Ubu se nibwo mwibutse ko ndi umwana? Bahati Makaca uherutse gushyingiranwa n’umukunzi we bikavugwa ko yishakiraga VISA imwerekeza mu mahanga yasubije abavuze ko yashakanye n’umugore w’umukecuru ubyaye kabiri.
Uyu wahoze mu itsinda rya Just Family yanyarukiye ku mbuga nkoranyambaga maze asubiza abavuze ko yashatse umugore w’umucyecuru.
Yagize ati: “Ubu se nibwo mwibutse ko ndi umwana? Ubu se ko bavuga ko nkurikiye VISA bo bayibonye bayanga? Igihe bahereye bavuga ko nshaje none babonye nshatse bavuga ko nshatse umukecuru?”
Yakomeje agira ati: “Niba ari umukecuru yamaze. Abavuga ko afite abana babiri, yamaze kuko nanjye mfite umwana”.
Bahati wamenyekanye mu itsinda rya Just Family yasezeranye imbere y’amategeko na Unyuzimfura Cecile, usanzwe utuye hanze y’u Rwanda bitegura kurushinga mu minsi iri imbere.
Ni umuhango wabereye ku Murenge wa Nyarugenge kuri uyu wa 27 Nyakanga 2023 aho uyu muhanzi yasezeraniye imbere y’amategeko na Unyuzimfura bitegura kurushinga.
Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko hakurikiyeho umuhango wo gusaba no gukwa bizabera ahitwa Prime Garden i Gikondo ku wa 29 Nyakanga 2023.
Gusezerana imbere y’Imana ni ku wa 5 Kanama 2023 mu busitani bwa St Paul ari naho hazakirirwa abatumiwe muri ibi birori.
Amakuru avuga ko Bahati n’umukunzi we bamaze igihe bamenyanye ndetse mu minsi yashize bahuriye hanze y’u Rwanda, ari nabwo bemeranyije ibyo kubana, Bahati akamwambika impeta.
Ku rundi ruhande amakuru avuga ko nyuma y’ubukwe, Bahati azahita atangira gushaka ibyangombwa byo kwimukira muri Canada aho umugore bagiye kurushinga asanzwe atuye.
Si Bahati gusa uzaba wimukiye hanze y’u Rwanda mu bo babanye mu itsinda rya Just Family kuko Kim Kizito asigaye atuye i Burayi, Jimmy na Chris baherutse kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gihe Croidja atuye muri Afurika y’Epfo.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.
Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060
Niba usanzwe ucika intege mu gihe cyo gutera akabariro koresha REVIVE capsules (Ni Umwe mu miti Gakondo y’abashinywa yizewe ku rwego Mpuzamahanga Mugezwaho N’Ivuriro Fukang Healthcare)
REVIVE ikorwa gusa mu byatsi bisanzwe byitwa Epimedium. N’igihingwa kirandaranda cyiri mu muryango w’ibihingwa bizwi nka berberidacea kiboneka mu majyepfo y’Ubushinwa ndetse no mu bice bimwe na bimwe bya Aziya.
REVIVE yongera ogisijeni (Oxygen) mu maraso. REVIVE irinda kandi ikavura gusohora imburagihe ndetse ikanavura ingaruka ziterwa no kwikinisha.
IBYIZA BYO GUKORESHA REVIVE:
Ikiza gusohora imburagihe no gucika intege utera akabariro. Yongera libido (Ubushake) ku kigero cyo hejuru. Yongera umusaruro w’intanga mu bwiza n’ubwinshi. Ihangana n’ingaruka zo kwikinisha, ikongera imbaraga za kigabo ndetse ikanafasha mu kongera amasohoro
Gukoresha revive bikakurinda gupfubya uwo muhuye.
REVIVE IGIZWE N’IBININI 10
UKO IFATWA: Unywa ikinini kimwe mu minsi ine, ukakinywesha amazi y’akazuyaze.
Niba wiyumva nkutakibasha gushimisha uwo mwashakanye cg se umukunzi (partner) wawe, Wizuyaza kuduhamagara cg se kutwandikira ngo tugufashe!
N.B ubaye ufite ikindi kibazo kihariye kigendanye n’ubuzima waca mugikari tukabiganiraho Birambuye. Aho uherereye hose imiti yacu yakugeraho.
Iyi product wayibona ku giciro cya 40000 Frw. Hamagara & WhatsApp Number: +250788920788
People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose. Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook
Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com