishyikirano, intego ni uko urugamba rugomba gutsindwa n’amasasu.

Igisirikare cy’u Burusiya cyasimbuje ubwato bwa Moscova buheruka kurohama mu nyaja y’umukara, bwifashishwaga m ntambara yo muri Ukraine.

Ubwo bwato bugiye gusimburwa n’ubundi bugezweho bwiswe Admiral Makarov.

Ni bumwe mu bwato butatu bufite ikoranabuhanga rigezweho, bwakozwe mu mushinga wiswe Project 11356.

Bukoreshwa mu kohereza ibisasu bya missile buri mu nyanja, ndetse bushobora kwifashishwa mu bikorwa byinshi by’intambara.

Ubwo bwato bwatangiye gukorwa mu 2012, bumurikwa ku mugaragaro mu 2015, bushyikirizwa ingabo z’u Burusiya zirwanira mu mazi mu Ukuboza 2017. Bwubatswe na Yantar Shipyard.

Ubwo bwato bushobora kwikorera intwaro zigera muri toni 4000, no kugenda intera ya kilometero zisaga 55 ku isaha.

Bukoranye imbunda nini cyane ishobora kurasa kure, uburyo bwo kohereza ibisasu binini kandi mu ntera ndende n’intwaro zishobora kurasa amato agendera munsi y’amazi (submarines).

Ubwo bwato bwubakanye n’ubushobozi bwo gukumira ibitero byagabwa n’indege.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Amerika, Ned Price, yatangaje ko intego bafite ari ugutanga itwaro zafasha Ukraine, ariko ari yo igomba kwigenera intego z’ibiganiro byahagarika intambara.

Yagize ati: “Ntabwo ari inshigano zacu kugena intego abafatanyabikorwa bacu ba Ukraine bashaka kugeraho”.

“Ni inshingano za Guverinoma ya Ukraine, ari nayo ihagarariye ugushaka kw’abaturage ba Ukraine”.

Inshingano za Leta ya Washington ngo ni ugutera inkunga iya Kyiv.

Ni mu gihe Senateri Josh Hawley wo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko miliyari $40 zigiye gushorwa mu ntambara ya Ukraine n’u Burusiya ari uburyo bwo gukoresha nabi umutungo.

Iyi ngengo y’imari iheruka kwemezwa na Sena ya Amerika.

Hawley yabwiye Fox News Digital kuri uyu wa Kabiri, ko yatoye “Oya” kubera ko iriya nkunga izatera ikibazo kuri Leta zunze ubumwe za Amerika ubwayo.

Yakomeje ati: “Amafaranga turimo kuvuga ni umurengera. Ntekereza ko miliyari $40 zikubye ishuro eshatu amafaranga yose u Burayi bumaze gutanga ubuhurije hamwe, leta zose zo mu Burayi, mu ntambara irimo kubera ku mugabane wabo”.

Yavuze ko ariya mafaranga azasiga icyuho mu bindi bikorwa bikenewe imbere muri Amerika, aho kongera ideni igihugu gifite, ku mafaranga ajya hanze yacyo.

Senateri Rand Paul we yavuze ko yarahiriye gushyira imbere inyungu z’igihugu cye, aho kuba icy’abandi.

Ati: “Leta zuze ubumwe za Amerika ikoresha amafaranga menshi ku gisirikare cyacu kurusha ibindi bihugu umunani bikurikiraho ubihurije hamwe. Ntabwo Inteko ishinga amategeko yareka izo miliyari $40 ikareka kongera ideni dufite?”

“Niba kurwana kuri Ukraine biri mu nyungu z’igihugu cyacu, ntabwo impano zabo zava mu ngengo y’imari isanzwe igenerwa igisirikare?”

Aya mafaranga yose hamwe arushaho miliyari $6 amafaranga yose Amerika yakoresheje mu bijyanye n’igisirikare hanze y’imbibi z’igihugu no mu nkunga za gisirikare, mu 2019.

Ayo mafaraga namara kwemezwa bidasubirwaho, azatuma ayo Amerika imaze gutanga muri Ukraine arenga miliyari $50.

Umudepite Marjorie Taylor Green we yavuze ko uburyo Amerika irimo gutanga amafaranga muri Ukraine “bisa neza n’iyezandonke”.

Menshi muri ayo ngo aruhukira mu mifuka “y’imiryango yiyita ko idaharanira inyungu n’imiryango itari iya leta”.

Yavuze ko nibamara gutanga miliyari $40 hejuru y’andi yamaze gutangwa, bizahita byuzura miliyari $53.

Ati: “Ayo yonyine arenga bibiri bya gatatu by’ingengo y’imari igenerwa Ubunyamabanga bushinzwe Ububanyi n’amahanga”.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov, yavuze ko imyitwarire y’uburengerazuba muri iyi ntambara igaragaza ko butitaye kuri Ukraime, aho bayifata nk’imashini idashobora kunanirwa.

Yakomoje ku magambo aheruka kuvugwa n’intuma y’Ubumwe bw’u Burayi mu bubanyi n’amahanga, Josep Borell, ko iyi ntambara izatsindirwa ku rugamba.

Lavrov ati: “Abongereza, Abanyamerika, ba perezida, ba minisitiri w’intebe, ba minisitiri, barimo kuvuga ngo ’nta burenganzira dufite bwo kwemerera u Burusiya gutsinda, u Burusiya bugomba gutsindwa’”.

Yanagarutse ku magambo ya Minisitiri w’Ingabo wa Amerika, Lloyd Austin, muri Mata yavuze ko hamwe n’intwaro ndetse n’amakuru y’ubutasi [bihabwa Ukraine], bashaka kubona u Burusiya bwacitse intege ku buryo budashobora kongera gukora nk’ibyo byakoze butera Ukraine”.

Lavrov ati: “Ibyo bigaragaza ko intambara ari bo bayishoje, ntabwo iri hagati y’u Burusiya na Ukraine, ahubwo iri hagati y’uburengerazuba n’u Burusiya”.

“Murabizi ko, bimaze kuba imvugo imenyerewe ko ‘uburengerazuba buzarwana kugeza ku munya-Ukraine wa nyuma’. Birigaragaza”.

Ibyo ngo bojyanye n‘ibyo barimo gukora bafatira ibihano u Burusiya, baha intwaro z’umurengera Ukraine n’imitwe yitwaje intwaro yo muri Ukraine, no guha ingabo za Ukraine amakuru y’ubutasi agamije gutera ingabo z’u Burusiya.

Lavrov yavuze ko ibikorwa byose irimo kujyamo, Ukraine irimo gushukwa n’u Bwongereza na Amerika mu nyungu zabyo, ku buryo bititaye kuri Ukraine ubwayo.

Ishami rishinzwe ubutasi bw’u Burusiya bwo mu mahanga ryatangaje ko Amerika irimo gushaka abakora iterabwoba binjizwa mu ntambara yo muri Ukraine.

Ibimenyetso ngo byerekana neza ko Amerika yiteguye gukora igihoboka cyose ngo igere ku ntego zayo.

Urwo rwego rw’u Burusiya ruzwi nka SVR rwatangaje ko “Leta zunze Ubumwe za Amerika zirimo guhuza abarwanyi b’imitwe mpuzamahanga y’iterabwoba, barimo ab’Umutwe wa Islamic State wafatiwe ibihano n’u Burusiya, nk’abacanshuro mu ntambara yo muri Ukraine”.

U Burusiya buvuga ko birimo kubera mu birindiro by’ingabo za Amerika muri Syria, bizwi ka al-Tanf. Biherereye hafi y’imipaka ya Jordania na Iraq.

SVR ivuga ko mu kwezi gushize, abarwanyi 60 baherukaga kurekurwa muri gereza berekejwe muri kiriya kigo.

Batozwa gukoresha missiles zirasa ibifaru by’intambara, iperereza, gukoresha za drones n’itumanaho riteye imbere.

Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Burusiya yemeje ko iki gihugu cyivanye mu muryango uzwi nka Council of the Baltic Sea States, kubera ibikorwa ushyize imbere byo kwanga u Burusiya n’abarusiya.

Itangazo rya Minisiteri y’ububayi n’mahanga rivuga ko ibihugu bigize uwo muryango biri muri NATO cyangwa Ubumwe bw’u Burayi (EU), byawuhinduye “igikoresho cya politiki yo kwanga u Burusiya”.

Uyu muryango wari ugizwe n’ibihugu 11 bya Denmark, Estonia, Finland, u Budage, Iceland, Latvia, Lithuania, Norvege, Pologne, Suede hamwe n’Ubumwe bw’u Burayi, waherukaga guhagarika u Burusiya muri Werurwe 2022, nyuma yo gutera Ukraine.

Belarus yari ifitemo umwanya w’indorerezi nayo yarahagaritswe.

U Burusiya bwashinje uwo muryango “gufata ibyemezo bidakurikije amategeko kandi bivangura”.

Bwatangaje ko “butagira uruhare mu guhindura umuryango urundi rwego rugamije gushyigikira ibikorwa byo gusenya n’ibindi bishyizwe imbere n’uburengerazuba bw’Isi”.

Suède na Finlande byasabye kujya muri NATO

Mu gihe mu byo Ukraine n’u Burusiya bipfa harimo ko Leta ya Kyiv yashakaga kujya muri NATO, ibindi bihugu bibiri bya Suède na Finlande byamaze gusaba kujya muri iri huriro rya gisirikare rihuza ibihugu byinshi byo mu Burayi, Leta zunze Ubumwe za Amerika na Canada, (NATO).

Finlande isangiye n’u Burusiya umupaka wa 1,340 km.

Umunyamabanga mukuru wa NATO, Jens Stoltenberg, yabwiye abanyamakuru ati: “nakirije yombi ubusabe bwa Finlande na Suède bwo kwinjira muri NATO. Muri abafatanyabikorwa bacu ba hafi”.

Yari amaze kwakira amabaruwa asaba kwinjira muri NATO.

Kugira ngo ubwo busabe bwemerwe, bizasaba ko ibihugu 30 bisazwe muri uyu muryango bivuga Yego.

Perezida wa Turikiya Recep Tayyip Erdogan yamaze kwerura ko atazemeza ubusabe bw’ibihugu byafatiye ibihano Turikiya, ndetse bishyigikira abakora iterabwoba ku gihugu cye.

Ibiro bya komiseri w’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe uburenganzira bwa muntu, (OHCHR), byemeje ko abasivili 3,752 bamaze gupfira muri Ukraine, kuva yatangira kurwana n’u Burusiya ku wa 24 Gashyantare 2022.

Abamaze gukomereka bazwi bo ni 4,062.

Benshi mu bapfuye bazize ibisasu byatewe hafi yabo, birimo ibyoherejwe n’imbunda nini ndetse n‘ibitero by’indege.

Umubare w’abapfuye ariko ngo ushobora kuba urenze utangazwa.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook 

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Toa Jibu

Barua-pepe haitachapishwa. Fildi za lazima zimetiwa alama ya *