Bihinduye isura! Perezida wa Repubulika yashyizeho itegeko rishya rihiga bukware abatinganyi

Inteko Ishinga Amategeko yemeje Itegeko rishya riteganya igifungo kuva ku myaka itatu ku muntu wese wahamwe n’icyaha cyerekeye ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje igitsina muri Ghana 

Umushinga w’iri tegeko kandi unateganya igifungo cy’imyaka itanu ku wahamwe n’icyaha cyo gushinga cyangwa gutera inkunga amatsinda y’abaryamana bahuje ibitsina. 

Abadepite kandi bateye utwatsi icyifuzo cyo kugerageza gusimbuza icyo gifungo imirimo ifitiye Igihugu akamaro cyangwa gutanga ubujyanama. 

Uyu mushinga w’itegeko wari ushyigikiwe n’amashyaka abiri akomeye muri Ghana, ukaba uzatangira gukurikizwa ari uko Perezida Nana Akufo-Addo ashyize umukono kuri iri tegeko, icyakora na we aheruka kuvuga ko azarisinya niba Abarishyigikiye ari benshi. 

Kuryamana kw’abahuje ibitsina byari bisanzwe binyuranyije n’amategeko muri Ghana, ndetse bihanishwa igifungo cy’imyaka Itatu. 

Leta Zunze Ubumwe za America, yatangaje ko yababajwe bikomeye n’umushinga w’itegeko rihana abaryamana bahuje ibitsina muri Ghana, ivuga ko ari uguhutaza uburenganzira bwa muntu. 

Usibye Leta Zunze Ubumwe za America zababajwe n’iri tegeko, imiryango itandukanye iharanira uburenganzira bwa muntu, yatangaje ko iri tegeko riramutse ryemejwe byaba ari ihohotera no guhutaza uburenganzira bwa muntu. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.  

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *