Bwa mbere Joseph Kabila yakomoje ku gukorana na M23, kwicuza gushyigikira Tshisekedi no kuba kuba ashobora kongera kwiyamamaza

Joseph Kabila, wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko iyo aza kuba ari ku ruhande rw’Ihuriro AFC/M23, igihugu cye kitari kuba kigeze mu bibazo bikomeye kiri guhura na byo uyu munsi.  

Ibi yabigarutseho nyuma y’ikiganiro yagiranye na Thabo Mbeki, wahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo, wari wamusabye kugira icyo avuga ku bibazo biri kubera mu gihugu cye. 

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Kabila yashimangiye ko atigeze agira uruhare mu bikorwa bya AFC/M23 nk’uko Perezida Félix Tshisekedi abimushinja.  

Yagize ati: “Iyo nza kuba mfatanya na AFC/M23, ibintu ntibyari kuba uko biri ubu. Byari kuba bitandukanye cyane. Ni ibinyoma bidafite ishingiro. Ubutaha muzamusabe ibimenyetso.” 

Ku bivugwa ko u Rwanda rufasha AFC/M23, Kabila yagaragaje ko kuba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ifite intege nke bitakagombye kuba ikibazo cy’ibihugu bituranyi.  

Ati: “Niba nta mbaraga mfite ni nde nyir’amakosa? Ni amakosa y’umuturanyi wanjye cyangwa ni amakosa yanjye?” 

Yakomeje agaragaza ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo idakwiye guhora yiriza mu Karere ngo igire abandi ibitambo by’ibibazo byayo.  

Yagaragaje ko Abanye-Congo ubwabo bagomba gushaka ibisubizo, aho gutegereza ubufasha bw’amahanga cyangwa guhora bashinja abandi ibibazo byabo. 

Ku bijyanye n’uburyo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ishobora gukemura ibibazo biyugarije, Kabila yavuze ko ikibazo n’igisubizo byose biri kuri Félix Tshisekedi.  

Yagize ati: “Ikibazo ni Félix ndetse n’igisubizo ni Perezida Félix. Hagomba gufatwa ibyemezo bidasanzwe mu bihe bidasanzwe. Ibi ni ibihe bidasanzwe Congo irimo, ariko twiyemeje kugira uruhare muri buri kimwe cyagira uruhare mu kuzana amahoro.” 

Kabila yavuze ko umuryango mpuzamahanga udakwiye gukomeza gufatwa nk’igisubizo cy’ibibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ahubwo Abanye-Congo ubwabo bagomba kwikemurira ibibazo.  

Yagize ati: “Abanye-Congo bakwiye kwibaza niba atari bo ntandaro y’ibibazo bafite, bamara kubimenya bakanatekereza uburyo bwo kubikemura nk’Abanye-Congo.” 

Ku bijyanye n’ingabo za SADC ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Kabila yavuze ko atabona impamvu zatuma kuvayo kwazo byagira ingaruka mbi kuko zari zaroherejwe mu bice bikikije Goma, aho M23 yamaze gufata umujyi. 

Yagarutse kandi ku nama yahuje amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi, avuga ko yari igitekerezo cyaturutse ku busesenguzi bakoze, basanga Abanye-Congo bakwiye kugira uruhare mu bibazo byabo aho kuba ba nyamwigendaho. 

Ku kibazo cyo kuba ashobora kongera kwiyamamariza kuyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Kabila yavuze ko icy’ingenzi kuri we ari uguharanira amahoro.  

Yagize ati: “Ikituraje ishinga uyu munsi ni uguhaguruka tukongera tugaharanira amahoro, tukagira uruhare mu bikorwa by’amahoro mu bushobozi bwacu bwose.” 

Yagarutse ku 2018 ubwo yari avuye ku butegetsi, avuga ko icyo gihe yifuzaga ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo itazongera kuba igihugu cy’ikinyantege nke. 

Ati: “Dusubiye inyuma, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yari ifite ituze ndetse iri mu nzira nziza y’iterambere. Ntitugomba gukomeza kuba igihugu cy’urusobe rw’ibibazo.” Yongeye gushimangira ko Abanye-Congo bagomba gusubiza amaso inyuma bakareba ku makosa yakozwe, by’umwihariko mu bijyanye no kubahiriza Itegeko Nshinga n’andi mategeko. 

Kabila yavuze kandi ko imyitwarire y’ibihugu bituranyi bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu 2002 itahindutse kuko bikomeje gushyigikira ibiganiro bigamije amahoro.  

Yasabye Abanye-Congo kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Luanda, agaragaza icyizere cy’uko ibibazo bizakemuka. 

Abajijwe niba yicuza kuba yarashyigikiye Félix Tshisekedi muri manda ya mbere, Kabila yavuze ko atajya yicuza ibyabaye.  

Yagize ati: “Sijya nicuza. Uwakoze amakosa, uwagaragaje intege nke aba afite amahirwe yo kwikosora.” 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku zindi mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. 

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. Cyangwa ukande hano udukurikirane kuri X

Toa Jibu

Barua-pepe haitachapishwa. Fildi za lazima zimetiwa alama ya *