Bikomeje kugorana: Umushoferi wari utwaye ikamyo ari no kwiha akabyizi ku nkumi yari imuherekeje mu rugendo yaguye agacuho akora impanuka ikomeye cyane.

Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gusakazwa amashusho yaciye ibintu y’umushoferi w’ikamyo waguye agacuho nyuma yo kwiha akabyizi ku nkumi yari yamuherekeje mu rugendo rwe ahita akora impanuka. 

Muri aya mashusho, uyu mushoferi yagaragaye atwaye imodoka maze atangira gusinzira akora impanuka yatumye umukobwa wari mu kumba bigaragara ko bamaze gutera akabariro imusanga mu myanya y’imbere acyambaye nk’uko yavutse. 

Reba Video unyuze hano 

Mu yandi makuru, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu mezi abiri ya mbere y’umwaka wa 2024 abantu 19 bishwe n’impanuka za moto hirya no hino mu Gihugu, barimo abamotari 10. 

Ni ingo yagarutsweho ubwo polisi yari iri mu gikorwa cyo kwibutsa abamotari gucana amatara ya moto igihe cyose iri mu muhanda. 

Polisi yagaragaje ko abamotari ari bamwe mu bagira uruhare mu guteza impanuka zibera mu muhanda, aho mu mezi abiri abanza y’uyu mwaka wa 2024; mu mpanuka 89 zahitanye ubuzima bw’abantu,16 muri zo zaturutse ku bamotari zitwara ubuzima bw’abagera kuri 19 barimo abamotari 10. 

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yibukije abatwara moto gucana amatara nk’uko biteganywa n’amabwiriza igihe cyose bari mu muhanda batwaye moto. 

Ni mu butumwa yagejeje ku batwara abagenzi kuri moto bazwi nk’abamotari, mu murenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo, nyuma y’uko mu ijoro rimwe ryo ku wa Kane tariki 21 Werurwe, abagera kuri 232 bafatiwe mu mihanda itandukanye yo mu Mujyi wa Kigali batwaye moto badacanye itara ry’inyuma rigaragaza nimero iranga ikinyabiziga. 

Ati “Mugomba buri gihe gucana amatara yabugenewe kugira ngo mwirinde impanuka iyo ari yo yose ishobora kubaho bitewe no kutagaragaza ikinyabiziga mutwaye ku babaturutse inyuma, kuko itara ry’inyuma niryo rituma mugaragara ku bw’umutekano wanyu n’uw’abagenzi mutwaye.” 

Ingingo ya 42 y’Iteka rya Perezida rishyiraho amabwiriza rusange agenga imihanda n’uburyo bwo kuyigendamo, ivuga ko ibinyamitende, velomoteri n’amapikipiki bidafite akanyabiziga ko kuruhande, iyo kuva bwije kugeza bukeye cyangwa bitewe n’uko ibihe bimeze, nk’igihe cy’ibihu cyangwa cy’imvura nyinshi biba bitagishoboka kubona neza muri metero 200, ukuba mu nzira nyabagendwa kugomba kugaragazwa imbere n’itara rimwe ryera cyangwa ry’umuhondo cyangwa se risa n’icunga rihishije (itara ndanga¬mbere); naho inyuma n’itara rimwe ritukura (itara ndanganyuma). 

Igika cya kane cy’ingingo ya 43 muri iryo teka ivuga ko amatara magufi y’amapikipiki na velomoteri bigenda mu nzira nyabagendwa agomba gukoreshwa igihe cyose no mu buryo bwose. 

ACP Rutikanga yabashishikarije gukurikiza ibyo basabwa n’amabwiriza batabikoreye gutinya ibihano, ahubwo birinda icyo aricyo cyose gishobora kubateza ibyago byo gukora impanuka kuko bishobora kubaviramo kuhatakariza ubuzima. 

Yabasabye kwirinda amakosa akunze kubagaragaraho mu muhanda arimo gutwara moto idafite ubwishingizi, gutwara banyoye ibisindisha, gusesera mu bindi binyabiziga no kunyuranaho binyuranyije n’amategeko, gutwara batabifitiye uruhushya cyangwa se guhanagura, guhindura umubare no guhisha nimero iranga ipikipiki kuko bituma hakekwa ko bashobora kuba bagambiriye gukora ibyaha nk’ubujura, ubwicanyi, gukwirakwiza ibiyobyabwenge n’ibindi bitandukanye. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.  

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *