Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, yatangaje ko adashyigikiye umugambi w’u Bwongereza wo kohereza abimukira mu Rwanda, avuga ko rukennye.
Guterres yabitangarije mu kiganiro yagiranye na BBC, nyuma y’uruzinduko yagiriraga mu bihugu bya Senegal, Niger na Nigeria.
Umunyamabanga Mukuru wa Loni yavuze ko amasezerano yo kohereza abimukira mu Rwanda yasinywe hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza mu kwezi gushize anyuranyije n’amategeko mpuzamahanga.
Ati: “Ntekereza ko u Burayi bufite inshingano ku bimukira, kandi biri mu bigize ingingo ya gatanu y’amasezerano ya Loni, bikaba no mu mategeko mpuzamahanga”.
U Rwanda n’u Bwongereza nyuma yo gusinya ariya masezerano basobanuye ko ari mu rwego rwo gukemura bundi bushya ikibazo cy’abimukira cyari cyarananiranye.
Amasezerano ateganya ko abimukira bazakirwa n’u Rwanda batazatuzwa mu nkambi, ahubwo ko bazahabwa ibyangombwa byo gutura mu Rwanda igihe babyifuza, cyangwa bagafashwa gusubira mu bihugu byabo.
Mu rwego rwo kugira ngo ashyirwe neza mu bikorwa, u Bwongereza bwemereye u Rwanda kurufasha gushora imari muri serivisi abimukira ruzakira bazaba bakenera nk’ubuvuzi, guhabwa imirimo no kurengerwa n’amategeko nk’abaturage b’u Rwanda mu buryo bwuzuye.
Bwiyemeje kandi gushora mu Rwanda miliyoni 120 z’ama-pound mu mahirwe atandukanye ku banyarwanda n’impunzi; haba mu mashuri, amasomo y’imyuga n’ubumenyi ngiro ndetse no kwiga indimi n’amashuri makuru na kaminuza.
Guterres yavuze ko adashyigikiye ko bariya bimukira boherezwa mu Rwanda, kuko rukennye.
Ati: “Sinigeze mba umuntu ushyigikira kohereza impunzi ahandi, cyane cyane kubikorera igihugu gikennye kurushaho, aho [amahirwe] yo gutura n’icyizere cy’ahazaza heza rwose ari gicyeya”.
Guterres yunzemo ko Afurika ifite ibindi bibazo byayo bikomeye, ndetse ko ari yo yazahajwe cyane n’ingaruka za coronavirus n’iyi ntambara muri Ukraine.
Umunyamabanga Mukuru wa Loni yanenze ariya masezerano yiyongera ku bantu n’imiryango itandukanye iharanira uburenganzira bwa muntu yayanenze ivuga ko agamije gucuruza abimukira.
Kuva u Rwanda n’u Bwongereza byashyira umukono ku masezerano agena ko ruzajya rwakira abimukira n’impunzi bari muri icyo gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, amajwi abyamaganira kure yakomeje kuzamuka avuga ko binyuranyije n’amahame y’uburenganzira bwa muntu n’agenga impunzi.
Bamwe barengaga aho bakavuga ko nta buryo u Rwanda rukwiye kwakira impunzi zivuye mu mahanga mu gihe narwo rugifite umubare munini w’abaturage barwo bari mu buhunzi.
Urugero ni Ikigo Refugee Council cyo mu Bwongereza, cyavuze ko uyu ari umugambi mubi kandi w’ubugome kandi ko nta musaruro uzatanga mu kubuza abimukira kugana u Bwongereza, ahubwo uzaganisha ku mubabaro w’abantu n’ibibazo kurushaho.
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, yavuze ko bafite amakuru ko hari abanyamategeko bagerageza kwitambika umugambi wo kohereza impunzi n’abimukira mu Rwanda, ariko asezeranya ko nta kizatuma udashyirwa mu bikorwa.
Ni nyuma y’uko Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ku wa Kabiri w’iki cyumweru binatangaje ko kohereza abimukira n’impunzi mu Rwanda bidashobora gutwara amezi menshi. Gusa ntabwo hatangajwe igihe indege ya mbere izahagurukira ijyanye abimukira mu Rwanda.
Nubwo iyi gahunda ishobora kwitambikwa n’ibirego bizakemurwa n’inkiko, ubuyobozi mu Bwongereza bushimangira ko uko byagenda kose buzayishyira mu bikorwa.
Kuri uyu wa Gatatu aganira n’itangazamakuru ku Kibuga cy’Indege cya Southampton, Boris, yahishuye ko babizi ko hari abanyamategeko bashaka kugira gahunda yo kohereza abimukira n’impunzi mu Rwanda ibintu bikomeye, ashimangira ko amasezerano y’u Bwongereza n’u Rwanda ari ikintu ’cyumvikana kandi gikomeye cyane’.
Boris yakomeje avuga ko ari amasezerano meza ibihugu byombi birimo gufashanyamo mu kurwanya abantu babi batwara abantu bagahindura inyanja imva y’amazi.
Ati: “Iyo abantu barimo kwambuka bitemewe n’amategeko, ubuzima bwabo buba burimo gushyirwa mu kaga n’abagizi ba nabi batagira umutima, ari nabyo birimo kubaho”.
Boris yakomeje avuga ko hakenewe igisubizo, ikintu cyatuma abo bagome bacika intege zo kwizeza abimukira ko bagiye kwinjira mu Bwongereza, kuko hagiye kuboneka uburyo bwizewe bwo kubajyana mu Rwanda.
Ati: “Ndibwira ko ibyo ari ubumuntu, impuhwe kandi kubikora byumvikana. Ntabwo ngiye kwibwira ko bizaba nta mbogamizi z’amategeko zibayeho, ntekereza ko nabivuze ubwo nabitangazaga, ariko tuzabikora”.
U Bwongereza n’u Rwanda byakunze kuvuga ko amasezerano mpuzamahanga yananiwe gukemura ikibazo cy’abimukira bityo ko abategetsi b’isi basabwa gushaka ibisubizo bishya kuri iki kibazo.
U Bwongereza busumbirijwe n’umubare munini w’abimukira bajyayo mu buryo butandukanye basaba ubuhungiro.
Mu 2021 bwakiriye abagera ku 48.540, umubare wari hejuru mu yindi myaka yose kuva mu 2003. Muri abo bahinjiye mu mwaka ushize 28.526 baje mu twato dutoya bambutse umuhora uzwi nka English Channel.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu
Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060
People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering
Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.
Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook
Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com
Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?
Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?
Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.
Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.
Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.
Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.
Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.
Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.
Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…
Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.
Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644
Duhamagare kuri 0791448543
MoMo Pay: *182*8*1*096890#
Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd
Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano
Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%