Mutambuka Derrick uzwi nka DJ Dizzo wari uherutse gutangaza ko yitegura kwibaruka, yasanze umwana atari uwe.
Ibisubizo bya gihanda byafatiwe mu kigo ‘Rwanda Forensic Institut,’ byagaragaje ko mu bizamini bigera kuri bine byafashwe, byasanze umwana DJ Dizzo yitaga ko uwe mu by’ukuri atari uwe.
Muri Kanama 2023, mu birori ‘Ally Soudy & Friends Live Show’ byabereye muri Camp Kigali, nibwo Dj Dizzo yatangaje ko yitegura kwibaruka.
Uyu musore wari wabwiwe ko azitaba Imana muri Nyakanga 2022, ashima Imana ko agihumeka umwuka w’abazima nubwo bihabanye n’ibyo abaganga bari bamubwiye.
DJ Dizzo w’imyaka 26 ubayeho mu buribwe bw’uburwayi bwa kanseri, yaje kumenya ko umwana atari uwe nyuma y’uko afashe icyemezo cyo gukoresha ibizamini bya gihanga ngo arebe niba umwana ari uwe koko, ibisubizo bigaragaza ko atari uwe.
Amakuru dukesha IGIHE avuga ko mu Ugushyingo 2023 uyu musore yaje kwibaruka umwana w’umuhungu wanahawe izina rye Mutambuka, amakuru akavuga ko yamubyaranye na Nyiramutima Epiphanie w’imyaka 24.
Icyakora bitewe n’uko ubwa nyuma yaherukaga guhura n’uyu mubyeyi byari muri Mutarama 2023, byatumye DJ Dizzo atangira gushidikanya ku kuri k’uyu mukobwa wari urengejeho amezi abiri kuyo yatekerezaga ko azabyarira.
Impungenge zatangiye kuba nyinshi kuri DJ Dizzo n’abantu be ba hafi birangira bafashe icyemezo cyo gukoresha ibizamini bya gihanga ngo harebwe niba umwana ari uwe.
Ni uko DJ Dizzo yaje gufatisha ibizamini maze mu bizamini bine byose yafashwe habura na kimwe kigaragaza ko yaba ari se w’uwo mwana.
Mu 2022 nibwo Dj Dizzo wabwiwe n’abaganga bo mu Bwongereza ko asigaje iminsi 90 ngo apfe bitewe n’uburwayi afite, yageze mu Rwanda aho yifuje ko yazapfira akanashyingurwa.
DJ Dizzo wari utuye mu Bwongereza, ari naho yatangiriye umwuga wo kuvanga imiziki mu 2015.
Ahagana mu 2018 ubwo yari yujuje imyaka 19, DJ Dizzo nibwo yamenye ko arwaye Cancer yari iturutse ku kibyimba yarwaye mu muhogo.
Icyo gihe yarivuje ndetse icyizere cyo kubaho kirushaho kwiyongera cyane ko yabonaga ibimenyetso by’uko yakize.
Mu 2021 ubwo icyorezo cya Covid-19 cyari cyakamejeje ku Isi yose, Dizzo ntiyari akibona uko ajya kwa muganga gukurikirana uburwayi bwe usibye ko ku bwe yumvaga yarakize.
Nyuma y’igihe DJ Dizzo yatangiye kuribwa mu nda, agiye kwivuza mu Ukuboza uwo mwaka bamenya ko yaje gufatwa n’indi cancer yo mu rukenyerero.
Kuva icyo gihe yatangiye imiti, agerageza kwivuza nubwo bitari byoroshye.
Mu minsi ishize, DJ Dizzo yaje kumenyeshwa n’abaganga ko asigaje amezi atatu yo kubaho. Uyu musore yahise agira icyifuzo kimwe mu buzima bwe, asaba Imana ngo izamuhe gusoreza ubuzima bwe mu Rwanda, igihugu cyamubyaye.
Ku wa Gatanu tariki ya 24 Kamena 2022 nibwo uyu musore yageze mu Rwanda, kuri ubu akaba ari kuba i Rugende aho umubyeyi we yari yarubatse inzu.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano udukurikirane kuri WhatsApp group.
IGIHE CYO KUBIKUZA KURI PI NETWORK CYAGEZE: Reba ibisabwa muri iyi nkuru
Muntu uba muri iyi si y’ikoranabuhanga ukaba udakora mining ya cryptocurrency waracikanwe.
Ubundi ku bantu batabizi, mining ni uburyo bukoreshwa muri cryptocurrency, nk’ubucukuzi bw’amafaranga atangwa ku buntu nta gishoro watanze.
Icyo wowe ukora ni ugukanda ku ijambo mine gusa ubundi amafaranga y’ubunu akaba downloaded icyo gihe uba uri gucukura icyo bita coin. Izo coin nizo uvunjamo amafaranga ku buntu
Habaho coin nyinshi zikorerwa mining nzagenda nzibereka gacyegacye bitewe nuko nzajya mbanza nkayikoraho ubushakashatsi nkamenya ko ifite gahunda ifatika, ndetse binatewe n’umubare w’abakoresha Username yanjye mu gihe bagiye gutangira urugendo rwa mining.
Nk’ubu nawe iyo wakora ukaba uyicukura ni pi network: Icyo nkubwira nuko iyo umaze kwiyandikisha buri masaaha 24 wajya ugenda kuri app yayo ugakanda ijambo mine mine gusa ubundi amafaranga akidownlodinga mu masaha 24 akurikiyeho.
Waca kuri iyi link unyuze hano ubundi ukoreshe iyi username (Yamini01234) nka invitation code, nawe ugatangira ugacukura amafaranga y’ubuntu
Iyo ufunguye account udakoresheje iyo Username ntabwo umutekano w’amafaranga wamininze uba wizewe, ndetse n’ingano y’amafaranga udownloadinga agahita yiyongera kuko iyo ukoresheje iriya Username utangirana Pi imwe ihwanye n’Amadorali 40.
Buri munsi usabwe kujya wibuka gukanda ku ijambo mine kugirango ukomeze kudownloadinga amafaranga y’ubuntu, igihe cyo kubikuza tuzababwira uburyo bikorwa.
Ku bantu basanzwe bakora mining ya Pi Network, igihe cyo kubikuza kiregereje kuko yatangiye no gukoreshwa mu guhaha ibintu bitandukanye. Abemerewe kuyikoresha bahaha ni abamaze gukorerwa KYC verification.
Kugirango wemererwe gukora KYC Verification ari nayo izagufasha mu kubikuza, ni uko uba usanzwe ukora mining buri munsi.
Ku bindi bisobanuro by’uko wabikuza twandikire kuri WhatsApp: +254700212775