Biri gukorwa n’abantu bafite Ubugome bwihariye: Nyuma na Pariki ya Nyungwe, hari andi mashyamba mu gihugu yafashwe n’inkongi

Abaturage bo mu Karere ka Karongi bavuga ko batazi inkomoko y’umuriro ukomeje kwibasira amashyamba yabo, bagakeka ko bikorwa n’abagizi ba nabi. 

Iki kibazo cyiganje cyane mu mirenge y’icyaro by’umwihariko mu Tugari twa Tongati na Mwendo two mu Murenge wa Gashali. Amashyamba arenga 15 muri utu duce yarahiye. 

Ni ibintu abaturage bavuga ko uyu mwaka byafashe intera ikabije bagereranyije no mu myaka yabanje. 

Niyonsaba Claude wo mu Mudugudu wa Nyabivumu, Akagari ka Tongati yabwiye IGIHE ducyesha iyi nkuru ko bakeka ko aya mashyamba yaba atwikwa n’abantu babikorera ubugome. 

Ati “Tujya kubona tukabona harahiye aho tugerageje kuzimya tukahazimya, ahatunaniye tukarekera”. 

Umuturage wo mu Murenge wa Gashali uri mu kigero cy’imyaka 50 yavuze ko kuva yabaho ari ubwa mbere abonye ikibazo cy’inkongi zibasira amashyamba kuri iki kigero. 

Ati “Ikibitera ntiwakimenya kandi urabona ko bifata intera. Uhagarara hano ukabona no hakurya harashya, urabona nk’imisozi yitwa za Rusengese yo hafi za Rugabano imaze iminsi ishya.” 

Yavuze ko kera umusozi washyaga byabaga bitewe n’abatwika amakara ariko ubu ngo aharimo gushya ahenshi ntaho hahuriye n’ibikorwa byo gutwika amakara. 

Uwitije Beatha avuga ko atewe impungenge no kuba amashyamba akomeje gushya, imisozi igasigara yambaye ubusa. 

Ati “Isuri niramuka ije nta kizasigaraho. Ikirere kiranduye. Mu kirere utuntu tuva muri hariya batwika turimo turazerera kandi na we urumva ko umwuka turi guhumeka atari mwiza. Ibi bintu bikorwa n’abantu bafite ubugome bwihariye ntabwo ari abafite amashyamba babyikorera”. 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashali, Niyigena Afsa Claudette avuga ko iyo basesenguye basanga abatwika amashyamba ari ababa bagira ngo imvura nigwa bazabone aho bahira ubwatsi. 

Ati “Nubwo ntawe ujya wemera ko ari we watwitse ariko twebwe ubusesenguzi dukora ni ubwo, ndetse n’abatwitse bamwe muri bo na mu kanya tumaze gufata abakekwa kuko akenshi ni ba nyiri amasambu baba batwitse”. 

Niyigena yavuze ko bamaze gufata abantu batatu bakekwaho kuba ba nyirabayazana b’izi nkongi barimo n’uwatwikaga amakara wateje inkongi igatwika urutoki rw’umuturage. 

Ingingo ya 416 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese, mu buryo butubahiriza amategeko abigenga, utwika, utema cyangwa utemesha ibiti n’uwica inyamaswa mu mashyamba arinzwe, mu byanya birinzwe no muri Pariki z’Igihugu, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 300 kugeza kuri miliyoni 2 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060 

Niba usanzwe ucika intege mu gihe cyo gutera akabariro koresha REVIVE capsules (Ni Umwe mu miti Gakondo y’abashinywa yizewe ku rwego Mpuzamahanga Mugezwaho N’Ivuriro Fukang Healthcare) 

REVIVE ikorwa gusa mu byatsi bisanzwe byitwa Epimedium. N’igihingwa kirandaranda cyiri mu muryango w’ibihingwa bizwi nka berberidacea kiboneka mu majyepfo y’Ubushinwa ndetse no mu bice bimwe na bimwe bya Aziya. 

REVIVE yongera ogisijeni (Oxygen) mu maraso. REVIVE irinda kandi ikavura gusohora imburagihe ndetse ikanavura ingaruka ziterwa no kwikinisha. 

IBYIZA BYO GUKORESHA REVIVE: 

Ikiza gusohora imburagihe no gucika intege utera akabariro. Yongera libido (Ubushake) ku kigero cyo hejuru. Yongera umusaruro w’intanga mu bwiza n’ubwinshi. Ihangana n’ingaruka zo kwikinisha, ikongera imbaraga za kigabo ndetse ikanafasha mu kongera amasohoro 

Gukoresha revive  bikakurinda gupfubya uwo muhuye. 

REVIVE IGIZWE N’IBININI 10 

UKO IFATWA: Unywa ikinini kimwe mu minsi ine, ukakinywesha amazi y’akazuyaze. 

Niba wiyumva nkutakibasha gushimisha uwo mwashakanye cg se umukunzi (partner) wawe, Wizuyaza kuduhamagara cg se kutwandikira ngo tugufashe! 

N.B ubaye ufite ikindi kibazo kihariye kigendanye n’ubuzima waca mugikari tukabiganiraho Birambuye. Aho uherereye hose imiti yacu yakugeraho. 

Iyi product wayibona ku giciro cya 40000 Frw. Hamagara & WhatsApp Number: +250788920788 

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose. Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com  

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *