Abasirikare bakuru baherutse kujya mu kiruhuko cy’izabukuru bakorewe umuhango wo kubasezeraho mu ngabo z’u Rwanda (RDF), bashimirwa umusanzu batanze mu rugamba rwo kubohora igihugu, guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi no guteza imbere igihugu.
Uyu muhango wabaye tariki ya 1 Nzeri 2023 ku cyicaro gikuru cya RDF ku Kimihurura, ukaba ubaye ku nshuro ya 11.
Abakorewe ibirori barimo abafite ipeti rya General aribo Gen James Kabarebe, Umujyanama wihariye wa Perezida wa Repubulika mu by’Umutekano na Gen Fred Ibingira wabaye Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara.
Abandi ni Lt Gen. Frank Mushyo Kamanzi na Lt Gen Charles Kayonga mu gihe abafite ipeti rya General Major ari Martin Nzaramba, Eric Murokore, Augustin Turagara, Charles Karamba na Albert Murasira uheruka kugirwa Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi.
Hari nanone Brig. Gen Chris Murari, Brig, Gen Didace Ndahiro na Brig Gen Emmanuel Ndahiro biyongeraho ba ofisiye bakuru 83, ba ofisiye bato batandatu.
General (Rtd) James Kabarebe wavuze mu mwanya w’abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, yahamije ko uburyo Ingabo z’u Rwanda zihagaze uyu munsi biha icyizere buri musirikare mukuru ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru ko byose bizakomeza kugendera mu murongo mwiza.
Yashimiye by’umwihariko Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda akaba na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame imiyoborere ye ireba kure, yagize uruhare rukomeye mu migendekere myiza y’urugamba rwo kubohora igihugu, no mu rugendo rwo kucyubaka.
Minisitiri w’Ingabo Juvénal Marizamunda yashimiye abajenerali n’abasirikare bakuru bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru umusanzu batanze mu rugamba rwo kubohora igihugu ndetse n’uruhare rukomeye bagize mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, no kubaka igihugu.
Yashimangiye ko abakiri mu nshingano bakeneye ubujyanama bwabo no gusangizwa inarariboye ry’abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru kugira ngo bakomeze kubaka no guteza imbere igihugu.
Umuhango wo gusezerera mu cyubahiro abasirikare bakuru ni umuco wamaze gushinga imizi muri Ngabo z’u Rwanda, RDF, bikorwa bashimira ndetse bagaragariza icyubahiro abayobozi baba barahariye ubuzima bwabo ibikorwa byo kurinda no kubungabunga umutekano w’igihugu.
Minisiteri y’Ingabo yatangaje ko abahawe ikiruhuko cy’izabukuru bose bahawe icyemezo cy’ishimwe kubera imirimo itandukanye bakoze muri RDF.
Ku wa Gatatu, tariki ya 30 Kanama 2023 ni bwo amakuru y’itangira ry’ikiruhuko cy’izabukuru kuri aba basirikare yatangajwe.
IGIHE
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.
Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060
Niba usanzwe ucika intege mu gihe cyo gutera akabariro koresha REVIVE capsules (Ni Umwe mu miti Gakondo y’abashinywa yizewe ku rwego Mpuzamahanga Mugezwaho N’Ivuriro Fukang Healthcare)
REVIVE ikorwa gusa mu byatsi bisanzwe byitwa Epimedium. N’igihingwa kirandaranda cyiri mu muryango w’ibihingwa bizwi nka berberidacea kiboneka mu majyepfo y’Ubushinwa ndetse no mu bice bimwe na bimwe bya Aziya.
REVIVE yongera ogisijeni (Oxygen) mu maraso. REVIVE irinda kandi ikavura gusohora imburagihe ndetse ikanavura ingaruka ziterwa no kwikinisha.
IBYIZA BYO GUKORESHA REVIVE:
Ikiza gusohora imburagihe no gucika intege utera akabariro. Yongera libido (Ubushake) ku kigero cyo hejuru. Yongera umusaruro w’intanga mu bwiza n’ubwinshi. Ihangana n’ingaruka zo kwikinisha, ikongera imbaraga za kigabo ndetse ikanafasha mu kongera amasohoro
Gukoresha revive bikakurinda gupfubya uwo muhuye.
REVIVE IGIZWE N’IBININI 10
UKO IFATWA: Unywa ikinini kimwe mu minsi ine, ukakinywesha amazi y’akazuyaze.
Niba wiyumva nkutakibasha gushimisha uwo mwashakanye cg se umukunzi (partner) wawe, Wizuyaza kuduhamagara cg se kutwandikira ngo tugufashe!
N.B ubaye ufite ikindi kibazo kihariye kigendanye n’ubuzima waca mugikari tukabiganiraho Birambuye. Aho uherereye hose imiti yacu yakugeraho.
Iyi product wayibona ku giciro cya 40000 Frw. Hamagara & WhatsApp Number: +250788920788
People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose. Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook
Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com