Bitunguranye Umukobwa yagaragaye mu kabyiniriro arimo abyina azunguza igice cyo hejuru yambaye ikanzu igaragaza imyanya ye y’ibanga.

Ese bako imyenda y’imbere ibatwara iki! Umukobwa yagaragaye mu kabyiniriro arimo abyina azunguza igice cyo hejuru yambaye ikanzu y’akayungiro gusa ntakozwa utwenda tw’imbere.  

Videwo ikomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga ndetse yanavugishije benshi ni videwo y’umukobwa wagiye mu kabyiniriro atambaye isutiye ndetse akagaragara abyinisha ibice bye by’umubiri. 

Ku mbuga nkoranyambaga abantu bakomeje kwibaza niba mu myenda y’imbere inganda zisigaye ziyikora harimo ibibyabwoya, ku buryo iyo bayambaye bibarya, kuko ingeso yo kujya mu ruhame batambaye imyenda y’imbere imaze kuba kimomo.   

Reba Videwo yaciye ibintu unyuze hano. 

Mu gihe hari abantu bibaza igitera bamwe mu bakobwa kutambara utwenda tw’imbere (Ikariso), Bamwe mu bakobwa bo mu bice by’Umujyi wa Kigali beruye bagaragaza ikibatera kwambara impenure byanarimba ntibanashyiremo ikariso. 

Kwigana imico y’Abanyaburayi 

Umutesi Doriane ubyina ikimansuro i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge yabwiye umunyamakuru wa IGIHE ko umuco wo kwambara imyambaro ntashyiremo ikariso yawukuye ku byamamare byo ku mugabane w’Uburayi na Amerika. 

Ati “ Njye numva nta kibazo na gito cyo kwambara umwenda nta kariso kuko icya mbere uwicaye nabi ababaza imbere ye, ikindi kuri njye numva ntacyo bimbangamiraho kubera ko ari uburenganzira bwanjye kwambara uko nshaka.” 

Gukurura abagabo 

Uwase Farida utuye mu Kagari ka Rwampara mu Murenge wa Nyarugenge we yemeza ko abakobwa benshi bambara imyenda cyane cyane amajipo n’amakanzu nta kariso bashyizemo babikora bagamije gushakisha abakunzi cyangwa gukurura abagabo. 

Ati“ Nyine ahanini babikora kugira ngo abagabo babarebe kugira ngo bahite babifuza cyangwa babibazeho bitewe n’uko usanga kenshi na kenshi bikorwa n’abakobwa baba bateye neza, abandi babikora ni indaya ziba zishaka ko abagabo baryamana nazo kugira ngo zibone ibizitunga.” 

Kugaragaza imiterere 

Umukobwa utarashatse ko izina rye ritangazwa we avuga ko abakobwa benshi bakunda kwambara imyenda irimo amajipo magufi (Impinure) cyangwa amakanzu abafashe abonerana nta kariso bashyizemo babikora bagamije kugaragariza ababareba ko bateye neza. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *