Biracyaza! U Rwanda rwasubije ababona amasezerano n’ikipe ya Bayern Munich nko kurushaho gukora ibirenze ubushobozi bw’igihugu

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rwatangaje ko kuba rukomeje gusinyana n’amakipe y’Umupira w’Amaguru yo ku Mugabane w’i Burayi amasezerano yo kumenyekanisha ubukerarugendo bw’u Rwanda, atari ugukora ibirenze ubushobozi bw’igihugu nk’uko bamwe bagiye babigaragaza. 

Ni ingingo RDB igarutseho nyuma y’uko itangaje ko yashyize umukono ku masezerano y’imikoranore n’ikipe ya Bayern Munich yo mu Budage, binyuze muri Visit Rwanda. 

Mu bizibandwaho muri aya masezerano harimo kumenyekanisha ubukerarugendo bw’u Rwanda no guteza imbere siporo by’umwihariko Umupira w’Amaguru w’abakiri bato. 

Ni amasezerano n’ubundi ajya gusa n’ayo u Rwanda rusanzwe rufitanye na Arsenal yo mu Bwongereza ndetse na Paris Saint Germain yo mu Bufaransa. 

Mu kiganiro Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, Clare Akamanzi yagiranye na Sanny Ntayombya ukora podcast yitwa The Long Form, yavuze ko gusinyana aya masezerano na Bayern Munich biri mu murongo u Rwanda rwihaye wo gukora ibikorwa bihambaye bishobora kuruzamurira izina ku ruhando mpuzamahanga. 

Yakomeje avuga ko kandi gushyira umukono kuri aya masezerano byatijwe umurindi no kuba ayabanje ya Arsenal na Paris Saint Germain yarabyaye inyungu. 

Ati “Ubwo twatangazaga ubufatanye bwacu na Bayern Munich byari biri muri uwo murongo (wo gukora ibihambaye), turi kubikora kuko byatanze umusaruro hamwe na Arsenal na Paris Saint Germain n’abandi bafatanyabikorwa dufite nka BAL, byatanze umusaruro.” 

Clare Akamanzi yagaragaje ko ubufatanye bwa Arsenal bwonyine bwatumye u Rwanda rumenyekana mu mahanga, ku buryo iyo biza gukorwa binyuze mu itangazamakuru byari kurusaba kwishyura nibura miliyoni 200$. 

Yagaragaje kandi ko iyo uganiriye n’abafana bajya kuri stade za Arsenal na Paris Saint Germain usanga 50% byabo bashyira u Rwanda mu hantu bifuza gusura. 

Akamanzi yavuze ko indi mpamvu u Rwanda rwasinye aya masezerano ari uko ari igihe cyiza cyo kuzahura ubukungu bwashegeshwe na COVID-19. 

Ati “Indi mpamvu ya kabiri twabikoze ni ukubera ko tubona iki aricyo gihe cyiza, tuvuye mu myaka itatu ikomeye yo kuzahuka nk’urwego rw’ubukerarugendo ndetse n’ubukungu muri rusange kubera ingaruka za COVID-19.” 

“Iyo urebye muri rusange usanga guhera mu 2020 ubwo iki cyorezo cyatangiraga, navuga ko umwaka wa 2023 ariwo ugiye kudusubiza mu murungo w’intego nini zagutse twari dufite mbere y’uko zirogowa na COVID-19.” 

Imibare RDB iheruka gushyira hanze igaragaza ko ibikorwa by’ubukerarugendo byinjije miliyoni 445$ zivuye kuri miliyoni 164$ zinjiye mu 2021, bingana n’izamuka rya 171,3%. 

Ni imibare igaragaza ko uru rwego rumaze kuzahuka kuri 89,3%, ugereranyije n’ibihe bya mbere ya COVID-19. 

Umwaka wa 2019 mbere ya COVID-19 ni wo mwiza wabayeho mu bukerarugendo bw’u Rwanda kuko bwinjirije igihugu miliyoni zigera kuri 500$; abagenzi binjiye mu gihugu nabo bagera kuri miliyoni 1,6. 

Mu 2020 ibintu byarahindutse kubera icyorezo cya COVID-19, ku buryo ubukerarugendo bwinjije miliyoni 121$ gusa. 

Clare Akamanzi yagaragaje ko ubufatanye nk’ubu n’amakipe aribwo buzatuma u Rwanda rukomeza kuzamura amafaranga rukura mu bukerarugendo rukabasha kwesa intego rwihaye y’uko mu 2024 ruzinjiza miliyoni 800$ zivuye muri uru rwego. 

Ku bigendanye no guhitamo u Budage ndetse n’iyi kipe ya Bayern Munich, Akamanzi yagaragaje ko hashingiwe ku ngingo zitandukanye zirimo no kuba hari n’umubare munini w’abaturage b’iki gihugu basura u Rwanda kandi bakahasiga amafaranga menshi. 

Ati “Uramutse urebye ahantu hatandatu hava ba mukerarugendo benshi kuri twe, u Budage burimo ndetse n’ibindi bihugu twagiranye ubufatanye biri muri aho hantu hatandatu, dufite u Bwongereza, u Bufaransa n’u Budage kandi tubona ko u Budage bufite ubushobozi bwo gukomeza gukora.” 

“By’umwihariko impamvu twahisemo u Budage, uretse kuba buri muri aho hantu hatandatu, iyo urebye amafaranga abantu bakoresha ku munsi, ubona ko Abadage bakoresha menshi ugereranyije n’abandi ba mukerarugendo, bivuze ko wongereye umubare bava mu Budage uzongera amafaranga winjiza kuko bakoresha amafaranga menshi.” 

Ibyo dukora biri mu bushobozi bwacu 

Kuva u Rwanda rwatangiza gahunda ya Visit Rwanda by’umwihariko ibijyanye no gukorana n’amakipe y’i Burayi hari abanenze iki gitekerezo, bagaragaza ko ibi ataribyo rwakabaye rushyira imbere nk’igihugu gikennye, nubwo narwo rutahwemye kugaragaza inyungu rubikuramo. 

Ni imvugo yongeye kuzamuka mu bakoresha imbuga nkoranyambaga ubwo rwatangazaga ko mu makipe abiri rusanzwe rukorana nayo rwongeyemo na Bayern Munich iba iya gatatu. 

Kuri iyi ngingo Clare Akamanzi yavuze ko adashobora gutangaza amafaranga u Rwanda rwahaye Bayern Munich kuko amasezerano atabyemera ariko ashimangira ko ayo igihugu kizajya cyishyura aya makipe atatu atarenze ubushobozi bwacyo. 

Ati “Ntabwo dushyira hanze amafaranga dukoresha kuko ayo ari amakuru y’ibanga mu masezerano dusinya. Ariko icyo nabwira Abanyarwanda ni uko muri ubu bufatanye bwose dushyiraho umukono nka RDB mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda, tubasha kwishyura bivuye mu mafaranga yinjizwa n’abasura za parike, urebye nk’amafaranga twinjiza avuye mu basura ingagi […] ibyo bikwereka ko ari ibintu dushobora kwigondera.” 

Akamanzi yashimangiye ko ibyo u Rwanda rumaze gukora muri gahunda ya Visit Rwanda aribyo bike ugereranyije n’inzozi n’imishinga rufite. 

Ati “U Rwanda intego rufite iri hejuru, ibyo twagezeho icyangwa ibyo tubona tuzageraho mu minsi mike iri imbere ntabwo bihagije, ibyo dukeneye kugeraho nk’Abanyarwanda biracyari byinshi, inzozi n’intego biracyari byinshi kurenza ibyo twagezeho uyu munsi, rero kubera ko intego zikiri nyinshi icyo dusabwa ni ugukora byinshi biruseho kandi neza ari nayo mpamvu twongeye Bayern Munich muri ubu bufatanye.” 

Gahunda ya Visit Rwanda ni imwe mu zikomeje gutuma ubukerarugendo bw’u Rwanda butera imbere. 

Mu 2022, u Rwanda rwakiriye abashyitsi 1.105.460 b’abanyamahanga, aho nibura 60% baturutse mu bihugu bya Afurika. Ku rundi ruhande, 47,5% bagenzwaga na gahunda zijyanye n’ubucuruzi. 

Pariki z’igihugu zasuwe na ba mukerarugendo b’imbere mu gihugu na mpuzamahanga, aho binjije miliyoni 27$, zivuye kuri miliyoni 8,1$ zinjiye mu 2021. 

Ku bijyanye no kwakira inama n’ibindi bikorwa (MICE), amafaranga igihugu cyinjiza mu 2022 yageze kuri miliyoni 62,4$, yaturutse mu kwakira ibikorwa 104 byitabiriwe n’abantu basaga 35.000. 

IGIHE

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060 

Niba usanzwe ucika intege mu gihe cyo gutera akabariro koresha REVIVE capsules (Ni Umwe mu miti Gakondo y’abashinywa yizewe ku rwego Mpuzamahanga Mugezwaho N’Ivuriro Fukang Healthcare) 

REVIVE ikorwa gusa mu byatsi bisanzwe byitwa Epimedium. N’igihingwa kirandaranda cyiri mu muryango w’ibihingwa bizwi nka berberidacea kiboneka mu majyepfo y’Ubushinwa ndetse no mu bice bimwe na bimwe bya Aziya. 

REVIVE yongera ogisijeni (Oxygen) mu maraso. REVIVE irinda kandi ikavura gusohora imburagihe ndetse ikanavura ingaruka ziterwa no kwikinisha. 

IBYIZA BYO GUKORESHA REVIVE: 

Ikiza gusohora imburagihe no gucika intege utera akabariro. Yongera libido (Ubushake) ku kigero cyo hejuru. Yongera umusaruro w’intanga mu bwiza n’ubwinshi. Ihangana n’ingaruka zo kwikinisha, ikongera imbaraga za kigabo ndetse ikanafasha mu kongera amasohoro 

Gukoresha revive  bikakurinda gupfubya uwo muhuye. 

REVIVE IGIZWE N’IBININI 10 

UKO IFATWA: Unywa ikinini kimwe mu minsi ine, ukakinywesha amazi y’akazuyaze. 

Niba wiyumva nkutakibasha gushimisha uwo mwashakanye cg se umukunzi (partner) wawe, Wizuyaza kuduhamagara cg se kutwandikira ngo tugufashe! 

N.B ubaye ufite ikindi kibazo kihariye kigendanye n’ubuzima waca mugikari tukabiganiraho Birambuye. Aho uherereye hose imiti yacu yakugeraho. 

Iyi product wayibona ku giciro cya 40000 Frw. Hamagara & WhatsApp Number: +250788920788 

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose. Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com  

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *