Kwihangira imirimo mu rubyiruko bikomeje gufata indi ntera, nta n’umwe ushaka kwicara adafite icyo akora mu gihe afite ubwenge bumubashisha gutekereza kuko imirimo benshi batatekereza isigaye ifite abantu bayibyaza agatubutse.
Ubusanzwe mu muco nyarwanda nta mugeni wijyana, iyo umunsi w’ubukwe ugeze, araherekezwa, akagaragirwa n’inshuti, abavandimwe n’urungano.
Gusa ariko uko iminsi igenda ishira, iterambere rirushaho gukataza bamwe umwanya ukabura, wa muco ugatangira gukendera ku buryo aho kugira ngo ucike burundu habaho kugoragozwa.
Ubu bisigaye bigora kubona umwanya wo gutegura ubukwe, gutumira no gushyira kuri gahunda ibijyanye n’ibizakenerwa mu bukwe birimo n’abazambarira umukwe, umugeni cyangwa se abazamuherekeza.
Usibye kubura umwanya, abakora ubukwe muri iki gihe nabo ntibaba bashaka ko umunsi wabo nk’uyu uzagaragara nabi mu mafoto, ku buryo bamwe batoranya inkumi nziza z’ikimero n’abasore b’intarumikwa kugira ngo abe aribo babambarira bityo uyu munsi umwe muri itatu ikomeye mu buzima uzagaragare neza mu mafoto.
Kaberuka Julius, ni umwe mu bafashe iya mbere agashinga sosiyete yise KTS yambarira abageni, haba ku ruhande rw’umuhungu cyangwa umukobwa ubundi akishyurwa.
Yatangiranye imbaduko ndetse ashyiramo ingufu kuko aziko bifite icyashara, dore ko yanamurikaga iyi serivisi mu imurika ry’ibikorerwa mu Rwanda riherutse kubera i Gikondo.
Kaberuka yabwiye IGIHE ducyesha iyi nkuru ko igitekerezo cyaturutse ku kuba barabonaga abantu bava hanze y’igihugu baje gukora ubukwe bakagorwa no kubona ababambarira kuko nta nshuti babaga bafite mu Rwanda.
Yavuze ko indi mpamvu yabateye gutekereza uyu mushinga ari uko hari n’igihe usanga abakoresha ubukwe ariko zidahuye n’ibyifuzo byabo bigendanye n’uburyo ubukwe buteguye.
Ati “Ugasanga niba akeneye ko ubukwe bwe busa neza, akeneye n’umuntu basa, akeneye umuntu bareshya. Nibwo buryo twatangiye gushishikariza abantu ko twabaha umuntu ubambarira bareshya kandi basa kugira ngo n’amafoto ye aze kumera neza.”
Ku bakora uyu mwuga wo kwambarira abageni, bavuga ko nta kigoranye kirimo nk’uko abantu benshi babikeka.
Muberwa Henriette, umunyarwandakazi umaze imyaka 10 aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, avuga ubwo yari aje mu Rwanda gukora ubukwe yambariwe n’abo yakodesheje kandi ngo byaramufashije cyane.
Ati “Urabizi ko iyo ugiye gukoresha ubukwe abenshi bakwambarira ni abo mu muryango cyangwa se inshuti mwahuye, mwiganye, mwakoranye ukagenda ujonjora. Njye rero ntabwo byari kunyorohera kuko nari mfite umwanya muto cyane.”
Ikindi cyatumye Muberwa ahitamo kwishyura abamwambarira ni uko byamuhaga amahirwe yo guhitamo abo bameze kimwe mu miterere.
Ati “Uzi ko iyo ugiye guhitamo abantu bakwambarira ureba abo mwaba mureshya cyangwa se ibara ry’uruhu rwanyu rikaba rijya gusa, iyo uri inzobe bikunze kuba byiza iyo ushatse abantu b’inzobe.”
Abakora aka kazi bavuga ko bagakuramo amafaranga bakoresha mu gukemura ibibazo bahura nabyo umunsi ku munsi.
Umwe mu bakobwa bambarira abageni, Niyonshuti Marie Aimé, yavuze nta ngorane ziba muri aka kazi kuko bafata umwanya wo kwitabira inama z’ubukwe bityo bakemenyerana n’umugeni ndetse n’umuryango we.
Yagize ati “Witabira inama z’ubukwe bwabo, ukamenyana n’umuryango w’umugeni, ukamenya abo azaha impano, abo uzaha impano nabo ukabamenya, bikagufasha koroshya akazi no gushyikirana n’umugeni”
Aba basore n’inkumi basiye bambarira abageni bavuga ko bibatunze, ndetse byabarinze ubushomeri no kujya mu ngeso mbi.
Bishyurwa bitewe n’ingano y’amasaha bari bumare mu bukwe, cyangwa se umubare w’itsinda umugeni yahisemo ko rimwambarira ariko byose bigashingira ku biganiro bagirane, bivuze ko ayo wowe wakwishyura si yo njye nakwishyura bitewe n’ubwumvikane.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.