Bitunguranye, Visi Meya yirukanywe azira kuba indorerezi mu matora y’u Burusiya

Meya w’Akarere ka Talant mu gace ka Cote-d’Or mu majyepfo y’u Bufaransa yatangaje ko yirukanye uwari umwungirije, Cyril Gaucher, kubera ko aherutse gukora nk’indorerezi mpuzamahanga mu matora y’Umukuru w’Igihugu aherutse kuba mu Burusiya. 

Ni icyemezo cyafashwe ku wa Mbere tariki 18 Werurwe mu 2024. Bivugwa ko uyu muyobozi yagiye i Moscow hagati ya tariki15-17 Werurwe mu 2024, nk’indorerezi mu matora yo mu Burusiya. 

Nyuma y’iki gikorwa uyu muyobozi yashinjwe gukora mu nyungu z’u Burusiya. 

Meya w’Akarere ka Talant atangaza ko yirukanye uyu muyobozi yavuze ko “si nshobora kwemera iyo mikoranire hagati y’abayobozi b’u Burusiya ndetse n’abahagarariye Repubulika y’u Bufaransa, ku bw’iyi mpamvu nafashe icyemezo cyo guhagarika Cyril Gaucher mu nshingano ze.” 

Aya matora aheruka kuba mu Burusiya ari nayo Cyril Gaucher yazize yasize Vladimir Putin atorewe kongera kuyobora iki gihugu. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu

Toa Jibu

Barua-pepe haitachapishwa. Fildi za lazima zimetiwa alama ya *