Bitunguranye, Barack Obama yasuye kimwe mu bihugu bya NATO nyuma y’amagambo Perezida Putin yatangaje

Barack Obama wayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika imyaka umunani kuva mu 2009, yagiriye uruzinduko mu Bwongereza, aho yari agiye kuganira byihariye na Minisitiri w’Intebe Rishi Sunak. 

Obama yagiriye uruzinduko mu Bwongereza kuri uyu wa 18 Werurwe 2024, aho mu buryo busa n’ubwatunguye abantu, yagaragaye ku biro bya Minisitiri Sunak, biherereye i Westminster mu Murwa Mukuru wa Londres. 

Akigera mu Bwongereza yabanje gusuhuza abanyamakuru mbere yo kwinjira kwa Sunak kugira ngo bagirane ibiganiro. 

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe mu Bwongereza byatangaje ko uru ruzinduko ari urusanzwe rushingiye ku bucuti, no gusura umuryango yashinze ugamije guteza imbere imibereho y’abantu batishoboye. 

Byongeyeho ko “Itsinda rya Obama ryaduhamagaye ndetse Minisitiri Sunak yishimira guhura na we kugira ngo baganire ku muryango w’ubugiraneza wa Obama Foundation.” 

Obama Foundation ni umuryango udaharanira inyungu ugamije gufasha abaturage kuva mu bukene, Obama yashinze mu 2014. 

Nubwo ibyo Obama yaganiriye na Minisitiri Sunak bitamenyekanye, birakekwa ko bishobora kuba bifite aho bihuriye n’Intambara ya Ukraine ikomeje gufatwa nk’ikibazo gikomeye ku Burayi. 

Uruzinduko rwa Barack Obama mu Bwongereza ruje nyuma y’igihe gito Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yatangaje ko ingabo z’Umuryango w’Ubutabarane wa NATO ziri muri Ukraine mu gutera ingabo mu bitugu Perezida Zelensky, icyakora ko ziri guhura n’ibibazo bikomeye kuko bari kuzirasira kuzimara. 

Ubusanzwe ingabo za NATO zijya gufasha igihugu kinyamuryango cyatewe n’ikindi bidasanzwe kirimo, ibyumvikana ko iyo Ukraine iba iri muri uyu muryango ingabo zawo zagombaga kujyayo zitazuyaje. 

Kuri iyi nshuro icyatangaje abantu ni uko Putin yavuze ko kuba izi ngabo za NATO ziri ku butaka bwa Ukraine bitakiri ibanga, kabone nubwo iki gihugu kitaremezwa nk’umunyamuryango w’uyu muryango burundu. 

Ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru yishimira intsinzi ye y’ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu, Putin yavuze ko nubwo byagirwa ibanga gute, ubutegetsi bwa Moscow buzi neza ko ingabo za NATO zoherezwa muri Ukraine kurwanya u Burusiya. 

Ati “Twumva indimi z’Icyongereza n’Igifaransa zivugwa hariya. Nta cyiza na kimwe kiri muri ibi bintu cyane cyane kuri bo kuko bari kuhapfira umusubizo.” 

Putin yavuze ko ibyo bikorwa byo guhanganisha NATO n’u Burusiya bishobora gutuma habaho ibibazo bikomeye biganisha ku Ntambara ya Gatatu y’Isi mu gihe bitaba byitondewe. 

Agaragaza ko izi ngabo za NATO zitezweho gukora nk’izunganira iza Ukraine mu bijyanye no gutanga amasomo mu bya gisirikare, akerekana ko “ibyo ntaho bitaniye n’ibyo abacanshuro bari gukorayo uyu munsi.” 

Putin yagaragaje ko NATO iri muri Ukraine mu buryo bw’ibanga, mu gihe mu kwezi gushize Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yerekanye ko ingingo yo kohereza izi ngabo z’uyu muryango n’igihugu cye kibarizwamo muri Ukraine itagomba kurenzwa ingohe. 

Ni ibintu Putin atahwemye kwamaganira kure, agaragaza ko umunsi NATO izerura ko igiye muri Ukraine, uzaba undi wo gutangira gukoresha intwaro za kirimbuzi, ibizashyira Isi mu kaga katigeze kabaho mu mateka yayo. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *