Ku wa Mbere, tariki ya 17 Werurwe 2025, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) watangaje ko wafatiye ibihano abantu icyenda, barimo Abanyarwanda, ubashinja kugira uruhare mu makimbirane yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Muri aba bafatiwe ibihano, harimo abasirikare batatu bo mu ngabo z’u Rwanda ku rwego rwa ba Jenerali, aribo:
Maj. Gen Karusisi Ruki, wahoze ari umuyobozi w’ingabo zo mu mutwe udasanzwe.
Maj. Gen Eugène Nkubito, usanzwe ari Umuyobozi wa Diviziyo ya gatatu y’Ingabo z’u Rwanda.
Brig. Gen Muhizi Pascal, uyobora Diviziyo ya kabiri y’Ingabo z’u Rwanda.
EU ibashinja kuyobora cyangwa kuba barayoboye ingabo zaroherejwe kurwana mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ibyo uyu muryango uvuga ko ari “ukuvogera ubusugire bw’ubutaka bwa RDC” ndetse no guteza amakimbirane yitwaje intwaro n’umutekano muke.
Uretse aba basirikare bakuru, abandi Banyarwanda bafatiwe ibihano ni:
Desiré Rukomera, ushinjwa kuba akuriye ibikorwa byo gushakira abarwanyi umutwe wa M23.
Francis Kamanzi, umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe za Mine, Peteroli na Gaze.
Sosiyete ya Gasabo Gold Refinery, ishinjwa kugira uruhare mu micungire y’ubucuruzi bw’ibirombe by’amabuye y’agaciro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Uretse Abanyarwanda, EU yafatiye ibihano n’Abanye-Congo bari mu buyobozi bwa M23, barimo:
Bertrand Bisimwa, Perezida wa M23.
Col. John Imani Nzenze, ushinzwe ubutasi muri M23.
Jean Bosco Nzabonimpa Mupenzi, ushinzwe imari n’umusaruro wa M23.
Col. Bahati Erasto, Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru.
Ibihano EU yafashe birimo gufatira imitungo y’aba bantu no kubabuza ingendo mu bihugu bigize uyu muryango.
EU ivuga ko aba bantu bagize uruhare mu guhonyora uburenganzira bw’ikiremwa muntu, cyane cyane binyuze mu bihano rusange bikomeye byatanzwe na M23 ku baturage bo mu burasirazuba bwa RDC.
Guverinoma y’u Rwanda iracyatangaza umwanzuro wayo kuri ibi bihano, ariko inshuro nyinshi yagiye ihakana ibyaha nk’ibi, ivuga ko itagira uruhare mu kibazo cya RDC, ahubwo igashinja leta ya Congo gutera inkunga imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku zindi mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. Cyangwa ukande hano udukurikirane kuri X