Muri Kenya, imbere y’Urukiko rw’Ikirenga rwa Nairobi, habereye igikorwa gitangaje cy’umugabo witwikiye mu ruhame kubera umujinya watewe n’ukuntu urubanza rwe rwatindijwe.
Uyu mugabo, wamenyekanye ku nyandiko yasanganywe ku izina rya James Kipira, yahuye n’ibikomere bikomeye ariko abashinzwe umutekano babashije kumutabara atarapfa, ahita ajyanwa kwa muganga igitaraganya.
Abatangabuhamya bavuga ko James Kipira yari yitwaje icupa ririmo lisansi ubwo yageraga imbere y’inyubako y’Urukiko rw’Ikirenga.
Yabanje kuvugana n’abarinzi b’urukiko, maze amagambo yabo atuma bashyamirana bikomeye.
Nyuma y’izo mpaka, uyu mugabo yahise yisuka lisansi mu ijosi, maze afata ikibiriti ngo yitwike.
Gusa ntibyahise bikunda, ahubwo yaje kongera kuyimena ku kibuno, abona kwitwika atangira gushya.
Abashinzwe umutekano babonye ibintu bavuze ko bumvise impumuro ya lisansi, bahita bahurura basanga Kipira yamaze gufatwa n’ikibatsi cy’umuriro.
Nyuma yo kwiruka ashaka uko yakwitabara, yageze hanze y’amarembo y’urukiko, aho abarinzi baje n’ibikoresho bya kizimyamoto, bamuzimya.
Nyuma yo kugerwaho n’ubutabazi, Kipira yabwiye abapolisi n’abaganga ko icyamuteye kwiyahura ari umunaniro n’umujinya byatewe n’inzira ndende zikoreshwa mu nkiko.
Yavuze ko nta cyizere yari agifite cyo guhabwa ubutabera mu rubanza rwe rwari rumaze imyaka ibiri.
Hakurikijwe inyandiko yasanganywe, byagaragaye ko Kipira yaguze imodoka i Mombasa, ayishyura ibihumbi 300 by’Amashilingi ya Kenya. Gusa, iyo modoka ntiyari ifite ubwishingizi.
Ubwo yayijyanaga i Nairobi, yakoze impanuka. Abari bayimugurishije bari barasinye amasezerano avuga ko batazishingira impanuka imodoka yakora.
Iyo modoka yagejejwe ku bayigurishaga ngo bayisane, ariko bamubwiye ko agomba kubanza kwishyura ikiguzi cyose cyo kuyisana, cyari miliyoni 1,3 Ksh.
Kubera kutumvikana kuri ayo mafaranga, Kipira yihutiye kugana inkiko guhera mu 2023, ariko kugeza ubu urubanza rwe rwari rutarafatwaho umwanzuro, bituma yumva ko nta butabera azabona.
Kipira ubu arwariye mu bitaro bikuru bya Nairobi, aho abaganga bakomeje gukurikiranira hafi ibikomere yatewe n’umuriro.
Abantu batandukanye barimo impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu n’abanyamategeko bagaragaje impungenge ku buryo inkiko zikemura ibibazo by’abaturage, bagasaba ko urubanza rwe rwakwihutishwa ndetse hakarebwa n’uburyo bwihariye bwo gufasha abahuye n’akarengane nk’ako yahuye nako.
Iki kibazo cyatumye benshi bibaza ku bucukumbuzi bwimbitse bukenewe mu mikorere y’ubutabera muri Kenya, cyane cyane ku birebana no gutinza imanza ndetse n’ingaruka ibyo bigira ku baturage basanzwe bashaka ubutabera.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku zindi mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. Cyangwa ukande hano udukurikirane kuri X