Ikipe ya Rayon Sports na mucyeba wayo w’ibihe byose bagiye guhurira mu irishanwa rigiye gukinwa bwa mbere

Ikigo gitegura ibikorwa bya Siporo B&B Sports Agency cyateguye Irushanwa B&B Burudani Mix Festival III rigiye gukinwa n’amakipe ane arimo Rayon Sports, Kiyovu Sports, AS Kigali na Etoile de l’Est. 

Iri rushanwa rizakinwa mu gihe Shampiyona izaba yahagaze ubwo Ikipe y’Igihugu Amavubi izaba yitegura gukina na Sénégal, mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2023, uzabera i Huye ku wa 9 Nzeri 2023. 

B&B Burudani Mix Festival III yateguwe ku bufatanye n’Ikigega cy’Iterambere RNIT (Rwanda National Investment Trust) gishishikariza abantu kwizigamira, aho buri tike izagurwa mu kwinjira kuri buri mukino amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 2 Frw azahita ajya kuri konti y’uwayiguze nk’umugabane w’ubwizigame bwe muri iki kigega. 

B&B Burudani Mix Festival ivanga umupira w’amaguru n’imyidagaduro, ku nshuro ya gatatu izatangira tariki ya 3 Nzeri 2023 muri Expo Group i Gikondo aho abantu bazarebera umukino wa Shampiyona y’u Bwongereza uzahuza Arsenal na Manchester United aho kwinjira ari ibihumbi 3 Frw na 5000 Frw 

Ku wa Kabiri, tariki ya 5 Nzeri 2023, kuri Stade ya Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba ni bwo irushanwa rizatangira aho Etoile de l’Est izakina na Kiyovu Sports saa Cyenda mbere y’uko AS Kigali na Rayon Sports zicakirana saa Kumi n’Ebyiri. 

Amakipe azatsinda azahura ku mukino wa nyuma tariki ya 8 Nzeri 2023 kuri Kigali Pelé Stadium saa Kumi n’ebyiri, aya azaba yabanjirijwe n’umwanya wa gatatu uzakinwa saa Cyenda. 

Bagirishya Jean de Dieu [Jado Castar], Umuyobozi wa B&B Sports Agency, yavuze ko icyakurikijwe hatoranywa amakipe hari andi yegerewe akababwira ko ataboneka kubera ko azaba afite abakinnyi bake. 

Ati “Ni ukureba icyo umufatanyabikorwa yifuza n’icyo wowe utegura irushanwa ukeneye, hanyuma ukabihuza n’abahari. Hari amakipe menshi twegereye dusanga afite abakinnyi benshi bamaze guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu. Twegereye amakipe ashobora gusubiza icyo RNIT idutegerejeho, afite abafana benshi ni yo mpamvu bano bari hano.” 

Gashugi André ushinzwe Ishoramari muri RNIT yavuze ko B&B yabegereye ikabereka iri rushanwa ry’amakipe meza mu Rwanda na bo bakumva ko ayo mahirwe atabacika kugira ngo bashishishikarize abantu kuzigama. 

Yagize ati “Yaratwegereye itugaragariza igikorwa bafite cyo gukora irushanwa ry’amakipe meza mu Rwanda, dusanga ayo mahirwe ataducika. Murabizi umupira ukundwa n’abantu bose abakuru na bato, dusanga ayo mahirwe ataducika kugira ngo umuntu uzaza kureba umupira cyangwa kuwumva azamenye uburyo bwo kuzigama muri RNIT.” 

“Nk’urubyiruko cyane cyane rugitangira akazi rumenye uko rwakizigamira, amenye uko yakwiteza imbere, niba ari ikibanza azakigura gute muri bya bihumbi 200 akorera?” 

Yakomeje avuga ko biteguye gukorana n’abantu bashoboka bose kugira ngo intego yabo igerweho ari yo kumvisha abantu akamaro ko kwizigamira muri RNIT n’uko amafaranga yabo abyara umusaruro. 

Umunyamabanga wa Rayon Sports, Patrick Namenye, wari uhagarariye Gikundiro isanzwe ikorana na RNIT yavuze ko bafasha umukinnyi wese kuzigamira ahazaza he. 

Ati “Dusanzwe dufatanya na RNIT mu gukangurira abafana bacu kwizigamira, tunafatanya mu kuzigamira abakinnyi bacu, buri mukino dutsinze ku gahimbazamusyi tubagenera hari ikivaho tukabazigamira yaba ikipe y’abagabo n’abagore. Impamvu tubikora ni ukugira ngo umukinnyi wakiniye Rayon Sports mu minsi iri imbere ayo mafaranga azamugoboke, nta wamenya icyo imbere hahishe.” 

Umuyobozi wa Kiyovu Sports Company Ltd, Mvukiyehe Juvénal, yavuze ko ari igikorwa cyiza ari na yo mpamvu bemeye kwitabira ubu bukangurambaga kuko hari icyo bizafasha urubyiruko ndetse ko bakwiye no kubafasha nabo muri Kiyovu Sports kuzigamira abakinnyi bayo. 

Agaruka kuri iri rushanwa yavuze ko bemeye kwitabira kubera ko Rayon Sports iririmo kandi bashaka kuyitsinda hakiri kare. 

Ati “Twemeye kwitabira nyuma yo kumva ko Rayon Sports ihari, twarebye kuri gahunda ya shampiyona dusanga tuzahura mu Ukuboza 2023 twumva biratubabaje. Buri mwaka dutangira shampiyona amanota atandatu ya Rayon Sports tuyafite. Nubwo waba umukino wa gicuti aho twahurira hose barabizi ko nta gicuti ibaho kuri Rayon Sports na Kiyovu Sports.” 

Umunyamabanga wa Etoile del’Est, Elie Byukusenge, yavuze ko iri rushanwa barigiyemo biteguye bizeye kuryegukana. 

Iki kiganiro kandi cyitabiriwe n’abatoza b’amakipe atatu muri ane azitabira iri rushanwa ari bo Umutoza wa Rayon Sports wungirije Umunya-Mauritania, Mohamed Wade; uwa AS Kigali, Cassa Mbungo André n’uwa Etoile de l’Est, Nshimiyimana Maurice ‘Maso’. 

Aya makipe uko ari ane yitabiriye, buri imwe yahawe miliyoni 1 Frw yo kwitegura n’ibihumbi 500 Frw y’urugendo. 

Ikipe izaba iya mbere izahembwa imidali, igikombe na miliyoni 3 Frw, iya kabiri ihembwe imidali na miliyoni 1.5 Frw mu gihe iya gatatu izahembwa imidali na miliyoni 1 Frw. 

IGIHE

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060 

Niba usanzwe ucika intege mu gihe cyo gutera akabariro koresha REVIVE capsules (Ni Umwe mu miti Gakondo y’abashinywa yizewe ku rwego Mpuzamahanga Mugezwaho N’Ivuriro Fukang Healthcare) 

REVIVE ikorwa gusa mu byatsi bisanzwe byitwa Epimedium. N’igihingwa kirandaranda cyiri mu muryango w’ibihingwa bizwi nka berberidacea kiboneka mu majyepfo y’Ubushinwa ndetse no mu bice bimwe na bimwe bya Aziya. 

REVIVE yongera ogisijeni (Oxygen) mu maraso. REVIVE irinda kandi ikavura gusohora imburagihe ndetse ikanavura ingaruka ziterwa no kwikinisha. 

IBYIZA BYO GUKORESHA REVIVE: 

Ikiza gusohora imburagihe no gucika intege utera akabariro. Yongera libido (Ubushake) ku kigero cyo hejuru. Yongera umusaruro w’intanga mu bwiza n’ubwinshi. Ihangana n’ingaruka zo kwikinisha, ikongera imbaraga za kigabo ndetse ikanafasha mu kongera amasohoro 

Gukoresha revive  bikakurinda gupfubya uwo muhuye. 

REVIVE IGIZWE N’IBININI 10 

UKO IFATWA: Unywa ikinini kimwe mu minsi ine, ukakinywesha amazi y’akazuyaze. 

Niba wiyumva nkutakibasha gushimisha uwo mwashakanye cg se umukunzi (partner) wawe, Wizuyaza kuduhamagara cg se kutwandikira ngo tugufashe! 

N.B ubaye ufite ikindi kibazo kihariye kigendanye n’ubuzima waca mugikari tukabiganiraho Birambuye. Aho uherereye hose imiti yacu yakugeraho. 

Iyi product wayibona ku giciro cya 40000 Frw. Hamagara & WhatsApp Number: +250788920788 

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose. Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com  

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *