Nyuma y’igihe kitari gito batumvikana, umuhanzi The Ben n’umuherwe Coach Gael wigeze no kuba umujyanama we, bongera kwiyunga.
Aba bombi bashyize amafoto ku mbuga nkoranyambaga zabo bari kumwe baseka, bishimye, bikaba byerekana ko ibyabatanyaga byakemutse.
Coach Gael yigeze kuba umujyanama wa The Ben, akamufasha muri byinshi byerekeye umuziki we ndetse n’iterambere rye nk’umuhanzi.
Icyakora, muri iyi myaka ya vuba ishize, ibibazo bitandukanye byatumye batandukana, buri wese aca ukwe. Intandaro y’ibi bibazo nicyo bapfuye ntabwo yatangajwe mu itangazamakuru, ariko abakunzi b’umuziki bamenye ko hari ibintu byinshi bitagenda neza hagati yabo.
Mu mafoto The Ben yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, yaherekeje amagambo yerekana ko yiyunze na Coach Gael.
Yagize Ati: “Abavandimwe bongeye kwiyunga, dufite intego yo gukora ibyateza Isi imbere.”
Kwiyunga kwa The Ben na Coach Gael bishobora no gutuma The Ben agirana imigenderanire myiza na mugenzi we Bruce Melodie, usanzwe ubarizwa mu nzu ireberera inyungu z’abahanzi ya 1:55 AM iyobowe na Coach Gael.
The Ben yashyize hanze aya mafoto nyuma yuko hashize igihe abakunzi ba muzika bategereje isohoka ry’indirimbo ’Sikosi’ yahuriyemo Kevin Kade ndetse na Element Eleeeh, icyakora bisa nk’aho abayitegereje bagifite igihe kinini cyo kwihangana, nyuma y’uko ikomeje gukurura impaka mu bayifiteho uruhare.
Mu minsi ishize Kevin Kade yisunze The Ben na Element Eleeeh bakorana indirimbo ‘Sikosa’ yanafatiwe amashusho muri Tanzania, icyakora kugeza magingo aya ntirajya hanze nyuma y’ibibazo bitandukanye.
Amakuru ahari avuga ko nyuma y’uko Coach Gael, Umuyobozi wa 1:55AM Ltd amenye ko Element Eleeeh yahuriye mu mushinga w’indirimbo na The Ben badacana uwaka, yarahiye ahamya ko itazigera ijya hanze.
Ni nyuma y’uko yari ababajwe bikomeye no kuba Element Eleeeh yaba yaramuciye inyuma akajya gukorana na The Ben nta makuru abifiteho mu gihe asanzwe ari umukozi wa 1:55 AM Ltd.
Nyuma y’uko abakoresha imbuga nkoranyambaga bataye mu gutwi iby’aya makuru, bakije umuriro kuri Coach Gael bahamya ko iyi ndirimbo igomba gusohoka mu nyungu z’abakunzi b’umuziki Nyarwanda.
Ni ibintu byakije umuriro induru ziba induru, icyakora ziza guhoshwa n’uko Element Eleeeh abinyujije ku rukuta rwe rwa ‘X’ yijeje abakunzi be ko iyi ndirimbo igomba kujya hanze vuba bishoboka cyane ko ntacyo yagombaga uwo ari we wese.
Kevin Kade waheze mu rujijo yabaye yirengagije indirimbo ye ‘Sikosa’
Umwe mu bagize itsinda rireberera inyungu za Kevin Kade yahamije ko ubu uyu muhanzi utaramenya aho ikibazo cye kigana, yiteguye gusohora indi ndirimbo mu gihe ikibazo cya ‘Sikosa’ kiri gushakirwa umuti.
Uyu waduhaye amakuru yagize ati “Mu minsi ishize havuzwe byinshi, ibiri byo n’ibitari byo ariko ukuri guhari ni uko Coach Gael atigeze yishimira kuba Element Eleeeh yaragaragaye mu ndirimbo yacu atabizi, dutegereje ko acururuka wenda abantu bakanamuganiriza hakarebwa icyakorwa.”
Mu mahitamo Kevin Kade afite harimo gukuramo ibice by’iyi ndirimbo birimo Element Eleeeh ariko nabyo bigahita bimusaba kongera gusubiramo umushinga w’indirimbo yaba mu ifatwa ry’amajwi ndetse n’amashusho, icyakora abari mu itsinda rimufasha bakaba bafite icyizere ko ikibazo kizakemuka kitageze kuri urwo rwego.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.